Nizeyimana Didier ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Muchoma, yagaragaje ko ari gushaka ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.
Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko nyuma y’igihe aba muri Amerika guhera mu 2009, agasubira mu Rwanda mu 2020, yahisemo gutangira urugendo rwo gushakisha ibyangombwa bimwemerera kuba Umunyarwanda byuzuye.
Ati “Navukiye muri RDC, ariko nkurira mu Mujyi wa Rubavu. Nyuma nagiye kuba muri Amerika, ariko kubera ko nabaye mu Rwanda nkajya nza kureba abavandimwe nahasize. Mu 2020 nafashe umwanzuro wo gutura mu Rwanda, ariko numva byaba byiza ari uko nshatse n’ibyangombwa, kandi ngereranyije n’aho bigeze ubu mfite icyizere cyo kuba Umunyarwanda wuzuye mu minsi ya vuba.”
Uyu muhanzi yavuze ko yahisemo kuguma mu Rwanda no kwaka ibyangombwa byo kuba Umunyarwanda, kuko ari igihugu kimaze gutera imbere buri wese yakwifuza kubamo. Avuga ko abemeza ko ibihugu bikomeye by’i Burayi cyangwa muri Amerika ari byo byateye imbere gusa bibeshya agereranyije n’ibyiza yabonye mu Rwanda.
Ati “Mu Rwanda hari amahoro, umutekano ituze n’ibindi. U Rwanda ni igihugu kiri gutera imbere buri wese yakwifuza guturamo by’iteka.”
Uretse gushaka ibyangombwa, Muchoma ari no kwitegura gushyira hanze album ye ya kabiri izaba igizwe n’indirimbo icyenda. Ni album atarabonera izina izakurikira iyo yise “Mayibobo”.
Muchoma w’imyaka 36 y’amavuko, yavutse ku itariki ya 28 Ugushyingo 1988. Yavukiye muri RDC akurira mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mu Karere ka Rubavu ahitwa i Rwerere.