Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba Tungunga, yasabwe kwegura by’agateganyo nyuma y’aho Ubushinjacyaha Bukuru busabye Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumwambura ubudahangarwa.
Perezida w’Inteko, Vital Kamerhe, ku wa 21 Gicurasi 2025 yatangaje ko Umushinjacyaha Mukuru mu rukiko rusesa imanza, Firmin Mvonde, yamwandikiye, asobanura ko Minisitiri Mutamba yanyereje miliyoni 19 z’Amadolari ya Amerika mu mushinga wo kubaka gereza nshya ya Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Byasobanuwe ko izi miliyoni zashyizwe kuri konti y’ikigo cy’ubwubatsi, kidafite aho gihuriye n’umushinga wo kubaka iyi gereza yagombaga gufasha Leta ya RDC kugabanya ubucucike mu magereza.
Mu kiganiro na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, Minisitiri Mutamba yari aherutse gusobanura ko uyu mushinga wagombaga gutwara miliyoni 29 z’Amadolari, yemeza ko miliyoni 19 zashyizwe kuri konti y’abatekamutwe.
Itegeko rigenga imikorere ya Guverinoma ya RDC riteganya ko iyo uyigize akurikiranyweho ibyaha, yegura mu masaha 24 uhereye igihe atangiye gukurikiranirwa. Iyo atabikoze, afatwa nk’uweguye.
Rigira riti “Ugize guverinoma ukurikiranyweho icyaha agomba kwegura mu masaha 24. Nyuma y’iki gihe, afatwa nk’uweguye.”
Inteko yashyizeho Komisiyo yihariye y’abadepite ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha. Biteganyijwe ko izahata ibibazo Minisitiri Mutamba mbere yo gutanga raporo izashingirwaho mu kumwambura ubudahangarwa.