igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: U Burusiya bwaburijemo ibitero bya drones zirenga 100 byari bigamije kuburimbura
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > U Burusiya bwaburijemo ibitero bya drones zirenga 100 byari bigamije kuburimbura
AMAKURUMU MAHANGA

U Burusiya bwaburijemo ibitero bya drones zirenga 100 byari bigamije kuburimbura

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 24, 2025 2:57 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko yakumiriye igitero gikomeye cy’ibisasu bya za ’drones’ zirenga 100, cyari giturutse muri Ukraine mu ijoro ryakeye.

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025, rivuga ko ’drones 104’ zari zagerageje kwinjira mu kirere cy’icyo gihugu, ariko zose zakumiriwe.

Agace ka Belgorod kari mu twibasiwe cyane, aho drones 74 zahanuwe. No mu gace ka Bryansk hahanurwa drones 24, ndetse no mu turere twa Kursk, Lipetsk, Voronezh na Tula.

Nta drone n’imwe yagaragaye mu kirere cy’Umujyi wa Moscow, nubwo ari wo wagiye uba intego nyamukuru y’ibitero byose bya Ukraine kuva mu minsi ishize.

Ibi bitero Ukraine igaba mu Burusiya bikomeje kwiyongera umunsi ku munsi kuko kuva ku wa Kabiri kugeza ku wa Kane w’iki cyumweru, Minisiteri y’Ingabo yavuze ko drones zigera 776 zagerageje kwinjira mu kirere cy’icyo gihugu.

Ku wa 22 Gicurasi 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko ibi bitero byahitanye umuntu umwe, bikomeretsa abandi 20 barimo abana bane.

U Burusiya bwavuze ko buzihorera, ariko bugaragaza ko buzibanda gusa ku birindiro by’igisirikare n’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare, bitandukanye n’uko Ukraine igaba ibitero ku baturage.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umukobwa yajyanywe mu bitaro nyuma yo kuryamana n’abagabo 583 mu munsi umwe
Next Article Mushikiwabo yasuzuguye Minisitiri mu buryo bukomeye ahita ajya kwiga muri USA
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Burusiya ntabwo bushyigikiye na gato ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine bibera i Vatican
May 24, 2025
Sukhoi, Kajugujugu n’ibifaru ku Kibuga cy’Indege cya Goma, nibura umuturage abarirwa imbunda ebyiri
May 24, 2025
Weasel yageze i Kigali, avuga ko agiye kwerekanwa kwa Sebukwe
May 24, 2025
Ingabo z’u Rwanda ziri gukora umuganda aho zabohoye
May 24, 2025
Ubuvumvu bwahinduye ubuzima bwa Nyirabagesera
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Ikipe ya APR WVC yifatanyije n’umuryango nyarwanda muri Nigeria #kwibuka31

Ikipe ikina umukino w’amaboko (volleyball) ya APR WVC, abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Nigeria bifatanyije mu bikorwa byo Kwibuka…

1 Min Read
AMAKURU

Ingabo za Israel zemeje ko zagabye ibitero bikomeye muri Syria

Ingabo za Israel zemeje ko zagabye ibitero bikomeye mu Murwa Mukuru wa Syria, Damascus, hafi y’Ingoro ikoreramo Umukuru w’Igihugu, mu…

1 Min Read
AMAKURU

Igisirikare cy’Ubuhinde cyirinda imipaka cyarashe Umunya-Pakistan yarenze umupaka

Igisirikare cy’Ubuhinde cyirinda imipaka cyatangaje ko cyarashe cyigahitana umugabo ukomoka muri Pakistan nyuma yo kumusanga yarenze umupaka uhuza Ubuhinde na…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

U Rwanda na RDC bigiye gufatanya kurinda umupaka nkuko byatangajwe na Olivier Nduhungirehe

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?