igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Gaza: Inzara iravuza ubuhuha mu baturage baho
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Gaza: Inzara iravuza ubuhuha mu baturage baho
AMAKURU

Gaza: Inzara iravuza ubuhuha mu baturage baho

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 24, 2025 8:22 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima ya Palesitina kuri ubu irabarura abantu bagera ku ijana bapfa ku munsi, bitewe n’intambara kimwe n’abicwa n’inzara, kuko abaturage bo muri Gaza bashonje, bakaba bategereje imfashanyo.

Ni mu gihe Isiraheli idahwema gutera ibisasu ku baturage muri Gaza, bakaba bafite ikibazo cy’inzara, nyuma y’amezi agera kuri atatu bahagarikiwe kugezwaho imfashanyo burundu, n’ubwo Isiraheli yemeye kubera igitutu mpuzamahanga ko hinjira imfashanyo nke zidahagije zidashobora gukemura ibibazo abaturage bafite.

Umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa uri i Yeruzalemu, Sami Boukhelifa yatangarijwe n’umwe mu bari muri Gaza, Teïma ufite umwana w’umukobwa w’imyaa 4, yavuze ko atakirya.

Ati: “Nashoboye kubona ibigori, mfata ikiyiko cy’ifu yabyo nkavanga mu kirahure cy’amazi nkagiha umwana muto ngo anywe.”

Ku masoko ya Gaza, haboneka imboga nke nazo zihenze cyane. Umubyeyi avuga ko yasanze ifu y’ingano yuzuye udukoko igura hejuru y’ama Euro 40 ku kilo. Inzira ihenze cyane. Ntashobora kugera kuri we. Arategereza rero, yizera ko haza imfashanyo.

Yagize ati: “Kuva muri iki gitondo, twumvise ko bakiriye ifu mu majyepfo y’akarere ka Gaza, ariko hano mu majyaruguru, nta kintu na kimwe kirahagera”.

Nyuma y’amezi abiri n’igice hahagaritswe imfashanyo burundu, Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli Benjamin Netanyahu yongeye kwemerera ibiryo bike kwinjira muri Gaza. Ntabwo ari ku bw’impamvu z’ubutabazi. Ariko kubera impamvu za “dipolomasi”.

Yongeraho ati: “Inshuti za Isiraheli zambwira ko batazongera gushyigikira intambara ikomeza niba amashusho y’inzara nini muri Gaza aramutse ashyizwe ahagaragara.”

Ni muri urwo rwego Benjamin Netanyahu yagejeje ijambo ku bayobozi b’u Bufaransa, u Bwongereza, na Canada mu buryo butaziguye kuri videwo, asebya icyifuzo baherutse gusaba cyo guhagarika ibitero bya Isiraheli muri Gaza no gushyiraho igihugu cya Palesitine.

Yongeyeho ati: “Palesitine yigenga” ni nka gahunda ya ‘Heil Hitler’. Ntibashaka igihugu cya Palesitine, bashaka gusa gusenya igihugu cy’Abayahudi. Bashaka gutsemba Abayahudi, bamaze imyaka irenga 3 500 mu Gihugu cya Isiraheli. Sinzigera numva uburyo uku kuri koroshye kwisoba Abafaransa, Abongereza, Abanyakanada n’abandi.”

Minisiteri y’Ubuzima ya Palesitina, itangaza ko abantu bagera ku 54.000 bishwe n’ingabo za Isiraheli kuva intambara yatangira muri Gaza, kandi imibare igenda yiyongera buri munsi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda agiye gishyira ku murongo Gen. Muhoozi Kainerugaba
Next Article Kaminuza ya Harvard yirukanye abanyeshuri bose babanyamahanga burundu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Mushikiwabo yasuzuguye Minisitiri mu buryo bukomeye ahita ajya kwiga muri USA
May 24, 2025
U Burusiya bwaburijemo ibitero bya drones zirenga 100 byari bigamije kuburimbura
May 24, 2025
Umukobwa yajyanywe mu bitaro nyuma yo kuryamana n’abagabo 583 mu munsi umwe
May 24, 2025
Zari Hassan yahaye ubutumwa bukomeye abasore mw’ijwi rituje ati basore mujye mureba ubwenge ntimukarebe ikibuno gusa
May 24, 2025
Umuhanzi The Ben na Diamond Platinumz berekeje I Ntungamo mu gitaramo karabutaka
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Vancouver: Abantu 9 nibo bapfuye

Polisi ya Vancouver iravuga ko abantu icyenda bamaze kumenyekana ko bapfuye abandi bagakomereka nyuma y’uko umugabo wari utwaye imodoka ya…

1 Min Read
AMAKURU

Ishami rya Al-Qaeda ryigambye igitero cyahitanye abasirikare 200 muri Burkina Faso

Umutwe w’iterabwoba wa Jama’a ul-Islam wa al-Muslimin (JNIM), ushamikiye kuri Al-Qaeda, wigambye ko wishe abasirikare bagera kuri 200 mu gitero…

1 Min Read
AMAKURU

Perezida Paul Kagame yazamuye abaporisi 16 ku rwego rwa Office

Perezida wa Repubulika y' u Rwanda Paul Kagame yazamuye mu ntera abapolisi 16 bo ku rwego rwa offisiye ashira abandi…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Vatican: Abakaridinali bananiwe kumvikana kugomba kuba Papa mushya, nyuma y’urupfu rwa Papa Fransisiko

Nyuma y’urupfu rwa Papa Fransisiko ku wa Mbere wa Pasika, abakaridinali bifungiraniye muri Chapel ya Sistine kugira ngo batore uzamusimbura.…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?