igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Dore impamvu ikomeye ituma muri Koreya y’Epfo hategurwa amarushanwa yo ‘gukora ubusa’
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > UTUNTU N' UTUNDI > Dore impamvu ikomeye ituma muri Koreya y’Epfo hategurwa amarushanwa yo ‘gukora ubusa’
UTUNTU N' UTUNDI

Dore impamvu ikomeye ituma muri Koreya y’Epfo hategurwa amarushanwa yo ‘gukora ubusa’

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 21, 2025 4:34 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu gihugu cya Koreya y’Epfo hategurwa amarushanwa yo “gukora ubusa,” aho abantu baba bahatana mu kudakora ikintu na kimwe mu gihe kirekire.

Aya marushanwa azwi ku izina rya Space-Out Competition yatangiye mu mwaka wa 2014, atangijwe n’umuhanzi witwa Woopsyang, wari ugamije kugaragaza no gushishikariza abantu akamaro ko kuruhuka no gutuza mu buzima bwa buri munsi.

Abitabira aya marushanwa basabwa kwicara bucece mu gihe cy’iminota 90 nta kintu na kimwe bakora. Ntibemerewe kugira icyo bavuga, gukoresha telefone, gusinzira cyangwa se gukora ikindi kintu cyose gishobora kubahugiza. Intego ni ukwigumira mu mwanya umwe batuje, batitaye ku by’isi bibakikije.

Akanama nkemurampaka kaba gahari kugira ngo gakurikirane uko buri wese uko ameze, gashingira ku muvuduko w’umutima n’icyizere cy’amahoro agaragaza mu maso. Batora uwabashije gutuza no kuruhuka mu mutwe kurusha abandi, bifashishije ibipimo by’ubuzima n’uko yitwaye muri rusange.

Iri rushanwa ribera mu mijyi itandukanye ya Koreya y’Epfo, rikitabirwa n’abantu benshi barimo n’abanyamahanga. Rigamije gushishikariza abantu guha agaciro igihe cyo kuruhuka, gutuza no kwiyitaho mu buryo bw’umutima n’umubiri, cyane cyane mu gihe isi yihuta n’abantu benshi bahora bahuze.

Ubu hashize imyaka irenga 11 iri rushanwa ribaye, rikaba ryaramamaye nk’uburyo budasanzwe bwo kurwanya umunaniro ukabije no gushyira imbere imibereho myiza.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yitabiriye inama yabereye mu Bubiligi
Next Article Bull Dogg ayoboye urutonde rw’abaraperi batanu b’ibihe byose mu mboni za Papa Cyangwe na Racine
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abadiporomate b’uburayi basabye murumuna wa Museveni gukorera ikintu gikomeye Muhoozi wababujije amahwemo
May 22, 2025
Gasabo: Polisi yataye muri yombi abantu batatu harimo ukekwaho gutegera umuntu mu nzira akamutera icyuma
May 22, 2025
Argentine: Abasaza n’abakecuru bakomeje gukomerekera mu myigaragambyo yamagana amafaranga make ya ”Pansiyo” bahabwa
May 22, 2025
Rusizi: Umwarimu arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanya umunyeshuri yigisha w’imyaka 15
May 22, 2025
Sénégal: Ingabo zose z’amahanga zihari zigiye kwirukanwa
May 22, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Byinshi wamenya kuri Karidinali Fridolin Ambongo wa RDC uri mubagiye gusimbura Papa Fransisiko

Nyuma y’uko Papa Fransisiko wari umaze igihe kinini ubuzima bwe butameze neza, kuri ubu yamaze gupfa agejeje imyaka 88. Mu…

5 Min Read
UTUNTU N' UTUNDI

Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo kwiba amafaranga angana na miliyoni 8 akajya kuzitangamo inkwano kwa Sebukwe

Umubago witwa Alfred Joseph yashyikirijwe Urukiko rw'ibanze rwa Nyankubu mu ntara ya Geita muri Tanzania, aho akurikiranyweho icyaha cyo kwiba…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Biratangaje: Umugore wo mu Bwongereza yibarutse umwana nyuma yo guterwa nyababyeyi y’umuvandimwe we

Mu Bwongereza, umugore witwa Grace Davidson w’imyaka 36, yibarutse umwana wa mbere nyuma yo guterwa nyababyeyi yahawe n’umuvandimwe we. Ni…

2 Min Read
UTUNTU N' UTUNDI

Abana 9 bavutse ari impanga kuri ubu bujuje imyaka 4 y’amavuko

Abana 9 b’impanga bavutse kuri Halima Cissé na Abdelkader Arby bujuje imyaka ine bavutse. Aba babyeyi babo babahamya ko babayeho…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?