Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, yatangaje ko icyemezo cya Leta cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’amasengesho abera ku Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe iherereye mu Karere ka Ruhango cyamutunguye, ariko ashimangira ko cyafashwe mu bushishozi, hagamijwe kurengera umutekano w’abahasengera.
Tariki ya 17 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rufashe icyemezo cyo guhagarika amasengesho abera ku Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe, mu rwego rwo kurengera ituze n’umutekano w’abitabira ibyo bikorwa by’iyobokamana.
Ibi byatewe n’ibyabaye ku wa 27 Mata 2025, ubwo abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bateraniye kuri iyo Ngoro, bituma habaho umuvundo wateje impanuka, bamwe barakomereka, bigaragaramo ibibazo by’umutekano n’imicungire y’abantu benshi.
Mu kiganiro yagiranye na Pacis TV, Cardinal Kambanda yavuze ko icyemezo cyo guhagarika amasengesho yakimenye igihe yari avuye i Vatican, aho yari yitabiriye ibikorwa byo gutora Papa mushya.
Yagize ati: “Nabimenye mfunguye telefoni mvuye mu ndege. Ntabwo nari nkizi, ni amakuru yantunguye. Nkeneye kumva neza ababikurikiranye n’impamvu z’ukuri. Baravuga ko habaye impanuka, ubwo rero hari iby’agaciro byo kwitaho ku bijyanye n’umutekano.”
Yakomeje asobanura ko umutekano ari ngombwa mu bikorwa byo gusenga, ndetse ko gusenga ubwabyo atari ikibazo, ahubwo ikibazo gishingiye ku buryo abantu bateranira ahantu hatateguwe neza, bikaba byabagiraho ingaruka.
Ati “Gusenga ntabwo ari ikibazo, ikibazo ni uko abantu bagomba gusengera ahantu hatekanye. Aho abantu bateranira hakwiye gutegurwa neza, hubahirizwa ingamba zose z’umutekano.”
Cardinal Kambanda kandi yagarutse ku muco wo gusengera ahantu hadateguwe neza, ahanini bishingiye ku bujiji n’ubuyobe, aho hari abajya gusengera mu buvumo, mu mashyamba cyangwa ahandi hantu hatemewe, batewe n’inyigisho zidafite ishingiro.
Yagize ati: “Hari aho usanga abantu basengera ahantu hadakwiriye, rimwe na rimwe bikaba bishingiye ku bujiji. Gusenga ni byiza, ariko hari ubwo biba bimaze gufatwa nabi, hakajyamo ibintu bisa n’ubutekamutwe cyangwa iterabwoba. Iyo bigeze aho, bisaba ko twese dufatanya kugira ngo dukosore.”
Yongeyeho ko hari igihe ibikorwa nk’ibyo bihinduka imari ku bantu bamwe bashaka inyungu bwite, bikitirirwa Imana cyangwa ibitangaza, nyamara bigamije gushuka no guhungabanya ituze ry’abaturage.
Cardinal Kambanda yasoje ashimangira ko nubwo gufunga ahantu hasengerwa bibabaza Kiliziya n’abemera muri rusange, ariko hari igihe biba ngombwa ku bw’umutekano w’abantu, kugira ngo hatazagira ubura ubuzima cyangwa uhasigara ukomerekeye mu buryo butari ngombwa.
“Ni ibintu bibabaje iyo ahasengerwa hafunzwe. Biratubabaza twese nk’Abakirisitu. Ariko iyo umuntu ahaguye cyangwa hagize ikiba, byaba bibaje kurushaho. Umutekano w’abantu ugomba guhabwa agaciro mbere ya byose.”
Ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe, ni ahantu hafatwa nk’aherereye mu butahe butagatifu, hasurwa n’abayoboke bagera ku bihumbi 80 buri kwezi, baturutse hirya no hino mu gihugu no mu mahanga. Abahasengera bahavuga nk’ahantu habera ibitangaza, aho benshi bagira ubuhamya bwo gukira indwara no gusubizwa mu buryo bw’umwuka.
Gusa, iyi miryango migari y’abasenga irasabwa kwubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umutekano, ndetse n’uruhare rwa Kiliziya n’inzego z’ubuyobozi mu kugenzura ko ibikorwa byose bibera aho hantu bikurikiza ihame ry’ituze, umutekano n’inyigisho z’ukuri.
Nubwo icyemezo cya RGB cyatunguye benshi, biragaragara ko hari ubushake bwa Kiliziya na Leta bwo gufatanya kugira ngo amasengesho akomeze mu buryo butabangamiye umutekano, umuco, n’ubuzima bw’abantu.