igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Impunzi z’Abarundi zikabakaba 200 zabaga mu nkambi ya Kakuma muri Kenya zatashye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Impunzi z’Abarundi zikabakaba 200 zabaga mu nkambi ya Kakuma muri Kenya zatashye
AMAKURU

Impunzi z’Abarundi zikabakaba 200 zabaga mu nkambi ya Kakuma muri Kenya zatashye

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 20, 2025 5:57 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Impunzi z’Abarundi zikabakaba 200 zabaga mu nkambi ya Kakuma iherereye mu karere ka Turkana muri Kenya zasubiye mu Burundi bitewe n’ibibazo birimo inzara, zimwe muri zo zigaragaza ko zitizeye ko zizatekanira mu gihugu cy’amavuko.

Imodoka zakuye aba Barundi mu nkambi tariki ya 13 n’iya 14 Gicurasi, zibajyana ku kibuga cy’indege cya Lodwar, aho buriye indege ebyiri zakodeshejwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (HCR), zibajyana i Bujumbura.

Imwe mu mpunzi zatashye yasobanuye ko imibereho mu nkambi yari igoye kuko ibiribwa bahabwaga byagabanyijwe cyane, iti “Ibiribwa byagabanyijweho ibirenga kimwe cya kabiri. Umutekano ntawo, abaturage na bo ntibakitwiyumvamo.”

Nk’uko byatangajwe n’urubuga SOS Medias, indi mpunzi yavuze ko icyatumye uyu mwaka ugera ikiri muri Kenya ari uko ibibazo byatumye ihunga u Burundi bigihari, bityo ko iyo imibereho yo mu nkambi idahinduka, yari kugumamo.

Iyi mpunzi yabaye mwarimu yagize iti “Impamvu zatumye duhunga ntabwo zirakemuka. Turi gutaha bitewe n’ubuzima bugoye buri hano, ntabwo ari uko u Burundi bwahindutse.”

Hari impunzi yagaragaje ko mu gihe byagaragara ko kuba mu Burundi na byo bigoye, izahungira mu kindi gihugu, iti “Ntimuzatungurwe ejo twisanze mu kindi gihugu, dusaba ubuhungiro.”

Impunzi z’Abarundi ziganje mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, aho inyinshi zahunze nyuma y’umwuka mubi watutumbye muri politiki y’u Burundi mu 2015 ubwo Pierre Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ya gatatu. Hasigaye izirenga ibihumbi 250 zitarataha.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida Kagame yakiriye Amb Valentine Rugwabiza baganira ku mutekano mu karere
Next Article Rurageretse hagati ya Muhoozi Kainerugaba na muramu we
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ndi gupfa, ndumva uburibwe bukomeye – Eddie Mutwe
May 21, 2025
Ibihano bishya ku Burusiya
May 21, 2025
BAL: APR BBC yatsindiwe mu maso y’Umukuru w’Igihugu
May 21, 2025
Trump yatangaje ko hari Jenoside iri gukorerwa abahinzi b’abazungu muri Afurika Y’Epfo
May 21, 2025
DRC: Uwahoze ari minisitiri w’intebe yakatiwe imyaka 10 akora imirimo y’agahato
May 20, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Dore uko amakipe azahura muri 1/2 cya UEFA Champions League

Irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w'Iburayi UEFA champions League 2024/2025 igeze muri kimwe cya kabiri k'irangiza aho…

1 Min Read
AMAKURU

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ashobora kudahagarika TikTok mu gihe yari yihaye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ashobora kongera igihe yari yaragennye kugira ngo sosiyete ya…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Umusirikare yarashe umwana na nyina arabica

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 4 Mata 2025, umusirikare w’Ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya…

1 Min Read
AMAKURU

Tanzania: Polisi yataye muri yombi abayobozi bakomeye bari bagiye mu rubanza rwa Tundu Lissu

Kuri uyu wa Kane, Abapolisi bo muri Tanzaniya bafunze abantu babiri bakuru mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ubwo bari mu modoka…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?