igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
AMAKURUIMYIDAGADURO

Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 23, 2025 12:28 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’aho ashyize hanze ubutumwa burimo gusesereza umugore we, agahita abusiba nyamara bwamaze gusakara hose.

Utereye akajijo ku mbuga nkoranyambaga no ku binyamakuru by’imyidagaduro muri Amerika, inkuru iri mu zaciye ibintu n’iya Justin Bieber n’umugore we Hailey Baldwin Bieber, byose biturutse ku magambo uyu muhanzi yanditse.

Byatangiye ku wa 20 Gicurasi 2025, ubwo Ikinyamakuru cy’imideli Vogue Magazine cyasohoraga amafoto mashya ya Hailey Bieber aherekejwe n’ikiganiro cyihariye cyagiranye n’uyu mugore wa Justin Bieber.

Ibi byari ibintu bikomeye kuri Hailey Bieber, kuko iki kinyamakuru gifatwa nk’icya mbere mu mideli ku Isi, kuba amafoto ye yakoreshejwemo byari intambwe nini kuri we kuko yahoze abyifuza.

Icyakoze abantu batunguwe no kubona Justin Bieber aho kwishimira iyi ntambwe y’umugore we, ahubwo yahise abijyana mu buryo butakiriwe neza na benshi.

Akoresheje Instagram ye, Justin Bieber yahise afata imwe mu mafoto y’umugore we yakoreshejwe muri Vogue Magazine, maze yandikaho amagambo y’uburyo mbere yigeze kumutuka ndetse akanamubwira ko atazagera ku nzozi zo kujya muri iki kinyamakuru.

Mu butumwa burebure Bieber yagize ati “ Ibi binyibutsa ubwo najyaga ntongana na Hailey maze nkamubwira ko atazigera agera muri Vogue. Ku mpamvu zimwe nabivugaga kuko numvaga yanyubahutse maze nanjye nkabivuga ngo mubabaze mwishyure. Naje gusanga kwishyura atari byiza”.

Muri byinshi yavuze yasoje agira ati “Noneho mukundwa mbabarira kuba narakubwiye ko utazagera mu Kinyamakuru cya Vogue kuko biragaragara ko nari nibeshye”.

Akimara kwandika aya magambo, yahise atangira kunengwa n’abamukurikirana ku mbuga bamubwira ko kuvuga ku mugaragaro ko ajya atukana n’umugore we atari byiza, mu gihe abandi bamunenze ko amagambo yakoresheje ntaho yari ahuriye n’amafoto y’umugore we.

Ni mu gihe ibinyamakuru nka CNN byahise bikora inkuru byerekana ko ibivugwa ku mubano wa Justin n’umugore we ko batabanye neza byaba bifite ishingiro, bitewe n’uko yiyemereye ku mugaragaro ko ajya amutuka ndetse akanamusaba imbabazi.

Justin Bieber akimara kubona ko amagambo ye yakiriwe nabi, yibutse ibitereko yasheshe maze ahita ayasiba, nyamara yamaze kubonwa n’abantu benshi ndetse yanageze mu binyamakuru.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
Next Article Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Abayobozi batatu b’uruganda rw’ubwato rwa Chongjin bafunzwe bazira impanuka y’ubwato bwa gisirikare muri Koreya ya Ruguru
May 25, 2025
Ku kibuga k’indege cya Tanzaniya hafatiwe Amabuye y’agaciro ya Diamants afite agaciro ka miliyoni 900
May 25, 2025
Bamwe mu bafana bateye amabuye abashinzwe umutekano kuri stade ya Ngoma
May 25, 2025
Dr Jose Chameleone yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali hamwe na murumuna we Weasel
May 25, 2025
Bruce Melodie na BNXN basusurukije abakunzi ba muzika muri BK Arena nyuma y’imikino ya BAL 2025
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Igitero cya drone y’igisirikare cy’u Burusiya cyahitanye abantu icyenda bari mu modoka, abandi barindwi barakomereka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, mu mujyi wa Bilopillia mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ukraine, hagabwe igitero cya drone…

1 Min Read
AMAKURU

Trump yatangije gahunda nshya igamije kugabanya amafaranga Leta itanga mu bikorwa byo kwirukana abimukira

Perezida Donald Trump yatangije gahunda nshya igamije kugabanya amafaranga Leta itanga mu bikorwa byo kwirukana abimukira badafite ibyangombwa, aho abemera…

1 Min Read
AMAKURU

Nyaruguru: Umugabo w’imyaka 55 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 10

Mu karere ka Nyaruguru, haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo w’imyaka 55 uherutse gutabwa muri yombi akekwaho icyaha gikomeye cyo gusambanya umwana…

3 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Jose Chameleon yambwiye ijambo rikomeye abahanzi bakora umuziki

Nyuma yo kugera mu Rwanda aho agiye gutaramira, Jose Chameleone yavuze ko abantu benshi bava mu muziki atari ukubera ko…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?