Inzego z’umutekano z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi 2025, zifatanyije n’abaturage bo mu gace ka Mucojo mu Karere ka Macomia Intara ya Cabo Delgado muri Mozambique, mu gikorwa cy’Umuganda Rusange.
Abagiza Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) bari mu butumwa bwo guhashya iterabwoba muri iyo Ntara, bafatanyije n’abaturage gusukura isoko rya Mucojo n’inkengero zaryo.
Aka gace kakozwemo Umugabda kari karahindutse ubwihisho bw’ibyihebe kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2024, ubwo habohorwaga n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Umuyobozi w’agace ka Mucojo Hassan Fazenda, yashimiye abagize Ingabo na Polisi by’u Rwanda boherejwe muri icyo gihugu ku bwo kubohora ako gace bakaba baranakagaruyemo umutekano.
Hassan Fazenda yagize ati: “Turabashimira ubwitange mwagaragaje, bwatumye dusubira mu ngo zacu. Inkunga yanyu irimo kudufasha kwikura mu ngaruka zikomeye twasigiwe n’imyaka ine y’ibikorwa by’iterabwoba.”
Lt Col Andrew Mugabo, wavuze mu izina ry’Inzego z’umutekano z’u Rwanda, na we yashimye abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku bwo kudatezuka gukorana na bo mu rugendo rwo kurandura iterabwoba muri icyo gihugu.
Yashimangiye ko u Rwanda rutazatezuka ku butumwa rwiyemeje gutangaho ubufasha, by’umwihariko mu bikorwa bigamije kugarura imibereho myiza n’umutekano urambye mu Karere.