Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Jose Chameleone, uri mu Rwanda aho yitabiriye igitaramo gikomeye kibera muri Kigali Universe kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2025, yashimiye byimazeyo Perezida Paul Kagame ku bw’impinduka zifatika amaze kugeza ku Banyarwanda n’igihugu muri rusange.
Uyu muhanzi witegura gutaramira Abanyarwanda nyuma y’imyaka umunani adakandagira i Kigali, yavuze ko u Rwanda ari igihugu kiri gutera imbere ku buryo budasanzwe. Ati: “Muvandimwe, reba igihugu cyanyu! U Rwanda ruri gutera imbere cyane, kandi ni ibintu byiza cyane.”
Chameleone yashimangiye ko atari iby’iterambere gusa bimutangaje, ahubwo ko n’imico y’Abanyarwanda imutera ishema. Yagize ati: “Abanyarwanda ni abantu beza cyane. Icyo mbakundira cyane ni uko batabeshya. Ni abantu bavuga ukuri.”
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda mbere y’igitaramo, Jose Chameleone yagaragaje ko ashimira Perezida Paul Kagame ku bikorwa bikomeye amaze kugeraho birimo iterambere ry’imijyi, umutekano n’imiyoborere myiza. Yagize ati: “Njye ubwanjye ndagukunda Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Imana ikomeze ikugirire neza.”
Yongeyeho ko yamuhaye umugisha mu buryo bwihariye, amusabira ishya n’ihirwe muri manda y’imyaka itanu aherutse gutorerwa nk’uko byemejwe ku wa 15 Nyakanga 2024. Yemeje ko n’ubwo atabivuze ari mu Rwanda gusa, yanabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda.
Yagarutse i Kigali nyuma y’imyaka 8
Jose Chameleone yageze i Kigali ku wa Kane tariki 23 Gicurasi 2025, aherekejwe na Teta Sandra wabyaranye na mugenzi we Weasel, basanzwe bafitanye umubano ukomeye.
Yatangaje ko imyaka umunani yari ishize adataramira mu Rwanda yatewe n’impamvu zitandukanye zirimo uburwayi bukomeye bwamubayeho n’izindi gahunda zitamworoheye. Ati: “Narwaye bikomeye, sinari kugaruka. Ariko Imana yarakoze, none ndongeye kubasanga.”
Yavuze ko kuba amaze imyaka 25 mu muziki bisobanura urugendo rurerure rw’ibihe bikomeye n’ibyiza, ariko by’umwihariko bishingiye ku kuba Imana yaramubereye hafi.
Yanashimangiye ko nubwo yakoze cyane mu muziki we ku giti cye, atigeze yibagirwa bagenzi be, kuko yaharaniraga kuzamura abandi bahanzi nabo bakagira aho bigeza. Ati: “Umuziki si ibintu umuntu yikorera gusa. Naharaniye ko natwe abahanzi tuvana abandi hasi. Ni yo mpamvu urugendo rwanjye ntarwitirira njyenyine.”
Iki gitaramo cya Chameleone cyateguwe nk’imwe mu ngeri zo guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki w’i Karere, nk’umwanya wihariye ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda wo kongera kwakira umuhanzi ubafiteho amateka akomeye.