Miss Uwase Raissa Vanessa, wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda mu 2015, yatewe ishema n’inshuti ze zamuteguriye ibirori bya ‘Bridal Shower’, kimwe mu birori byihariye bigenerwa umukobwa ugiye gukora ubukwe, aho aba asezerwa n’urungano rwe mbere yo gutangira ubuzima bushya bw’urugo
Ibi birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi 2025, aho abakobwa b’inshuti za Miss Vanessa bateraniye hamwe mu mwuka w’ibyishimo byo kumusezera no kumwifuriza amahirwe mu rugendo rushya agiye gutangira.
Miss Vanessa ari mu myiteguro y’ubukwe bwe na Ngenzi Dylan, buteganyijwe kuba hagati ya tariki ya 6 na 14 Kamena 2025. Ni urugendo rw’urukundo rwatangiye ku mugaragaro ubwo Dylan yamwambikaga impeta y’urukundo ku wa 27 Nzeri 2024, nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.
Urukundo rwabo rwakomereje ku irembo ryatanzwe muri Werurwe 2025, aho imiryango yombi yahuye igasangira ibyishimo by’intambwe ikomeye abana babo bari bateye.
Mbere y’uko ahura na Dylan, Miss Vanessa yari yarabanje kugira izindi nkuru z’urukundo, zirimo iyo yagiranye na Kabalu Putin wamwambitse impeta mu 2019, ariko urukundo rwabo rukaza kurangira mu 2021. Kabalu we yari yasimbuye undi musore witwa Olivis, wamenyekanye mu itsinda rya Active, na we Vanessa yari yaratandukanye na we nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.
Miss Uwase Raissa Vanessa azwi cyane mu Rwanda kuva mu 2015 ubwo yambikwaga ikamba ry’Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda, akaba ari umwe mu bakobwa bamamaye mu myidagaduro no mu bikorwa by’urukundo yagiye agaragaramo.
Ahagombaga kubera ibi birori bya Bridal Shower hari hateguwe neza, hateguwe umwanya wihariye wo kwishimira urugendo rushya rw’ubuzima bwa Miss Vanessa, aho inshuti ze zamugaragarije urukundo n’inkunga mu buryo butandukanye.
