igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Col Magezi yatangaje ko Ambasaderi w’u Budage ashyigikira abarwanya ubutegetsi bwa Uganda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Col Magezi yatangaje ko Ambasaderi w’u Budage ashyigikira abarwanya ubutegetsi bwa Uganda
AMAKURU

Col Magezi yatangaje ko Ambasaderi w’u Budage ashyigikira abarwanya ubutegetsi bwa Uganda

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 24, 2025 7:58 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyashinje Ambasaderi w’u Budage i Kampala, Mathias Schauer, gushyigikira imitwe y’abantu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.

Umuvugizi wa UPDF, Colonel Chris Magezi, kuri uyu wa 23 Gicurasi 2025 yatangaje ko mu gihe Uganda yitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu 2026, hari kuvuka imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’ahahurira abantu benshi no kwangiza ibikorwaremezo.

Col Magezi yasobanuye ko bamwe mu bafatiwe muri ibi bikorwa harimo abo mu ishyaka NUP riyoborwa n’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine. Ati “Bamwe baregewe inkiko, bafungirwa muri kasho mu gihe bategereje kuburanishwa.”

Yakomeje ati “Komite y’Umutekano mu gihe cya vuba cyane yashoboye gufatira ingamba zikomeye abayoboye iyi mitwe, abategura n’abatera inkunga ibikorwa bya kinyeshyamba bigamije kudobya amatora rusange ateganyijwe mu mwaka utaha.”

Uyu musirikare yasobanuye ko ubwo yakurikiranaga abatera inkunga iyi mitwe irwanya ubutegetsi bw’ishyaka NRM, byagaragaye ko harimo zimwe muri ambasade z’ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ziri i Kampala, atunga urutoki Ambasaderi Schauer.

Ati “Duhangayikishijwe cyane cyane n’ibikorwa bitemewe kandi bikorerwa mu ibanga bya Ambasaderi w’u Budage muri Uganda, Nyakubahwa Mathias Schauer. Abashinzwe ubutasi bamenye ibi bikorwa bitari ibya dipolomasi byabereye mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi bihabanye n’ibiri mu mahame ya dipolomasi ya Vienna yo mu 1961, agenga umubano w’ibihugu.”

Yamaganye ibikorwa bigamije kwivanga muri politiki ya Uganda, isobanura ko ku myitwarire ya Ambasaderi w’u Budage, hari kuba ibiganiro bya dipolomasi bigamije gukemura iki kibazo.

Ambasaderi w’u Budage i Kampala, Mathias Schauer

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
Next Article Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, ntiyumva uburyo ibiganiro by’amahoro bizabahuza na Ukraine byabera i Vatican
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Mukandutiye Angeline yakatiwe igifungo cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
May 24, 2025
Ingabo za Ukraine zirwanira mu Kirere zatangaje ko u Burusiya bwagabye ibitero bya drones 250 n’ibisasu bya misile karabutaka birenga 14 
May 24, 2025
Umutoza wa Kiyovu Sports Malick Wade yahagaritswe nyuma yo kumushinja imyitwarire mibi irimo no guta akazi
May 24, 2025
Amerika yashimye intambwe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byateye
May 24, 2025
2030 ntamuntu uzongera gupfa
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Rugaretse hagati y’umuraperi Kanye West n’indwara zo mu mutwe arwaye

Umuraperi w’Umunyamerika Kanye West uzwi nka Ye, ari muri Espagne aho ari gukorerwa ubuvuzi bwihariye kubera ibibazo byo mu mutwe…

2 Min Read
AMAKURU

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza akurikiranyweho kwica umwana we w’imyaka 11

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe umugabo w’imyaka 32 ukekwaho icyaha gikomeye cyo kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka…

1 Min Read
AMAKURU

Perezida Kagame yarebye umupira wahuje amakipe abiri yamamariza Visit Rwanda

Perezida Kagame yarebye umukino wa ½ cya UEFA Champions League i Paris ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu Bufaransa Ku…

1 Min Read
AMAKURU

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Joseph Kabila Kabange basabye ingabo z’amahanga n’abacanshuro bari ku butaka bwacyo gutaha

Ni ubusabe Kabila ahuriyeho n’abarimo Moise Katumbi Chapwe kuba Guverineri w’Intara ya Katanga, Martin Fayulu na Delly Sesanga. Ubusabe bw’aba…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?