igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Naomi Schiff, Umunyarwandakazi w’Icyamamare mu Masiganwa y’Imodoka, Aritegura Kwibaruka Imfura ye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > Naomi Schiff, Umunyarwandakazi w’Icyamamare mu Masiganwa y’Imodoka, Aritegura Kwibaruka Imfura ye
IMYIDAGADURO

Naomi Schiff, Umunyarwandakazi w’Icyamamare mu Masiganwa y’Imodoka, Aritegura Kwibaruka Imfura ye

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 20, 2025 9:39 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Naomi Schiff, Umunyarwandakazi uzwi cyane mu mukino wo gusiganwa mu modoka ndetse no mu itangazamakuru ry’uyu mukino, yatangaje ko atwite umwana we wa mbere. Iyi nkuru nziza yayitangaje ku mugaragaro binyuze ku mbuga nkoranyambaga, we n’umugabo we Ygal Lavi, aho bashimangiye ko biteguye kwakira imfura y’urugo rwabo.

Ni inkuru yakiranywe ibyishimo byinshi n’abakunzi babo, aho Naomi yashyize hanze amafoto amugaragaza atwite, aherekejwe n’amagambo agira ati: “Ni akabanga gato twari tubitse”, ashimangira ko bari bamaze igihe barabigize ibanga ariko noneho bakaba babishyize ahabona.

Naomi n’umugabo we Ygal Lavi, babana mu buryo bwemewe n’amategeko kuva mu mwaka wa 2024, aho bemeranyije kubana akaramata. Ygal, umugabo wa Naomi, asanzwe ari inzobere mu ikoranabuhanga, akaba akorera mu kigo cyitwa Younicorns Studio, kizwi mu bijyanye no gutunganya porogaramu za mudasobwa no guhanga ibisubizo byifashisha ikoranabuhanga mu bucuruzi.

Naomi Schiff w’imyaka 30 y’amavuko, afite inkomoko ku Rwanda n’Ubudage, akaba yararerewe muri Afurika y’Epfo. Yatangiye kwigaragaza mu masiganwa y’imodoka kuva mu mwaka wa 2010, aho yakinnye mu marushanwa atandukanye harimo:

  • Southern African Formula Volkswagen,
  • Clio Cup China Series,
  • KTM X-Bow GT4,
  • Kandi kuva mu 2019 ari mu irushanwa rya W Series, rihuza abakinnyi b’abagore batoranyijwe ku rwego rw’isi.

Naomi ntagarukiye gusa mu gusiganwa, kuko yanabaye icyitegererezo mu itangazamakuru ry’imikino, aho kuri ubu akorera Sky Sports, imwe mu mashene akomeye ku isi mu bijyanye n’imikino. Akunze kugaragara nk’umusesenguzi w’amasiganwa ya Formula 1, ndetse n’umushyushyarugamba w’ibirori by’imikino.

Mu buzima bwe busanzwe, Naomi akunze kugaragaza urukundo rukomeye afitiye umugabo we, Ygal Lavi, bikagaragazwa n’amagambo yuje ubwuzu akunze kumwandikira cyangwa amugaragariza mu mafoto. Ibi bituma ashimirwa n’abakunzi be nk’umuntu ushoboye guhuza impano, akazi gakomeye n’ubuzima bw’umuryango.

Ubutumwa bwabo bwo gutangaza ko batwite bwakoze ku mitima ya benshi, bugaragaza ko barimo gutangira urugendo rushya rw’ubuzima barushaho kwiyubakira umuryango.

Naomi akomeje kwandika amateka nk’umwe mu bagore bake b’Abanyafurika babashije kwigaragaza mu mukino ukomeye nka Formula 1 n’andi marushanwa yihariye y’imodoka. Kuri ubu, atwite umwana wabo wa mbere, icyizere ni cyose ko azakomeza guhagararira neza u Rwanda, cyane cyane mu buhanga n’indangagaciro yagaragaje mu rugendo rwe rw’imyuga n’ubuzima bwite.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Lt Gen Gervais Ndirakobuca yasezerewe burundu muri Polisi y’u Burundi
Next Article Kiliziya Gatolika yatangaje uko yakiriye icyemezo cyo guhagarika amasengesho ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Rurageretse hagati ya Muhoozi Kainerugaba na muramu we
May 20, 2025
Impunzi z’Abarundi zikabakaba 200 zabaga mu nkambi ya Kakuma muri Kenya zatashye
May 20, 2025
Perezida Kagame yakiriye Amb Valentine Rugwabiza baganira ku mutekano mu karere
May 20, 2025
Prostate ni iki, ikora iki, kandi ni izihe ndwara zishobora kuyishamikiraho?
May 20, 2025
Bishop Gafaranga akurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina, dosiye ye yamaze kugera mu rukiko
May 20, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Yago Pon Dat yaciye amarenga ko yaba yitegura kwibaruka

Nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amakuru avuga ko Yago n’umukunzi we Teta Christa bitegura kwibaruka imfura yabo, aba bombi…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADUROMU MAHANGA

Chris Brown yafunzwe

Rurangiranwa mu muziki ku Isi Chris Brown yatawe muri yombi ubwo yari mu mujyi wa Manchester mu Gihugu cy'u Bwongereza,…

1 Min Read
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Rema arimo kuvugirizwa induru n’abafana

Umuhanzi wo muri Nigeria Rema ari kuvugirizwa induru n'abafana bitabiriye ibirori bya Coachella muri California nyuma yo kugera ku rubyiniro…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Kanye West yabaswe no kureba amashusho y’urukozasoni

Kanye West yasobanuye ko ubwo yari afite imyaka itanu, yakunze kureba ‘Playboy’ kuko na se ariyo yarebaga. Kuva ubwo yagiye ahura…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?