Abantu 28 baguwe gitumo na polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ,bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, n’abandi batanu bayaguraga mu buryo bwa magendu, mu Karere ka Rulindo mu Mirenge ya ya Ntarabana na Masoro.
Bafashwe mu mukwabu wakozwe na polisi bagendeye ku makuru bahawe n’abaturage, mu rukerera rwo kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025, bafite ibikoresho bifashisha mu bucukuzi birimo, amapiki, imitarimba, ibitiyo majagu umunzani, ikarayi n’amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yihanangirije abakomeje kwishora muri ibi bikorwa, abibutsa ko bibagiraho ingaruka zikomeye, zirimo kugwirwa n’ibirombe bakahasiga ubuzima.
Yagize ati”Polisi y’u Rwanda irihanabgiriza abishora mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko kubureka burundu kuko bitazabahira, kuko bugira ingaruka ku babukora zirimo kugwirwa n’ibirombe bakahasiga ubuzima abandi bakahakomerekera.”
Yakomeje avuga ko polisi itazihanganira na gato abakomeje kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, yemeza ko yashyize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bwayo n’ibindi byaha bibushamikiyeho.
Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Murambi, mu gihe iperereza rigikomeje .