igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Bishop Gafaranga agiye kuba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Bishop Gafaranga agiye kuba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo
AMAKURU

Bishop Gafaranga agiye kuba afunzwe iminsi 30 y’agateganyo

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 23, 2025 8:18 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Kuri uyu wa 23 Gicurasi 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata rwemeje ko Habiyaremye Zacharie, uzwi cyane ku izina rya Bishop Gafaranga, afungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30. Icyemezo cy’Urukiko cyashingiye ku mpamvu zikomeye aho iperereza rikomeje gukorwa

Urubanza rwatangiye ku wa 22 Gicurasi 2025, aho ubushinjacyaha bwasabye ko rubera mu muhezo, maze Urukiko ruhita rubyemeza. Urubanza rwatangiye saa 9:53 za mu gitondo rurasozwa saa 11:10’.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Bishop Gafaranga afungwa by’agateganyo kugira ngo hatagira igikoma mu nkokora iperereza rikomeje gukorwa. Bwanagaragaje ko kuba arekuwe byashyira mu kaga umutekano w’uwakorewe ihohoterwa.

Muri dosiye y’Ubushinjacyaha, harimo ibimenyetso birimo raporo z’inzego z’ibanze zigaragaza amakimbirane hagati ya Bishop Gafaranga n’uwahohotewe, ndetse na raporo ya muganga yemeza ko Murava afite ibibazo bikomeye by’agahinda gakabije ashingiye ku byo yanyuzemo.

Nubwo Bishop Gafaranga yahakanye ibyaha akekwaho, yemeye ko hashobora kuba harabaye amakosa mu rugo rwe.

Ubushinjacyaha bwagejeje dosiye ye mu rukiko ku wa 20 Gicurasi 2025, kandi hakaba hategerejwe ibizava mu iperereza ririmo gukorwa kugira ngo urubanza rukomeze mu mizi.

Icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo cyafashwe nk’ingamba zo kurinda icyuho mu butabera no kurengera abashobora kugira ingaruka ku miterere y’uru rubanza rukiri mu ntangiriro.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Rwanda rugiye kwakira inama mpuzamahanga y’ibigo bikora ubugenzuzi
Next Article Dore inkomoko y’imvugo ‘aravugisha inani na rimwe’
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Ikipe ya Rutsiro FC yaba yitsindishije?

Mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona y’u Rwanda wabaye ku wa 26 Mata 2025, aho Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR…

1 Min Read
AMAKURU

Inka zirenga 100 z’Abanyamulenge zanyazwe n’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe iyishamikiyeho

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025, ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abasirikare bane ba Afurika y’Epfo baracyitabwaho nyuma yo gukomerekera mu mirwano na M23 muri RDC

Abasirikare bane bakomerekeye mu mirwano hagati y’ingabo za Afurika y’Epfo n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya…

2 Min Read
AMAKURU

Papa Léon XIV yimitswe ku mugaragaro

Papa Léon XIV umaze iminsi icumi atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi, nka Papa wa 267, yimitswe ku mugaragaro, yongera…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?