Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gicurasi, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yagiriye uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yateganyirijwe ibiganiro na Perezida Donald Trump. Gusa ibintu byahinduye isura ubwo Trump yatunguraga Ramaphosa mu kiganiro n’itangazamakuru, amwereka amafoto n’amashusho avuga ko ari ibimenyetso byerekana ko muri Afurika y’Epfo hari ibikorwa by’ihohoterwa rikabije ryibasira aborozi b’abazungu
Amwe muri ayo mafoto, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Guardian, harimo afitanye isano n’andi yafatiwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mujyi wa Goma, ubwo umutwe wa M23 wafataga uyu mujyi. Ayo mashusho yagaragazaga abaturage bagerageza guhunga intambara ndetse n’abashinzwe ubutabazi baterura imirambo mu gihe cyo gushyingura. Ibiro ntaramakuru bya Reuters byavuzweho kuba byaragize uruhare mu gufata bimwe muri ibyo bimenyetso.
Trump yashimangiye ibyo birego avuga ko hari amashusho y’abategetsi muri Afurika y’Epfo, barimo Julius Malema uyobora ishyaka EFF, bashishikariza abaturage gukora ibikorwa byo kwibasira abarozi b’abazungu. Ibi yabivuze mu gihe Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yari iherutse gusaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ibisobanuro ku mpamvu Amerika iri kwakira impunzi zivuye muri Afurika y’Epfo, mu gihe hari abandi bantu ibihumbi birukanwa.
Perezida Ramaphosa yahakanye ibyo birego, avuga ko atari politiki ya Leta gushyigikira amagambo y’urwango, kandi ko igihugu cye kigendera ku mahame ya demokarasi n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo. Yagize ati, “Malema afite uburenganzira bwo kuvuga ibitekerezo bye nk’uko n’abandi bose babifite, ariko ibyo ntibisobanuye ko Leta imushyigikiye.”
Muri Gashyantare 2025, Perezida Trump yari yaratangaje ko hari ubwicanyi bukorerwa aborozi b’abazungu muri Afurika y’Epfo, ndetse umushoramari Elon Musk nawe yari yunze mu rye avuga ko ibyo bikorwa bisa na Jenoside. Gusa Urukiko Rukuru rwa Afurika y’Epfo rwabiteye utwatsi, ruvuga ko nta bimenyetso bifatika byerekana ko habaye Jenoside.
Raporo ya Polisi ya Afurika y’Epfo yo mu 2024 yagaragaje ko abantu 44 bishwe mu bikorwa by’ubujura cyangwa ibyibasira abari mu mirima n’inzuri, ariko ntihigeze hatangazwa ubwoko cyangwa uruhu rw’abahohotewe. Abazungu muri Afurika y’Epfo bagize 7% by’abaturage bose, ariko bafite igice kinini cy’ubutaka n’imitungo, ibintu Guverinoma y’iki gihugu iri kugerageza gusaranganya binyuze muri gahunda yo kugabanya ubusumbane mu mitungo.
Ibi byose byakomeje kwerekana ubushyamirane bushingiye ku mateka n’ubusumbane mu mitungo, aho bamwe bafata gahunda ya guverinoma nk’iy’ubutabera, abandi bakayibona nk’iy’ihohoterwa ryihishe inyuma y’ivangura rushingiye ku ruhu.