igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umukinnyi ukiri muto Lamine Yamal agiye guhabwa nimero ya Messi
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umukinnyi ukiri muto Lamine Yamal agiye guhabwa nimero ya Messi
AMAKURUIMIKINO

Umukinnyi ukiri muto Lamine Yamal agiye guhabwa nimero ya Messi

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 21, 2025 1:58 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umukinnyi ukiri muto w’Umunyasipanye, Lamine Yamal, aravugwaho kuzahabwa nimero y’icyamamare Lionel Messi muri FC Barcelona, nyuma yo kugirana amasezerano mashya y’igihe kirekire n’iyi kipe.

Amakuru atangazwa n’urubuga Memorabilia1899.co aravuga ko Yamal, ufite imyaka 17, azashyira umukono ku masezerano mashya azamara igihe kirekire muri Nyakanga ubwo azaba yujuje imyaka 18.

Ayo masezerano azaba arimo ingingo yo kumurekura ku giciro cya miliyari imwe y’amayero (€1,000,000,000) ahwanye tiriyoni zisaga 1,400 z’amanyarwanda (Rwf 1,400,000,000,000), hakurikijwe igipimo cy’isoko ry’amayero.

Uyu musore wari usanzwe yambara nimero 19 nimero Lionel Messi yambaye mbere yo guhabwa 10 mu 2008, azasimbura Ansu Fati, uri mu gihirahiro ku hazaza he muri Barcelona, akaba ari we usanzwe uyambara.

Yamal amaze imyaka ibiri akina mu ikipe nkuru ya Barça, akaba yaratangiye ubwo yari afite imyaka 15. Kuva ubwo, amaze gutwara ibikombe bibiri bya La Liga no kugira uruhare mu bitego 43 mu mikino 54, bigaragaza ko afite impano ikomeye yitezweho byinshi.

Mu mwaka ushize, yafashije ikipe y’igihugu ya Espagne kwegukana igikombe cy’u Burayi (EUROs), ndetse ubu ari mu bazahatanira igihembo gikomeye ku mukinnyi witwaye neza ku isi (Ballon d’Or), n’ubwo akiri muto.

Guhabwa nimero ya Messi ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rw’uyu mukinnyi waturutse muri La Masia, ishuri ry’imyitozo ya FC Barcelona, rikomeje gutanga impano zidasanzwe.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uganda: Abasivili bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’igisirikare bazajya baburanishwa n’inkiko za gisirikare
Next Article Kevin De Bruyne yasezeye Manchester City mu birori byarannzwe n’amarangamutima, Pep Guardiola araturika ararira
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abadiporomate b’uburayi basabye murumuna wa Museveni gukorera ikintu gikomeye Muhoozi wababujije amahwemo
May 22, 2025
Gasabo: Polisi yataye muri yombi abantu batatu harimo ukekwaho gutegera umuntu mu nzira akamutera icyuma
May 22, 2025
Argentine: Abasaza n’abakecuru bakomeje gukomerekera mu myigaragambyo yamagana amafaranga make ya ”Pansiyo” bahabwa
May 22, 2025
Rusizi: Umwarimu arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanya umunyeshuri yigisha w’imyaka 15
May 22, 2025
Sénégal: Ingabo zose z’amahanga zihari zigiye kwirukanwa
May 22, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Kamonyi 12 batawe muri yombi kubera amabuye y’agaciro

Mu karere ka Kamonyi abagabo 12 batawe muri yombi bazira gucukura amabuye mu buryo butemewe. Polisi y'u Rwanda yatangaje ko…

2 Min Read
AMAKURUUBUKUNGU

Utu ni two turere 5 dukennye cyane mu Rwanda

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare giherutse gutangaza uko ibipimo by’ubukene bihagaze mu Rwanda ndetse kigaragaza ibipimo by’ubukene mu mpande zitadukanye. Hagaragajwe kandi…

1 Min Read
AMAKURU

”Ntakindi gihugu cyasenwe n’ububiligi nk’u Rwanda” Bizimana

Bizimana yagaragaje ko u Rwanda rwahekuwe cyane n'ububiligi ubwo bicaga abami 2 b'u Rwanda Mu ijambo yavugiye ku Rwibutso rwa…

8 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

El Clasico: Bisabye ko Real Madrid na FC Barcelona bakina igice cya 3, iminota 30 yongerwa ku mukino (Extra time)

Aya makipe yombi yahuriye ku mukino, bibaye ngombwa ko ashyirirwaho iminota 30 kugira ngo haboneke uwegukana igikombe cya Copa del…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?