Senateri Gaston Sindimwo wabaye Visi Perezida w’u Burundi kuva mu 2015 kugeza mu 2020, yagaragaje ko Perezida Paul Kagame yashatse kwiyunga na Pierre Nkurunziza wayoboraga u Burundi, ariko biranga.
Mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa African TV, Sindimwo yatangaje ko umubano w’ibihugu uhinduka, bityo ko u Rwanda n’u Burundi bishobora gukemura amakimbirane bifitanye.
Ati “Umubano w’ibihugu urahinduka. Uyu munsi, u Burundi n’u Rwanda bifite ibibazo bishobora gukemurwa. Naratengushywe kuko nigeze kubona ibikorwa bikomeye byerekana ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wasubiraho.”
Uyu munyapolitiki yasobanuye ko ubwo yari Visi Perezida, yahuriye na Perezida Kagame mu nama nyinshi, amusaba ko baganira kandi ngo icyo gihe Umukuru w’Igihugu yamuhaga indamutso ageza kuri Nkurunziza.
Ati “Ubwo nari Visi Perezida, ngiye mu nama, amafoto menshi mwabonye mpagararanye na Kagame, abandi bakantuka. Naragendaga nkamubwira, yantumaga kuramutsa Umukuru w’Igihugu, ati ‘Nugera i Burundi, umundamukirize’ kandi rwose nasohoje ubutumwa.”
Sindimwo yasobanuye ko umunsi umwe Perezida Kagame yamusabye nimero ya Nkurunziza kugira ngo amuvugishe, ariko amusubiza ko bidashoboka. Umukuru w’Igihugu ngo yabonye ko byanze, amutuma kubwira Nkurunziza ko amukumbuye.
Ati “Mpa telefone basi muhamagare. Naramubajije nti ‘None mupfa iki?’ Ati ‘Ntabyo nzi’. Mwahoze muri inshuti, byagenze bite? Ati ‘Nanjye ndamukumbuye, umundamukirize’. Kandi ngeze i Burundi naramuramukije, nti ‘Yambwiye ngo nkuramutse’.”
Mu 2020, ubwo Nkurunziza yasimburwaga ku butegetsi, ibihugu byombi byashyize imbaraga mu kunagura umubano wabyo wari warazambye, imipaka yari yarafunzwe, ifungurwa mu mpera za 2022.
Muri Mutarama 2024, u Burundi bwongeye gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda, burushinja kwanga kubwoherereza abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza muri Gicurasi 2015.
Sindimwo yagaragaje ko ibiganiro bya politiki bishobora gukemura iki kibazo, ibihugu byombi bikongera kubana neza.