igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abakozi ba Ambasade ya Israel barashwe i Washington, DC, umwe yarimo yitegura ubukwe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abakozi ba Ambasade ya Israel barashwe i Washington, DC, umwe yarimo yitegura ubukwe
AMAKURU

Abakozi ba Ambasade ya Israel barashwe i Washington, DC, umwe yarimo yitegura ubukwe

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 22, 2025 9:15 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi 2025, abakozi babiri ba Ambasade ya Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishwe barashwe ubwo bari mu nzira bavuye mu gikorwa cyabereye kuri United States Holocaust Memorial Museum, inzu ndangamurage y’Abayahudi iherereye i Washington, DC

Nk’uko byatangajwe n’umuyoboro wa France24, Elias Rodriguez, umugabo ukomoka i Chicago, ni we ukekwaho kuba yararashe aba bakozi. Yahise atabwa muri yombi na polisi ya Washington. Ubwo yagezwaga kuri sitasiyo ya polisi, yumvikanye avuga amagambo arimo uburakari n’ubushotoranyi, agira ati: “Mubohore Palestine.”

Abaguye muri iki gikorwa ni Yoni Kalin, umusore wari ugeze kure imyiteguro y’ubukwe, ndetse ngo yari aherutse kugura impeta yo gusaba umukunzi we ko bashyingiranwa, n’umugore witwa Katie Kalisher, bombi bari abakozi ba Ambasade ya Israel.

Ambasaderi wa Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Yechiel Leiter, yemeje urupfu rw’aba bakozi ndetse agaragaza akababaro k’igihugu cye. Yavuze ko Israel iri mu gahinda kenshi ku bw’abo bakozi bayo bishwe mu buryo butunguranye kandi buteye ubwoba.

Perezida wa Israel, Isaac Herzog, nawe yamaganye bikomeye iki gikorwa, agisobanura nk’icy’urwango n’ingengabitekerezo yibasira Abayahudi n’Abanya-Israel. Ati:

“Iki ni igikorwa cy’urwango gishingiye ku ivangura no kwanga abaturage bacu. Turatekereza ku miryango y’ababuze ababo, ndetse dusengera n’abandi bakomerekeye muri iki gikorwa.”

Herzog yakomeje ashimangira ko umubano hagati ya Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika uzakomeza kuba umusingi ukomeye w’ubufatanye mu kurwanya iterabwoba no guharanira umutekano w’abaturage.

“Tuzakomeza guhagarara hamwe nk’ibihugu by’inshuti. Iterabwoba n’urwango ntibizatsinda indangagaciro twubakiyeho”

Ubuyobozi bwa Amerika butegerejweho gutanga itangazo ku bijyanye n’iki gikorwa, ndetse no ku makuru arambuye ku iperereza ririmo gukorwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida Donald Trump yavuze ku bibazo bya Congo n’u Rwanda, ashimangira uruhare rw’intumwa ya Amerika mu kugarura ituze
Next Article Chris Brown yatanze ingwate ya miliyoni 5 z’amapawundi, anategekwa ikintu gikomeye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Gasabo: Polisi yataye muri yombi abantu batatu harimo ukekwaho gutegera umuntu mu nzira akamutera icyuma
May 22, 2025
Argentine: Abasaza n’abakecuru bakomeje gukomerekera mu myigaragambyo yamagana amafaranga make ya ”Pansiyo” bahabwa
May 22, 2025
Rusizi: Umwarimu arashakishwa n’inzego z’umutekano akekwaho gusambanya umunyeshuri yigisha w’imyaka 15
May 22, 2025
Sénégal: Ingabo zose z’amahanga zihari zigiye kwirukanwa
May 22, 2025
Ibyaha byose Gafaranga aregwa yabihakanye
May 22, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

DRC: Umucanshuro yemereye Leta kuyicungira ibirombe by’amabuye y’agaciro

Ni uwitwa Erik Dean Prince, Umucancuro wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wemereye leta ya RDC ko azacunga umutekan…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abantu bataye ukwemera bashishikarira Ubutunzi n’ikoranabuhanga – Papa Leo XIV

Papa mushya, Léon XIV, mu misa ye ya mbere, yahamagariye Kiliziya Gatolika kurwaya byimazeyo gutakaza ukwemera kwayo. Ni myuma y'umunsi…

1 Min Read
AMAKURU

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Joseph Kabila Kabange basabye ingabo z’amahanga n’abacanshuro bari ku butaka bwacyo gutaha

Ni ubusabe Kabila ahuriyeho n’abarimo Moise Katumbi Chapwe kuba Guverineri w’Intara ya Katanga, Martin Fayulu na Delly Sesanga. Ubusabe bw’aba…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abatuye mu bubiligi bateguye urugendo rwo gutera intambwe miliyoni mu kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ishyirahamwe ‘Marche de la Vie’ ryo mu Bubiligi rigiye gutegura urugendo rwiswe Marche-ADPES, ruzakorwa mu irushanwa ngarukamwaka rya "One Million…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?