igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Rugaretse hagati y’umuraperi Kanye West n’indwara zo mu mutwe arwaye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Rugaretse hagati y’umuraperi Kanye West n’indwara zo mu mutwe arwaye
AMAKURUIMYIDAGADURO

Rugaretse hagati y’umuraperi Kanye West n’indwara zo mu mutwe arwaye

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 24, 2025 1:10 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umuraperi w’Umunyamerika Kanye West uzwi nka Ye, ari muri Espagne aho ari gukorerwa ubuvuzi bwihariye kubera ibibazo byo mu mutwe yagize, ibyatumye avuga ko atazitabira iburanisha aregwamo n’uwari umukozi we.

Ibi byagaragajwe n’umunyamategeko we Eduardo Martorell, ubwo yashyikirizaga urukiko inyandiko zisobanura impamvu umukiliya we atabashije kwitaba iburanisha rijyanye n’ikirego yarezwemo na Benjamin Provo, wahoze ari umukozi we.

Benjamin Provo wari umurinzi muri Donda Academy, mu birego bye, yashinje Kanye West kumufata nabi no kumubwira amagambo yuzuyemo urwango ndetse agahabwa inshingano ziremereye zidahuye n’amasezerano y’akazi. Avuga ko Abirabura bafatwa nabi mu kigo cya Ye mu gihe Abazungu bafatwa neza.

Kanye West umaze igihe agaragaza imyitwarire itavugwaho rumwe ku mbuga nkoranyambaga, yahisemo kujya mu kigo giherereye muri Espagne kugira ngo afashwe mu bijyanye n’imitekerereze, ubuzima bwo mu mutwe n’ituze.

Umunyamategeko we yavuze ko ari “mu rugendo rwo kwiyitaho no kwiyubaka mu buryo bw’imyitwarire n’ubuzima bw’amarangamutima.”

Urukiko rwasabwe ko Ye adakomeza guterwa igitutu cyo kwitaba iburanisha, bitewe n’uko ari mu gihe cy’ubuvuzi, ndetse rwasabwe ko niba bikenewe, hashyirwaho uburyo bwa ‘remote deposition’, aho yatanga ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga nk’amashusho y’imbonankubone gusa uwo bashyiditse mu nkiko yabiteye utwatsi.

Kugeza ubu, ntabwo haramenyekana igihe Kanye West azamara muri Espagne cyangwa niba azasubira mu ruhame vuba. Gusa In Touch ivuga ko uyu muraperi ashobora kuzarangiza kwivuza mu mpera za Gicurasi 2025. Uyu muraperi yajyanye muri Espagne n’umugore we Bianca Censori.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abantu 18 nibo bakomerekeye mu gitero cyagabwe n’umugore w’imyaka 39 ukomoka mu Budage
Next Article Weasel yahishuye ko Teta Sandra agiye kumwerekana iwabo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ubuvumvu bwahinduye ubuzima bwa Nyirabagesera
May 24, 2025
UEFA Women’s Champions League: Ibyananiye Arsenal y’abagabo ikipe y’abagore ibigezeho
May 24, 2025
Byukusenge Patrick yitwaye neza muri Etape ya kabiri ya Grand Prix du 22 mé
May 24, 2025
Habaye ihererekanya ry’infungwa z’intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya
May 24, 2025
Ikipe yigeze kuba iya nyuma ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda birangiye ari yo iyegukanye
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Abasirikare 54 ba Bénin biciwe mu gitero simusiga bagabweho n’intagondwa z’abayisilamu

Leta ya Bénin yatangaje ko abasirikare 54 baguye mu gitero cyagabwe n’abantu bakekwaho kuba intagondwa zigendera ku matwara akaze ya…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Thomas Müller ntazakomezanya na Bayern Munich

Umunyabigwi umukurambere w’abakinnyi ba Bayern Munich, benshi bita Muzehe Thomas Müller, yemeje ko ubwo umwaka w’imikino wa 2024/2025, uzaba urangira…

1 Min Read
AMAKURU

Kinshasa: Sena ya RDC yashyizeho Komisiyo yo gusuzuma niba Joseph Kabila yakwamburwa ubudahangarwa

Inteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyizeho Komisiyo idasanzwe igiye gusuzuma mu mizi ko Kabila yavanirwaho…

1 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Amakuru simeza muri Inter Milan na FC Barcelona biraza guhura

Ikipe ya FC Barcelona iraza gukina na Inter Milan mu mukino utoroshye wo kwishyura wa UEFA Champions League. Kuri uyu…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?