Sous-Lieutenant Uwamahoro yarangije amasomo mu bijyanye n’ibikorwa by’ubushakashatsi ndetse no gusesengura amakuru mu ishuri rya US Coast Guard Academy ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Gatatu tariki 21 Gicurasi.
Uyu muhango wabaye ku nshuro ya 144, witabiriwe n’Umujyanama mu bya Gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Col Deo Mutabazi.
Iri shuri rya United States Coast Guard Academy riherereye mu Mujyi witwa New London wo muri Leta ya Connecticut muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ryatangiye mu mwaka wa 1876, rikaba ryigisha ibyiciro by’ingenzi 9 by’amasomo harimo n’amasomo yagenewe abazavamo abarinda abayobozi bakuru.
Michael J. Johnston ni umuyobozi wa 43 uyoboye ishuri rya US Coast Guard Academy kuva ryashingwa mu 1876.
Ni mu gihe Edward J. Hernaez ari we muyobozi ushinzwe amasomo y’abo ku rwego rwa Sous-Lieutenant muri United States Coast Guard Academy.