igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Kiliziya Gatolika yatangaje uko yakiriye icyemezo cyo guhagarika amasengesho ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Kiliziya Gatolika yatangaje uko yakiriye icyemezo cyo guhagarika amasengesho ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe
AMAKURU

Kiliziya Gatolika yatangaje uko yakiriye icyemezo cyo guhagarika amasengesho ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 20, 2025 9:55 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, yatangaje ko icyemezo cya Leta cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’amasengesho abera ku Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe iherereye mu Karere ka Ruhango cyamutunguye, ariko ashimangira ko cyafashwe mu bushishozi, hagamijwe kurengera umutekano w’abahasengera.

Tariki ya 17 Gicurasi 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje ko rufashe icyemezo cyo guhagarika amasengesho abera ku Ngoro yo kwa Yezu Nyirimpuhwe, mu rwego rwo kurengera ituze n’umutekano w’abitabira ibyo bikorwa by’iyobokamana.

Ibi byatewe n’ibyabaye ku wa 27 Mata 2025, ubwo abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bateraniye kuri iyo Ngoro, bituma habaho umuvundo wateje impanuka, bamwe barakomereka, bigaragaramo ibibazo by’umutekano n’imicungire y’abantu benshi.

Mu kiganiro yagiranye na Pacis TV, Cardinal Kambanda yavuze ko icyemezo cyo guhagarika amasengesho yakimenye igihe yari avuye i Vatican, aho yari yitabiriye ibikorwa byo gutora Papa mushya.

Yagize ati: “Nabimenye mfunguye telefoni mvuye mu ndege. Ntabwo nari nkizi, ni amakuru yantunguye. Nkeneye kumva neza ababikurikiranye n’impamvu z’ukuri. Baravuga ko habaye impanuka, ubwo rero hari iby’agaciro byo kwitaho ku bijyanye n’umutekano.”

Yakomeje asobanura ko umutekano ari ngombwa mu bikorwa byo gusenga, ndetse ko gusenga ubwabyo atari ikibazo, ahubwo ikibazo gishingiye ku buryo abantu bateranira ahantu hatateguwe neza, bikaba byabagiraho ingaruka.

Ati “Gusenga ntabwo ari ikibazo, ikibazo ni uko abantu bagomba gusengera ahantu hatekanye. Aho abantu bateranira hakwiye gutegurwa neza, hubahirizwa ingamba zose z’umutekano.”

Cardinal Kambanda kandi yagarutse ku muco wo gusengera ahantu hadateguwe neza, ahanini bishingiye ku bujiji n’ubuyobe, aho hari abajya gusengera mu buvumo, mu mashyamba cyangwa ahandi hantu hatemewe, batewe n’inyigisho zidafite ishingiro.

Yagize ati: “Hari aho usanga abantu basengera ahantu hadakwiriye, rimwe na rimwe bikaba bishingiye ku bujiji. Gusenga ni byiza, ariko hari ubwo biba bimaze gufatwa nabi, hakajyamo ibintu bisa n’ubutekamutwe cyangwa iterabwoba. Iyo bigeze aho, bisaba ko twese dufatanya kugira ngo dukosore.”

Yongeyeho ko hari igihe ibikorwa nk’ibyo bihinduka imari ku bantu bamwe bashaka inyungu bwite, bikitirirwa Imana cyangwa ibitangaza, nyamara bigamije gushuka no guhungabanya ituze ry’abaturage.

Cardinal Kambanda yasoje ashimangira ko nubwo gufunga ahantu hasengerwa bibabaza Kiliziya n’abemera muri rusange, ariko hari igihe biba ngombwa ku bw’umutekano w’abantu, kugira ngo hatazagira ubura ubuzima cyangwa uhasigara ukomerekeye mu buryo butari ngombwa.

“Ni ibintu bibabaje iyo ahasengerwa hafunzwe. Biratubabaza twese nk’Abakirisitu. Ariko iyo umuntu ahaguye cyangwa hagize ikiba, byaba bibaje kurushaho. Umutekano w’abantu ugomba guhabwa agaciro mbere ya byose.”

Ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe, ni ahantu hafatwa nk’aherereye mu butahe butagatifu, hasurwa n’abayoboke bagera ku bihumbi 80 buri kwezi, baturutse hirya no hino mu gihugu no mu mahanga. Abahasengera bahavuga nk’ahantu habera ibitangaza, aho benshi bagira ubuhamya bwo gukira indwara no gusubizwa mu buryo bw’umwuka.

Gusa, iyi miryango migari y’abasenga irasabwa kwubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umutekano, ndetse n’uruhare rwa Kiliziya n’inzego z’ubuyobozi mu kugenzura ko ibikorwa byose bibera aho hantu bikurikiza ihame ry’ituze, umutekano n’inyigisho z’ukuri.

Nubwo icyemezo cya RGB cyatunguye benshi, biragaragara ko hari ubushake bwa Kiliziya na Leta bwo gufatanya kugira ngo amasengesho akomeze mu buryo butabangamiye umutekano, umuco, n’ubuzima bw’abantu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Naomi Schiff, Umunyarwandakazi w’Icyamamare mu Masiganwa y’Imodoka, Aritegura Kwibaruka Imfura ye
Next Article Amayeri Rayon Sports yakoresheje ngo igere ku bakinnyi ba Bugesera FC: Umutoza Banamwana Camarade yaciye amarenga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Rurageretse hagati ya Muhoozi Kainerugaba na muramu we
May 20, 2025
Impunzi z’Abarundi zikabakaba 200 zabaga mu nkambi ya Kakuma muri Kenya zatashye
May 20, 2025
Perezida Kagame yakiriye Amb Valentine Rugwabiza baganira ku mutekano mu karere
May 20, 2025
Prostate ni iki, ikora iki, kandi ni izihe ndwara zishobora kuyishamikiraho?
May 20, 2025
Bishop Gafaranga akurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina, dosiye ye yamaze kugera mu rukiko
May 20, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Dore intwaro karahabutaka ituma ibihugu byo mu Burayi bitinya Uburusiya

Kuri uyu wa 9 Gicurasi 2025, Uburusiya bwizihizaga imyaka 80 butsinze Abanazi bari bayobowe na Adolphe Hitileri wari wateye icyitwaga…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Gen Muhoozi yigambye gufunga umurinzi wa Bobi Wine

Generale Muhoozi Kainerugaba umugaba mukuru w'ingabo za Uganda, yiyemereye ko yafunze Eddie Mutwe, umuyobozi w’abarinzi ba Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi…

1 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

OMS yaburiye Isi ku cyorezo gishya gishobora kwaduka vuba

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryaburiye ibihugu ko bikwiye kwitegura icyorezo gishya gishobora kwibasira Isi mu gihe cya…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

U Bushinwa: abakerarugendo 10 baguye mu mpanuka y’ubwato yatewe n’umuhengeri

Ni umuhengeri wibasiye umugezi witwa Wu, wahitanye abantu 10 abandi 70 barakomereka hafi y’Umujyi wa Qianxi mu Majyepfo y’u Burengerazuba…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?