igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: The Ben na Diamond platinum bagiye gukorera igitaramo muri Uganda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > The Ben na Diamond platinum bagiye gukorera igitaramo muri Uganda
IMYIDAGADURO

The Ben na Diamond platinum bagiye gukorera igitaramo muri Uganda

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 24, 2025 10:33 am
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025, abahanzi bakunzwe mu karere, The Ben na Diamond Platnumz, bahuriye kuri Kampala Serena Hotel, mbere yo guhagurukira hamwe berekeza ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe. Bahavuye bafata kajugujugu yabajyanye mu Karere ka Ntungamo, aho bagombaga gutaramira mu gitaramo cyihariye

Aba bahanzi bombi bafitanye ubucuti bukomeye bushingiye ku ndirimbo “Why” bakoranye, byatumye babona amahirwe yo kongera guhurira ku rubyiniro muri Uganda. Igitaramo bagiyemo kibaye kuri uyu munsi wa 24 Gicurasi 2025, cyahujwe n’isiganwa ry’amaguru ryiswe “The Coffee Marathon”, rigamije gushyigikira abagore bo mu cyaro bahinga ikawa, mu rwego rwo kubafasha kwizamura mu mibereho.

Ubwo bahuriraga kuri hoteli, The Ben na Diamond baramukanyije bishimye, bagirana ikiganiro gito cyuzuyemo urukumbuzi n’umunezero. Diamond yashimye igitaramo The Ben aherutse gukorera i Kampala.

Mu kumwereka ko amukumbuye cyane, Diamond yasabye The Ben ko bajyana mu modoka ye kugira ngo baganire birambuye, abandi babaherekeje bajya mu zindi modoka. Abitabiriye irushanwa rya Marathon binjiriye ku 30,000 UGX, mu gihe abashakaga kureba igitaramo gusa bishyuraga 10,000 UGX.

The Ben yitabiriye iki gitaramo nyuma yo guhuriza hamwe abantu barenga 1500 mu gitaramo gikomeye aherutse gukorera muri Kampala Serena Hotel, aho yafatanyije n’abandi bahanzi barimo Element Eleeeh, Kevin Kade, Ray G, Rema Namakula, n’abandi.

The Ben na Diamond baherukaga guhurira ku rubyiniro mu Kanama 2023 mu birori bya Trace Awards byabereye muri BK Arena i Kigali.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Miss Uwase Raissa Vanessa yasezewe n’inshuti ze mu birori bya Bridal Shower mbere yo kurushinga na Ngenzi Dylan
Next Article Apple igomba gukorera iPhone muri Amerika cyangwa igasora umurengera
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Jeannette Kagame yakebuye abarera abana
May 24, 2025
U Burusiya bwagabye ibitero bya drones zirenga 250 muri Kyiv
May 24, 2025
Minisiteri y’Uburezi na Siporo muri Uganda yakuyeho ibirori bihanitse mu mashuri
May 24, 2025
Mukandutiye Angeline yakatiwe igifungo cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
May 24, 2025
Ingabo za Ukraine zirwanira mu Kirere zatangaje ko u Burusiya bwagabye ibitero bya drones 250 n’ibisasu bya misile karabutaka birenga 14 
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMYIDAGADURO

Bobi Wine agiye kugaruka mu muziki

Ku wa Mbere, tariki ya 22 Mata, Bobi Wine, Nubian Li, na King Saha bose bashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga

Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’aho ashyize hanze ubutumwa burimo gusesereza umugore we, agahita abusiba nyamara…

2 Min Read
IMYIDAGADURO

Umuhanzi Bruce melodie yitabiriye isabukuru ya boss wa Diamond Platinum

Umuhanzi Diamond Platinum yitabiriye isabukuru ya manager wa Diamond Planum ( Sallam Sharaff) wujuje imyaka 45 Umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie…

1 Min Read
IMYIDAGADURO

Jose Chameleon agiye gutwika Kampala mu gitaramo gikomeye agiye gukora nyuma yo kuva mu bitaro

Umuhanzi wo muri Uganda Jose Chameleone, nyuma y'igihe arwariye muri Amerika yongeye kumera neza aho yagarutse mu gihugu akaba agiye…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?