igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Kaminuza y’u Rwanda yitegura gutangiza amasomo ya nucléaire
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Kaminuza y’u Rwanda yitegura gutangiza amasomo ya nucléaire
AMAKURU

Kaminuza y’u Rwanda yitegura gutangiza amasomo ya nucléaire

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 23, 2025 10:02 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Kaminuza y’u Rwanda, binyuze muri Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CST), iri mu myiteguro yo gutangiza porogaramu nshya y’amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s Degree) mu bijyanye n’ubumenyi bwa nucléaire n’ikoranabuhanga. Iyi gahunda izamara imyaka ine, igamije gutanga ubumenyi bwimbitse ku ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu buryo bw’amahoro n’iterambere ry’igihugu

Nk’uko byatangajwe na Prof. Ignace Gatare, Umuyobozi wa CST, ibikorwa byose by’ibanze byamaze gutegurwa, hasigaye ko Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) itanga uburenganzira bwo gutangiza iyi porogaramu. Yavuze ko icyemezo cyayo gitegerejwe, ariko yizeza ko amasomo azatangira vuba.

Kugeza ubu, hari abanyeshuri 160 boherejwe kwiga ibijyanye na nucléaire mu Burusiya, nk’indi ntambwe yo gutegura abahanga bazaba inkingi ya mwamba muri uru rwego. Biteganyijwe ko abarangiza amasomo ya kaminuza bazabasha gukorera mu kigo gishya cy’ubushakashatsi ku ngufu za nucléaire (Center for Nuclear Science and Technology – CNST), giteganyijwe kubakwa ku bufatanye n’u Burusiya. Inyigo yacyo yamaze kwemezwa, kandi imirimo yo kucyubaka ishobora gutangira mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere, hakazashorwa hagati ya miliyoni 600 na 800 z’amadolari ya Amerika.

Amasomo azatangirwa muri iyi porogaramu azibanda ku bumenyi rusange bwa siyansi n’ikoranabuhanga mu myaka ibanza (imibare, ubugenge, ikoranabuhanga), hanyuma abanyeshuri binjire mu masomo yihariye ajyanye n’imikoreshereze y’ingufu za nucléaire.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abadiporomate b’uburayi basabye murumuna wa Museveni gukorera ikintu gikomeye Muhoozi wababujije amahwemo
Next Article RIB Yihanangirije Abakora Inkuru ku Rurubanza rwa Bishop Gafaranga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025
Dore inkomoko y’imvugo ‘aravugisha inani na rimwe’
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yashinjwe kwivanga mu itorwa rya Papa mushya aho ashaka ko Umu-Cardinal w’Umufaransa ariwe wazatorwa

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bikomeje kuvugwa ko ari kugerageza gushaka kugira uruhare mu itorwa rya Papa mushya, aho ashaka…

1 Min Read
AMAKURU

Umuhanzi Rugamba Sipiriyani wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yari muntu ki?

Rugamba Sipiriyani yavutse mu 1935, avukira mu cyahoze ari Komine Karama, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe, mu Ntara y’Amajyepfo.…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Mu mukino uryoheye ijisho Barca na Intel baguye miswi

Mu mukino wa ubanza wa ½ k’irangiza mu irushanwa rya UEFA Champions League ikipe ya FC Barcelona inyangyije na Intel…

1 Min Read
Intambara y'ibiturika hagati y'ingabo z'u Buhinde niza Pakistan mu majyaruguru ya Jammu na Kashmir
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Umuriro w’ibiturika hagati y’ingabo z’u Buhinde niza Pakistan mu majyaruguru ya Jammu na Kashmir

Kuri uyu wa Kabiri ushize, Ingabo z’u Buhinde na Pakistan zarasanyeho nyuma yo kugerageza gucengera mu Karere ka Poonch gaherereye…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?