igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Hagiye gukorwa iperereza ku mpamvu uburwayi bwa Biden bwagizwe ibanga
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Hagiye gukorwa iperereza ku mpamvu uburwayi bwa Biden bwagizwe ibanga
AMAKURU

Hagiye gukorwa iperereza ku mpamvu uburwayi bwa Biden bwagizwe ibanga

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 23, 2025 6:14 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Abari bagize ubutegetsi bw’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, bagiye gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu uburwayi bwe bwagizwe ibanga igihe yari ari ku butegetsi.

Ni iperereza rigiye gukorwa na Senateri Ron Johnson ukuriye komisiyo y’Abasenateri ishinzwe gukumira no gukora iperereza ku bibazo bishobora guhungabanya umutekano wa Amerika.

Ku wa 18 Gicurasi 2025 ni bwo ibiro bya Biden byatangaje ko Biden arwaye kanseri ya Prostate iri ku rwego rwa nyuma, ibyatumye benshi bavuga ko ubu burwayi yari abumaranye igihe ahubwo bwari bwaragizwe ibanga.

Johnson yahise atangaza ko agiye gukora iperereza ku bijyanye n’ubuzima bwa Biden akiri Perezida, ibyo avuga ko bigamije kumenya uwari uyoboye Amerika, nk’uko ikinyamakuru cya Axios cyabitangaje.

Johnson kandi abinyujije kuri X, yavuze ko yandikiye amabaruwa abajyanama ba Biden abasaba kwitaba komisiyo ye bagahatwa ibibazo.

Yagize ati “Nohereje amabaruwa abajyanama b’uwahoze ari Perezida, Joe Biden, mbasaba kwitaba komisiyo yanjye bakabazwa ku bijyanye n’ubushobozi bw’imitekerereze bwa Biden igihe yarakiri Perezida.”

Ibijyanye n’ubushobozi bw’imitekerereze bwa Biden si Johnson wabigizeho ikibazo gusa, kuko na Trump aherutse gutangaza ko bigaragara ko Biden atari ameze neza mu mutwe, kuko hari imyanzuro atagombaga gufata iyo aza kuba ameze neza.

Trump yavuze ko ahubwo abari hafi ya Biden akiri perezida ari bo bafataga iyo myanzuro bakoresheje ikaramu ye imusinyira kugira ngo byitwe ko ariwe wabikoze.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article No mu Rwanda irahari; Imirimo 20 ihemba akayabo wakora bidasabye kuba warize Kaminuza
Next Article Amarangamutima ya Carlo Ancelotti asezera kuri Real Madrid mbere yo kujya gutoza ikipe y’igihugu ya Brésil
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Putin yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro na Ukraine byo guhagarika intambara nta gitutu ashaka

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kugirana ibiganiro na Ukraine, hagamijwe gushaka igisubizo kirambye cyahagarika intambara…

2 Min Read
AMAKURU

Musanze: Umugore yishe umugabo we arangije ariyahura, basize abana babiri bakiri bato

Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gataraga, Akagari ka Rubindi, abantu bari mu marira n’agahinda batewe n’umugore wishe umugabo we…

3 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADUROMU MAHANGA

Chris Brown yafunzwe

Rurangiranwa mu muziki ku Isi Chris Brown yatawe muri yombi ubwo yari mu mujyi wa Manchester mu Gihugu cy'u Bwongereza,…

1 Min Read
AMAKURU

Umugore wa Kabila Olive Lembe Kabila yashinje abasirikare ba RDC kurya inka ze

Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo boherejwe mu rwuri rw’inka za Joseph Kabila mu gitondo cyo kuri uyu wa…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?