igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Louise Mushikiwabo yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba kumenya kwihitiramo abafatanyabikorwa babibereye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Louise Mushikiwabo yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba kumenya kwihitiramo abafatanyabikorwa babibereye
AMAKURU

Louise Mushikiwabo yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba kumenya kwihitiramo abafatanyabikorwa babibereye

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 20, 2025 2:41 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo yatangaje ko Afurika ikwiye guhahira aho ishaka no gukorana n’abo yihitiyemo bashobora kuyifasha kugera ku ntego zayo yishyiriyeho.

Mushikiwabo yabigarutseho mu kiganiro cyagarutse ku kongerera imbaraga ijambo rya Afurika ku ruhando mpuzamahanga ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika yatangiye ku wa 19 Gicurasi.

Yavuze ko mu bihe byabanje Afurika yasaga nk’itabarirwa mu bihugu bigize umuryango mpuzamahanga ku buryo hari n’igihe wasangaga abayobozi bayo babakangisha ko uwo muryango hari ibyo utazabemerera gukora.

Ati “Igihe nari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga byarantangazaga cyane kuko baratubwiraga ngo twe abaminisitiri bo muri Afurika hari ibyo umuryango mpuzamahanga utazatwemerera gukora nk’aho Afurika itabarirwa mu muryango mpuzamahanga.”

Mushikiwabo yashimangiye ko binyuze mu miryango ibihugu bihuriyemo n’ubufatanye bigenda bigirana byatumye bihuza ijwi ku ngingo nyinshi kandi zagiriye Afurika akamaro.

Yatanze urugero ku gihe Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye [Tedros Adhanom Ghebreyesus] yatorerwaga manda ya mbere ibihugu byose bya Afurika byishyize hamwe bishyigikira kandidatire ye kandi imyaka yayoboye yatanze umusanzu ukomeye muri Afurika.

Yavuze ko Afurika ikwiriye gukurikirana inyungu zayo binyuze mu gukorana na buri wese wayifasha kugera ku ntego zayo.

Ati “Ni inyungu za Afurika kugira abafatanyabikorwa benshi. Ni inyungu zacu guhahira mu bice bitandukanye by’Isi no gushakira inyungu i New York, Beijing, Abu Dhabi, Doha. Inyungu za Afurika uyu munsi ni ukwihitiramo abafatanyabikorwa badufasha kugera ku ntego zacu twishyiriyeho nk’Abanyafurika.”

Afurika yashyizeho icyerekezo 2063 kizayifasha mu iterambere, aho yifuza kuzaba yunze ubumwe, yarageze ku iterambere ridaheza, umutekano na demokarasi biri hose kandi ifite ijambo ku ruhando mpuzamahanga.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida wa Sena ya RDC, Michel Sama Lukonde yasabye Kabila uri mu buhungiro kwitaba
Next Article Bishop Gafaranga akurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina, dosiye ye yamaze kugera mu rukiko
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ibihano bishya ku Burusiya
May 21, 2025
BAL: APR BBC yatsindiwe mu maso y’Umukuru w’Igihugu
May 21, 2025
Trump yatangaje ko hari Jenoside iri gukorerwa abahinzi b’abazungu muri Afurika Y’Epfo
May 21, 2025
DRC: Uwahoze ari minisitiri w’intebe yakatiwe imyaka 10 akora imirimo y’agahato
May 20, 2025
Nzabahayo uzwi nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ akurikiranweho icyaha gikomeye
May 20, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

Perezida Kagame yatembereje , Doumbouya urwuri rwe aho ari mu ruzinduko mu Rwanda

Mu ruzinduko perezida wa Guinea Conakry yagiriye muRwanda muri iki cyumweru yakiriwe na Perezida w'u Rwamda Paul Kagama wanamutembereje urwuri…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Manchester United ikoze ibyananiye Real Madrid

Mu mikino ya UEFA Europa League muri imwe cya kane k'irangiza ikipe ya Manchester United isezereye bigoranye ikipe ya Olympique…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

UEFA Champions League: Dore Uko imikino ibanza 1/4 irangiye

UEFA Champions League, irushanwa rihuza amakipe yabaye ayambere iwayo ku Mugabane w'Uburayi rigeze aho riryoshye muri 1/4 k'irangiza. Imikino ibanza…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Leta ya Congo yamaganye ikoreshwa ry’amashilingi ya Uganda muri iki Gihugu

Agashami gashinzwe gusesengura ibipimo muri Minisiteri, nyuma y’urugendo rwakoze mu Ntara ya Ituri kuva ku wa 14 kugeza ku wa…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?