igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Karongi: Mu mezi abiri abibasiwe n’ibiza bagiye gukorerwa ikintu gikomeye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Karongi: Mu mezi abiri abibasiwe n’ibiza bagiye gukorerwa ikintu gikomeye
AMAKURU

Karongi: Mu mezi abiri abibasiwe n’ibiza bagiye gukorerwa ikintu gikomeye

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 23, 2025 1:53 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko bagiye kubakira imiryango 399 yasenyewe n’ibiza byo muri Gicurasi 2023, yemeza ko mu mezi abiri izo nzu zizaba zabonetse.

Ni ibiza byabaye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023 byibasira intara z’Amajyaruguru, Uburengerazuba n’Amajyepfo, bihitana abarenga 135, inzu zirenga 2100 zangirika igice na ho izindi 2.763 zisenyuka burundu.

Mu Karere ka Karongi ibiza byasenye burundu inzu 133, izindi 346 zangirika igice mu gihe izigera kuri 236 zahise zijya mu gice cy’amanegeka nk’uko raporo ya MINEMA ibivuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yabwiye IGIHE ko barimbanyije mu mirimo yo gufasha abahuye n’ibyo biza, aho bamaze kubakira imiryango 370, ndetse bagiye kubakira indi 399.

Ati “Dufite inzu 370 twamaze kubaka ndetse zaratanzwe. Tugiye kubaka izindi nzu 399 z’abahuye n’ibiza guhera muri Gicurasi 2025. Tuzabikora mu mezi abiri, ibibanza byayo byarabonetse.”

Akomeza avuga ko kubakira abahuye n’ibiza ari ikibazo kibaraje inshinga ku buryo n’abandi bazasigara batubakiwe, bazubakirwa mu mwaka w’ingengo y’imari y’umwaka utaha.

Meya Muzungu kandi yahamije ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 bazubaka izindi nzu 500, mu kurushaho kubungabunga ubuzima bw’abaturage.

Ibiza byibasiriye u Rwanda muri Gicurasi 2023, mu Karere ka Karongi byambuye ubuzima abaturage 16, bikomerekeramo 12.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Bufaransa bwamaganye ibirego bya Israel, buvuga ko iri kubiba urwango
Next Article Nyamasheke: Umwarimu yaguye mukantu nyuma yo kubona umukobwa babyaranye amuzaniye uruhinja rw’amezi 3 mu ishuri
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Prezida Kagame yashimiye ikipe ya Arsenal y’abagore yegukanye ‘Women Champions League 2025’
May 25, 2025
Ikipe y’abangavu ya APR WFC yegukanye igikombe cya Shampiyona
May 25, 2025
U Burusiya ntabwo bushyigikiye na gato ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine bibera i Vatican
May 24, 2025
Sukhoi, Kajugujugu n’ibifaru ku Kibuga cy’Indege cya Goma, nibura umuturage abarirwa imbunda ebyiri
May 24, 2025
Weasel yageze i Kigali, avuga ko agiye kwerekanwa kwa Sebukwe
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Kiliziya Gatolika yatangaje uko yakiriye icyemezo cyo guhagarika amasengesho ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, yatangaje ko icyemezo cya Leta cyo guhagarika…

4 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC yongeye kubura mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Mata 2025, imirwano ikomeye irimo gukoresha intwaro ziremereye yadutse mu bice bitandukanye by’intara…

3 Min Read
AMAKURU

Umugabo ukunda bikabije abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro yitwikiye inzu ku bushake kugira ngo abone abazimya umuriro

Mu Bwongereza, umugabo ukunda bikabije abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro, yahanishijwe n’urukiko gufungwa imyaka ibiri, nyuma y’uko we yiyemereye ko yitwikiye…

4 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umuraperi Sean John Love Combs wamenyekanye nka Diddy mu mugambi wo guhakana gufata kungufu abagore burundu

Umuraperi Sean John Love Combs wamenyekanye nka Diddy ushinjwa gushimuta abagore, kubaha ibiyobyabwenge no kubahatira gukora imibonano mpuzabitsina, yabihakanye avuga…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?