igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: BAL: APR BBC yatsindiwe mu maso y’Umukuru w’Igihugu
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMIKINO > BAL: APR BBC yatsindiwe mu maso y’Umukuru w’Igihugu
IMIKINO

BAL: APR BBC yatsindiwe mu maso y’Umukuru w’Igihugu

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 21, 2025 1:42 am
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Mu mukino Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bajemo kwihera ijisho, Ikipe ya APR BBC yawutsinzwemo na Ahli Tripoli BBC amanota 90-68

Wari umukino wa gatatu mu ya Nile Conference muri BAL 2025 wabereye muri BK Arena imbere y’abafana imbaga nini.

Ikipe ya APR BBC yakin nye uyu mukino Aliou Diarra intaro ikomeye mu kubuga, kuko imikaya ye yagize ibibazo mu mukino uheruka bakina na MBB ikipe ituruka mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Ni umukino APR BBC yatangiye neza, ubwo Chasson Randle yatsidaga amanota menshi. ndetse Agace ka mbere gasozwa ari yo iyoboye umukino n’amanota 17 kuri 11 ya Al Ahli Tripoli.

Ni n’uko kandi n’agace ka kabiri, APR BBC yakomeje kwitwara, Obadiah Noel na Youssoupha Ndoye bakomezaga guteramao amanota menshi.

Aka gace kageze hagati, ean Jacques Boissy na Mohamed Sadi bafashije iyi kipe yo muri Libya kugabanya ikinyuranyo hagati yayo na APR BBC.

Byaje kurangira aka gace gasojwe kayobowe na Ahli Tripoli BBC ubwo ku isegonda rya nyuma ry’igice cya mbere Boissy yatsinze amanota atatu yafashije iyi kipe kujya mu karuhuko iyoboye umukino n’amanota 42-41.

Mu gace ka gatatu umukino watuje cyane, amanota aragabanyuka ku mpande zombi. Ikipe y’Ingabo wabonaga ko iri kubura Diarra cyane cyane mu bwugarizi na rebound. Si ibyo gusa kuko yanatakazaga imipira myinshi (turnovers).

Mu minota ibiri ya nyuma, Al Ahli yazamuye ikinyuranyo kigera mu manota arindwi (57-50).

Agace ka gatatu karangiye, Al Ahli Tripoli ikomeje kuyobora umukino n’amanota 61 kuri 52 ya APR BBC.

Mu gace ka nyuma, APR BBC yakunze gutakaza imipira bya hato na hato maze biba amahirwe akomeye Ahli Tripoli BBC yungutse maze yongera ikinyuranyo kigera mu manota 21 (86-65).

Umukino waje kurangira Al Ahli Tripoli itsinze APR BBC amanota 90-68 uba umukino wa mbere APR BBC irase, muri itatu imaze gukina.

Iyi mikino izakomeza ku wa Kane hatangira iyo kwishyura, aho Al Ahli Tripoli izakina na Nairobi City Thunder saa 16:00, mu gihe APR BBC izakina na MBB saa 19:00.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Trump yatangaje ko hari Jenoside iri gukorerwa abahinzi b’abazungu muri Afurika Y’Epfo
Next Article Ibihano bishya ku Burusiya
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nyanza: Abanyeshuri 16 bigaga mu mwaka wa Gatandatu birukanywe mu kigo burundu
May 21, 2025
RDC: Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe yakatiwe imyaka 10 y’imirimo y’agahato
May 21, 2025
Rulindo: Abantu 28 baguwe gitumo na polisi bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe
May 21, 2025
Polisi iri guhigisha uruhindu abantu bataramenyekana babitse Perezida wabo Samia Suluhu Hassan ko yitabye Imana
May 21, 2025
Ibyo wamenya ku umujyi wo muri Amerika aho kwambara inkweto ndende bisabirwa icyemezo
May 21, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC, bwahagaritse umutoza wa yo Seninga Innocent

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC, bwahagaritse umutoza wa yo, Seninga Innocent kubera imyitwarire mibi irimo kuva mu mwiherero mu ijoro.…

2 Min Read
IMIKINO

Umutoza watozaga Rayon Sport ahagaritswe bitunguranye

Rayon Sport ihagaritse umutoza wayo mukuru Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho na Mazimpaka Andre  usanzwe atoza abazamu…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Rayon Sport igomba gusubira i Huye, ibya Mpaga byanzwe

Nyuma y'uko umukino wahuzaga Mukura Vs na Rayon Sport wasubitswe bitewe n'uko amatara acanira Stade Mpuzamahanga ya Huye yanze kwaka…

4 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Thomas Müller ntazakomezanya na Bayern Munich

Umunyabigwi umukurambere w’abakinnyi ba Bayern Munich, benshi bita Muzehe Thomas Müller, yemeje ko ubwo umwaka w’imikino wa 2024/2025, uzaba urangira…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?