igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Bull Dogg ayoboye urutonde rw’abaraperi batanu b’ibihe byose mu mboni za Papa Cyangwe na Racine
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > Bull Dogg ayoboye urutonde rw’abaraperi batanu b’ibihe byose mu mboni za Papa Cyangwe na Racine
IMYIDAGADURO

Bull Dogg ayoboye urutonde rw’abaraperi batanu b’ibihe byose mu mboni za Papa Cyangwe na Racine

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 21, 2025 4:59 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Abaraperi b’abanyarwanda Papa Cyangwe na Racine bashyize hamwe bagaragaza urutonde rw’abaraperi batanu babona nk’inkingi za mwamba mu njyana ya Hip Hop Nyarwanda, hashingiwe ku ruhare rukomeye bagize mu kuyimakaza no kuyishyigikira kugeza n’ubu. Aba bahanzi bombi ntibahuza gusa ku rutonde, ahubwo banahuza ku bisobanuro n’impamvu bashingiraho bavuga ko abo baraperi bakwiye icyubahiro gikomeye.

Contents
1. Bull Dogg2. Riderman3. Jay Polly4. P Fla5. Fireman

1. Bull Dogg

Ku mwanya wa mbere, bombi bahuriza ku izina rya Bull Dogg, bemeza ko ari we muraperi uyoboye abandi mu mateka ya Hip Hop Nyarwanda.
Papa Cyangwe avuga ko impamvu yamuhaye uyu mwanya wa mbere ari uko Bull Dogg ari umwe mu batangije iyi njyana mu buryo bwimbitse kandi akaba yaranabaye nk’umubyeyi w’abaraperi benshi bashya, abafasha mu buryo butandukanye.

Bull Dogg kandi ngo agaragaza ubushobozi bwo gukomeza kujyana n’ibigezweho, ntihagire igihe asigara inyuma mu myumvire cyangwa mu buryo bw’imiririmbire. Racine ashimangira ko uyu muraperi afite umwihariko wo guhagarara bwuma no gukomeza kugaragaza ubudasa mu njyana yagiye ikura uko imyaka ishira.

2. Riderman

Riderman na we ari ku mwanya w’icyubahiro ku rutonde rw’aba baraperi bombi.
Papa Cyangwe avuga ko Riderman ari umwe mu bantu bagejeje Hip Hop mu ngo z’abantu bose, aho itakiri injyana y’imbobo gusa ahubwo yageze no mu bantu basanzwe kandi bafite imibereho isobanutse. Yagize uruhare mu kugaragaza ko umuntu ashobora kugira ubuzima bwiza, agafata inshingano z’umuryango, kandi agakorera amafaranga aturutse muri Hip Hop – ibintu bitari bimenyerewe kuri iyi njyana mbere.

Bongeraho ko Riderman yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe cyane, zifite ubutumwa bwubaka, kandi ko yitwaye neza mu buzima busanzwe, nta makuru yigeze amuvugwaho ajyanye n’ibiyobyabwenge cyangwa ubuzima buciriritse bugaragaramo imvururu n’amafuti.

3. Jay Polly

Jay Polly ni undi muraperi wubashywe cyane kuri uru rutonde.
Papa Cyangwe avuga ko Jay Polly yahamije ko Hip Hop ari injyana ifite abafana benshi kandi ko abantu bayishimira, cyane cyane binyuze mu bikorwa bye bikomeye. Jay Polly yakoze indirimbo nyinshi zagiye zihurirwaho n’abafana benshi mu bitaramo no ku mbuga nkoranyambaga.

Racine amushyigikira avuga ko Jay Polly yari afite ubuhanga mu gutanga ubutumwa, kandi uburyo yitwaraga ku rubyiniro bwatumaga Hip Hop ihabwa agaciro nk’izindi njyana zose.

4. P Fla

Papa Cyangwe ashimira cyane uruhare rwa P Fla mu guhindura isura ya Hip Hop mu Rwanda, aho yayizanye mu buryo bwa Gangsta Rap.
Avuga ko P Fla ari we wazanye imivugire ya gikuraperi ndetse n’imyambarire yahise ikurura urubyiruko rwinshi rukamwigana. Ubu buryo bw’imyambarire n’imivugire byatumye injyana ya Hip Hop igira impinduka zikomeye ku buryo abantu benshi bayegereye.

Uyu muraperi kandi yagiye asiga izina mu bahanzi benshi bakiri bato barimo n’abo tubona uyu munsi, kuko bamufataga nk’intwari ya Hip Hop bakamwigiraho byinshi.

5. Fireman

Ku mwanya wa gatanu hari Fireman, umwe mu baraperi bamenyekanye cyane binyuze mu itsinda rya Tuff Gang.
Papa Cyangwe avuga ko Fireman afite impano ikomeye, ubuhanga buhambaye n’umurava mu kazi ke k’umuziki. Avuga ko ari umuntu udacika intege kandi ugira indirimbo zifite ubutumwa bwimbitse.

Na Racine yunze mu rya Papa Cyangwe, avuga ko impamvu yatumye Fireman aboneka kuri uru rutonde ari uko nawe abona adasanzwe mu myumvire, mu miririmbire ndetse no mu rugendo rw’umuziki we. Ati: “Urutonde turaruhuje ndetse n’impamvu urebye zijya kumera kimwe.”

Papa Cyangwe na Racine bombi ni abaraperi bamaze igihe mu ruganda rw’umuziki nyarwanda. Nubwo batagaragara kenshi mu bitaramo bikomeye cyangwa ku maradiyo akomeye, ibikorwa byabo birivugira, ndetse bakomeje kugenda bashyira hanze indirimbo zifite ireme.

Muri iyi minsi, aba bahanzi bombi baherutse guhurira ku ndirimbo nshya bise “100”, yasohotse mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ikaba yakiriwe neza n’abakunzi ba Hip Hop mu Rwanda.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Dore impamvu ikomeye ituma muri Koreya y’Epfo hategurwa amarushanwa yo ‘gukora ubusa’
Next Article U Rwanda na Loni basinye amasezerano y’imyaka itanu agamije guteza imbere igihugu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abadiporomate b’uburayi basabye murumuna wa Museveni gukorera ikintu gikomeye Muhoozi wababujije amahwemo
May 22, 2025
Gasabo: Polisi yataye muri yombi abantu batatu harimo ukekwaho gutegera umuntu mu nzira akamutera icyuma
May 22, 2025
Argentine: Abasaza n’abakecuru bakomeje gukomerekera mu myigaragambyo yamagana amafaranga make ya ”Pansiyo” bahabwa
May 22, 2025
Rusizi: Umwarimu arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanya umunyeshuri yigisha w’imyaka 15
May 22, 2025
Sénégal: Ingabo zose z’amahanga zihari zigiye kwirukanwa
May 22, 2025

You Might Also Like

IMYIDAGADURO

Dj Ira yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda aherutse kwemererwa na Perezida Paul Kagame

Iradukunda Grace Divine wamenyekanye mu kuvanga imiziki nka DJ Ira uherutse kwemererwa guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda na Perezida Paul Kagame,…

1 Min Read
IMYIDAGADURO

Niba ukunda Filime ziteye ubwoba, Dore filime 10 zikunzwe cyane wareba

Filime ziteye ubwoba (horror movies) ziri mu bwoko bwa filime zikundwa n’abantu benshi ku isi, nubwo hari abazitinya ntibashobore kuzireba…

5 Min Read
Sadate yahakanye inkuru y’incurano yavugaga ko agiye gukora ibyumvikana nk’ibidashoboka
AMAKURUIMIKINOIMYIDAGADURO

Umucyo ku nkuru z’ibihuha kuri Sadate Munyakazi zimushinja gukora ibidashoboka

Umunyemari Munyakazi Sadate wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sports, yahakanye inkuru yacuzwe n’umuntu utazwi, ivuga ko agiye kugura Sitade Amahoro,…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Aisha yavuze ko atari azi ubusobanuro bw’amagweja ubwo yabivugaga

Inkindi Nadine Aisha usanzwe ari umwe mu bakobwa bazwi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda, yavuze ko umwaka ushize ubwo yitaga…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?