Umugore w’abana batanu Zari Hassan w’imyaka 44 y’amavuko, yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ubwo yakeburaga abasore bashaka abagore hashingiwe ku bwiza, ikibuno n’ikimero gusa, aho kureba ku bwenge bw’uwo bashaka kubana.
Zari yagize ati:
Umukobwa ufite uburanga gusa adafite ubwenge, aba ari umutwaro. Ntacyo yamariye umugabo, ahubwo aba amutesha umutwe, apfusha amafaranga ubusa aya marira kuri cya kibuno ngo gikomeze gikurure abagabo. Ni igihombo.”
Uyu mugore umaze kubaka izina mu by’imideli n’ubucuruzi, yasabye abahungu gufata umwanya wo kumva no gusobanukirwa neza n’uwo bashaka kubana na we aho kwibanda gusa ku bihangano by’inyuma.
Wowe ubitekerezaho iki? Ujya ubanza kureba ubwenge cyangwa ikimero?