igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyabihu: Umugore wari utwite inda y’imvutsi yapfiriye mu rugo rw’umugore wasengeraga abantu yiyita umunyamasengesho
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyabihu: Umugore wari utwite inda y’imvutsi yapfiriye mu rugo rw’umugore wasengeraga abantu yiyita umunyamasengesho
AMAKURU

Nyabihu: Umugore wari utwite inda y’imvutsi yapfiriye mu rugo rw’umugore wasengeraga abantu yiyita umunyamasengesho

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 22, 2025 8:00 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Mukandekezi Claudine w’imyaka 30 wo mu Karere ka Nyabihu wari utwite inda y’imvutsi, yapfiriye mu rugo rw’umugore wasengeraga abantu yiyita umunyamasengesho.

Ibi byabereye mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Kijote ho mu Mudugudu wa Shaba, mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Gicurasi 2025.

Amakuru IGIHE dukesha iy’inkuru yamenye ni uko Mukandekezi wari utwite inda y’amezi icyenda yagiye mu masengesho tariki ya 19 Gicurasi 2025 mu masaha y’igitondo mu rugo rw’umukecuru witwa Nayino ujya usengera abantu, ari naho yaje gupfira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bigogwe, Jean Claude Nsengimana, yahamirije IGIHE aya makuru.

Ati “Mu gitondo saa kumi n’ebyiri twahawe amakuru n’Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Bigogwe, ko hari umubyeyi wari utwite bazanye bamuhetse mu ngobyi yapfuye, umugabo we atubwira ko yari yaravuye mu rugo ku wa Mbere ajya kwifatanya n’umugore basengana muri ADEPR ararayo atungurwa n’uko bamubwiye ko umugore we yapfuye.”

Akomeza avuga ko mu ijoro ry’ejo hashize saa cyenda z’ijoro yarembye akamuherekeza ngo bajye kwa muganga, nyuma yikubita hasi babona kwiyambaza abahetsi bamugeza kwa muganga bamushyize ku gipimo basanga yapfuye.

Nsengimana yibukije abaturage ko Leta ishyiraho gahunda nyinshi zo kubafasha kugira ngo batazatakaza ubuzima mu buryo bw’amaherere, barwara bakagana amavuriro nk’uko bayashyiriweho kuva kuri Posite de sante kugeza ku mavuriro manini.

Yanibukije abanyamadini ko badakwiriye gushukashuka abaturage ngo barabasengera, kuko abazabifatirwamo bose bazabihanirwa nk’abigometse ku mabwiriza ya Leta.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ikigo nderabuzima cya Bigogwe gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Sitasiyo ya Bigogwe.

Mukandekezi Claudine yari asanzwe ari umugore wa Ukobucya Protais, babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, aho bari bamaranye imyaka irenga 10, ndetse apfuye amusigiye abana bane.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rutsiro: Abana babiri barohamye mu Kiyaga cya Kivu ubwo bari mu bwato umwe ahita apfa
Next Article Perezida Donald Trump yavuze ku bibazo bya Congo n’u Rwanda, ashimangira uruhare rw’intumwa ya Amerika mu kugarura ituze
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Sénégal: Ingabo zose z’amahanga zihari zigiye kwirukanwa
May 22, 2025
Ibyaha byose Gafaranga aregwa yabihakanye
May 22, 2025
Kenya: Umugabo yafunzwe nyuma yo gusangwa amaze gutaburura umurambo wa se
May 22, 2025
Kaboyi yabaye umwataka mwiza muri Yanga Princess
May 22, 2025
Hansi Flick yongereye amasezerano muri FC Barcelone kugeza mu 2027 nyuma yo gutwara ibikombe bitatu
May 22, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Kiliziya Gatolika ishyamiranye na Leta ya RDC kubera impamvu ikomeye

Kiliziya Gatolika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagaragaje impungenge zikomeye ku cyemezo cya Leta y’iki gihugu cyo gufunga…

3 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Perezida wa Guinea yahuye na Perezida Kagame w’ u Rwanda

Perezida wa Guinea Bissau yasesekaye mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kwiga ku mubano hagati y'ibihugu byombi. Ku gicamunsi cyo kuri…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Umukino wa Bugesera Fc na Rayon Sports ugomba gusubukurwa

Nyuma yo guhagarikwa k’umukino wa Bugesera Fc na Rayon Sports kubera imvururu, Komisiyo ishinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu…

4 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Wazalendo bigambye ibitero biheruka kugabwa mu mugi wa Goma

Umutuzo wongeye kugaruka i Goma itariki 12 Mata, nyuma y’uko ijoro ryabanje ryumvikanyemo urusaku rwinshi rw’amasasu muri uyu mugi. Guverineri…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?