igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Jose Chameleone uri mu Rwanda yashimye Perezida Kagame
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Jose Chameleone uri mu Rwanda yashimye Perezida Kagame
AMAKURUIMYIDAGADURO

Jose Chameleone uri mu Rwanda yashimye Perezida Kagame

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 24, 2025 11:59 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Jose Chameleone, uri mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo gikomeye kibera muri Kigali Universe kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025, yashimiye byimazeyo Perezida Paul Kagame ku bw’impinduka zifatika amaze kugeza ku Banyarwanda n’igihugu muri rusange.

Uyu muhanzi witegura gutaramira Abanyarwanda nyuma y’imyaka umunani adakandagira i Kigali, yavuze ko u Rwanda ari igihugu kiri gutera imbere ku buryo budasanzwe. Ati: “Muvandimwe, reba igihugu cyanyu! U Rwanda ruri gutera imbere cyane, kandi ni ibintu byiza cyane.”

Chameleone yashimangiye ko atari iby’iterambere gusa bimutangaje, ahubwo ko n’imico y’Abanyarwanda imutera ishema. Yagize ati: “Abanyarwanda ni abantu beza cyane. Icyo mbakundira cyane ni uko batabeshya. Ni abantu bavuga ukuri.”

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda mbere y’igitaramo, Jose Chameleone yagaragaje ko ashimira Perezida Paul Kagame ku bikorwa bikomeye amaze kugeraho birimo iterambere ry’imijyi, umutekano n’imiyoborere myiza. Yagize ati: “Njye ubwanjye ndagukunda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Imana ikomeze ikugirire neza.”

Yongeyeho ko yamuhaye umugisha mu buryo bwihariye, amusabira ishya n’ihirwe muri manda y’imyaka itanu aherutse gutorerwa nk’uko byemejwe ku wa 15 Nyakanga 2024. Yemeje ko n’ubwo atabivuze ari mu Rwanda gusa, yanabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda.

Yagarutse i Kigali nyuma y’imyaka 8

Jose Chameleone yageze i Kigali ku wa Kane tariki 23 Gicurasi 2025, aherekejwe na Teta Sandra wabyaranye na mugenzi we Weasel, basanzwe bafitanye umubano ukomeye.

Yatangaje ko imyaka umunani yari ishize adataramira mu Rwanda yatewe n’impamvu zitandukanye zirimo uburwayi bukomeye bwamubayeho n’izindi gahunda zitamworoheye. Ati: “Narwaye bikomeye, sinari kugaruka. Ariko Imana yarakoze, none ndongeye kubasanga.”

Yavuze ko kuba amaze imyaka 25 mu muziki bisobanura urugendo rurerure rw’ibihe bikomeye n’ibyiza, ariko by’umwihariko bishingiye ku kuba Imana yaramubereye hafi.

Yanashimangiye ko nubwo yakoze cyane mu muziki we ku giti cye, atigeze yibagirwa bagenzi be, kuko yaharaniraga kuzamura abandi bahanzi nabo bakagira aho bigeza. Ati: “Umuziki si ibintu umuntu yikorera gusa. Naharaniye ko natwe abahanzi tuvana abandi hasi. Ni yo mpamvu urugendo rwanjye ntarwitirira njyenyine.”

Iki gitaramo cya Chameleone cyateguwe nk’imwe mu ngeri zo guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki w’i Karere, nk’umwanya wihariye ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda wo kongera kwakira umuhanzi ubafiteho amateka akomeye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abasirikare 525 ba Mozambique basoje imyitozo y’amezi atandatu bahawe n’ingabo z’u Rwanda
Next Article Abantu 18 nibo bakomerekeye mu gitero cyagabwe n’umugore w’imyaka 39 ukomoka mu Budage
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ubuvumvu bwahinduye ubuzima bwa Nyirabagesera
May 24, 2025
UEFA Women’s Champions League: Ibyananiye Arsenal y’abagabo ikipe y’abagore ibigezeho
May 24, 2025
Byukusenge Patrick yitwaye neza muri Etape ya kabiri ya Grand Prix du 22 mé
May 24, 2025
Habaye ihererekanya ry’infungwa z’intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya
May 24, 2025
Ikipe yigeze kuba iya nyuma ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda birangiye ari yo iyegukanye
May 24, 2025

You Might Also Like

Abasenateri 40 ni bo bari gusuzuma niba Joseph Kabila yakwamburwa ubudahangarwa
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Joseph Kabila mu mazi abira nyuma yaho ashyiriweho akanama kabasenateri 40 bari gusuzuma niba yakwamburwa ubudahangarwa

Abasenateri 40 ni bo bagize Komisiyo yihariye ya Sena ishinzwe gusuzuma niba Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Bidasubirwaho hemejwe umuhuza w’u Rwanda na RDC

Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yahahe Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, inshingano zo kuba umuhuza w’u…

1 Min Read
AMAKURU

Nzabahayo uzwi nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ akurikiranweho icyaha gikomeye

Umuhanzi Nzabahayo Silas wamamaye nka ‘Ibya Yesu ni ku murongo’ yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB akurikiranyweho icyaha cyo…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umuhanzi ukunzwe muri Uganda Jose Chameleon yatangaje ko yaretse inzoga n’itabi burundu

Umuhanzi ukunzwe muri Uganda, Jose Chameleon, yatangaje ko yaretse inzoga n’itabi kubera uburwayi amaranye iminsi ndetse yiyemeje gukomeza umuziki. Abitangaje…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?