Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Sudan birimo guhagarika kohereza ibicuruzwa, inkunga n’inguzanyo, nyuma y’uko icyo gihugu cyashinjwe kwica amategeko mpuzamahanga no gukoresha intwaro z’ubumara mu ntambara
Mu mwaka ushize, mu ntambara hagati y’ingabo za Leta na umutwe witwaje intwaro wa Rapid Support Forces (RSF), hakoreshejwe intwaro kirimbuzi, nk’uko byatangajwe na Amerika.
Ku itariki ya 22 Gicurasi 2025, Tammy Bruce, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, yemeje ko Guverinoma ya Sudan igomba guhagarika ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi kandi ikubahirize amategeko mpuzamahanga agenga ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi.
Yagize ati: “Amerika irasaba Sudan guhagarika burundu ikoreshwa ry’izi ntwaro no kubahiriza inshingano zayo nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga.”
Intambara hagati y’ingabo za Leta na RSF yatangiye muri Mata 2023, nyuma y’amakimbirane ashingiye ku kurwanira ubutegetsi, aho impande zombi zanze gusaranganya ubuyobozi.
Amerika ishinja Sudan kunanirwa kwitabira ibiganiro by’amahoro, ibyo bigatuma Perezida Abdel Fattah al-Burhan afatirwa ibihano kubera kuzamura amakimbirane no guhungabanya umutekano mu gihugu.
Ku ruhande rwa RSF, umwe mu bafatiwe ibihano ni Gen. Mohamed Hamdan Dagalo, ushinjwa ibyaha bya Jenoside n’iby’intambara.
Intambara yakomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage, zirimo inzara, imfu nyinshi ndetse n’impunzi zirenga miliyoni 13 zahungiye mu bindi bice by’igihugu no hanze yacyo.