igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, ntiyumva uburyo ibiganiro by’amahoro bizabahuza na Ukraine byabera i Vatican
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, ntiyumva uburyo ibiganiro by’amahoro bizabahuza na Ukraine byabera i Vatican
AMAKURU

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, ntiyumva uburyo ibiganiro by’amahoro bizabahuza na Ukraine byabera i Vatican

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 24, 2025 8:02 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yatangaje ko bitashoboka ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine byabera i Vatican, avuga ko bitaba byubashye ibihugu bikurikiza imyemerere y’idini rya Orthodox.

Lavrov yabitangaje ku wa 23 Gicurasi 2025, mu ijambo yavugiye i Moscow.

Yagize ati “Tekereza ibiganiro bibereye i Vatican hagati y’ibihugu bibiri by’Aba-Orthodox. Icyo ni ikintu cyatuma na Vatican ubwayo itisanzura.”

Yongeyeho ko kuba ibihugu bibiri bifite imyemerera ya Orthodox byaganirira ku butaka bwa Kiliziya Gatolika bitaba ari ibintu byiza.

Lavrov kandi yavuze ko kugeza na n’ubu hataramenyekana ahantu nyaho ibi biganiro bizabera.

Ati “Abantu benshi barimo gutekereza igihe n’aho bizabera. Nta gitekerezo dufite ubu”.

Ibi bivuze ko icyifuzo cyatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, gishobora kudashyirwa mu bikorwa.

Meloni yari yavuze ko Papa Leo XIV, yemeye kwakira ibiganiro hagati y’ibi bihugu byombi.

Ni mu gihe u Burusiya na Ukraine bifite abaturage benshi bafite imyemerere y’idina rya Orthodox, bityo ko batabona Papa Leo XIV nk’umuntu uhamye wahuza impande zombi kandi batanahuje imyemerere.

Idini rya Orthodox rifite inkomoko mu Burasirazuba bw’u Burayi no mu bihugu birimo u Burusiya, u Bugereki, Serbia, Romania n’ibindi.

Iri dini rifite imyemerere itandukanye gato n’iya Kiliziya Gatolika n’ayandi matorero ya gikirisitu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Col Magezi yatangaje ko Ambasaderi w’u Budage ashyigikira abarwanya ubutegetsi bwa Uganda
Next Article Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo Kinshasa akanasigira ubutegetsi Antoine Felix Tshisekedi yamushinje kuba nyirabayazana w’ibibazo igihugu gifite
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Mukandutiye Angeline yakatiwe igifungo cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
May 24, 2025
Ingabo za Ukraine zirwanira mu Kirere zatangaje ko u Burusiya bwagabye ibitero bya drones 250 n’ibisasu bya misile karabutaka birenga 14 
May 24, 2025
Umutoza wa Kiyovu Sports Malick Wade yahagaritswe nyuma yo kumushinja imyitwarire mibi irimo no guta akazi
May 24, 2025
Amerika yashimye intambwe u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byateye
May 24, 2025
2030 ntamuntu uzongera gupfa
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Igisirikare cya Amerika kigiye kongera ikoreshwa rya ‘drones’ nyuma yo kwigira ku ntambara ya Ukraine

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kigiye kongera ingano ya ’drones’ gikoresha ku buryo buri diviziyo yacyo, izajya iba…

2 Min Read
AMAKURU

Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Papa Francis, amuvugaho amagambo akomeye

Ku wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa…

3 Min Read
MONUSCO iravugwa mu mugambi wo kwambura M23 Umujyi wa Goma
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

MONUSCO mu mugambi wo gutera no kwambura umutwe wa AFC/M23 Umujyi wa Goma

Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO), ziravugwa mu mugambi wo kwambura ihuriro…

2 Min Read
AMAKURU

Urukiko rwa Loni rwagaragaje ko gufungura by’agateganyo Kabuga Félicien bitakoroha mu gihe atarabona igihugu kimwakira

Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, IRMCT, rwagaragaje ko gufungura by’agateganyo Kabuga Félicien bitakoroha mu gihe…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?