igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: U Burusiya ntabwo bushyigikiye na gato ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine bibera i Vatican
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > U Burusiya ntabwo bushyigikiye na gato ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine bibera i Vatican
AMAKURUMU MAHANGA

U Burusiya ntabwo bushyigikiye na gato ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine bibera i Vatican

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 24, 2025 11:41 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yatangaje ko bitashoboka ko ibiganiro by’amahoro na Ukraine byabera i Vatican, avuga ko bitaba byubashye ibihugu bikurikiza imyemerere y’idini rya Orthodox.

Lavrov yabitangaje ku wa 23 Gicurasi 2025, mu ijambo yavugiye i Moscow.

Yagize ati “Tekereza ibiganiro bibereye i Vatican hagati y’ibihugu bibiri by’Aba-Orthodox. Icyo ni ikintu cyatuma na Vatican ubwayo itisanzura.”

Yongeyeho ko kuba ibihugu bibiri bifite imyemerera ya Orthodox byaganirira ku butaka bwa Kiliziya Gatolika bitaba ari ibintu byiza.

Lavrov kandi yavuze ko kugeza na n’ubu hataramenyekana ahantu nyaho ibi biganiro bizabera.

Ati “Abantu benshi barimo gutekereza igihe n’aho bizabera. Nta gitekerezo dufite ubu”.

Ibi bivuze ko icyifuzo cyatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, gishobora kudashyirwa mu bikorwa.

Meloni yari yavuze ko Papa Leo XIV, yemeye kwakira ibiganiro hagati y’ibi bihugu byombi.

Ni mu gihe u Burusiya na Ukraine bifite abaturage benshi bafite imyemerere y’idina rya Orthodox, bityo ko batabona Papa Leo XIV nk’umuntu uhamye wahuza impande zombi kandi batanahuje imyemerere.

Idini rya Orthodox rifite inkomoko mu Burasirazuba bw’u Burayi no mu bihugu birimo u Burusiya, u Bugereki, Serbia, Romania n’ibindi.

Iri dini rifite imyemerere itandukanye gato n’iya Kiliziya Gatolika n’ayandi matorero ya gikirisitu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Sukhoi, Kajugujugu n’ibifaru ku Kibuga cy’Indege cya Goma, nibura umuturage abarirwa imbunda ebyiri
Next Article Ikipe y’abangavu ya APR WFC yegukanye igikombe cya Shampiyona
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuhanzikazi Sheebah Karungi ugezweho muri Uganda yagarutse nyuma yo kubyarira mu mahanga
May 25, 2025
Imibare igaragaza ko umubare w’abakobwa mu mashuri abanza uruta uw’abahungu 
May 25, 2025
The Ben na Diamond batanze ibyishimo i Ntungamo yo muri Uganda
May 25, 2025
Abakozi bane b’abakobwa b’ikigo Access to Finance Rwanda (AFR) bahawe buruse zo kujya kwiga mu Bwongereza
May 25, 2025
Jose Chameleone yashimiye Perezida Kagame, avuga ko u Rwanda ari igihugu cy’icyitegererezo
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC, bwahagaritse umutoza wa yo Seninga Innocent

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC, bwahagaritse umutoza wa yo, Seninga Innocent kubera imyitwarire mibi irimo kuva mu mwiherero mu ijoro.…

2 Min Read
AMAKURU

Impaka ni zose nyuma yuko impunzi y’umukongomani yishwe irashwe

Urukiko rwo muri leta ya Michigan rwaciye urubanza rwaranzwe n’impaka ku mupolisi ushinjwa kwica impunzi y’umukongomani, Patrick Lyoya amurasiye mu…

2 Min Read
AMAKURU

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza akurikiranyweho kwica umwana we w’imyaka 11

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yafashe umugabo w’imyaka 32 ukekwaho icyaha gikomeye cyo kwica umwana we w’umuhungu w’imyaka…

1 Min Read
AMAKURU

Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo Kinshasa akanasigira ubutegetsi Antoine Felix Tshisekedi yamushinje kuba nyirabayazana w’ibibazo igihugu gifite

Mu ijambo ry’iminota 45, Joseph Kabila yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwagendeye ku bihuha ko yagiye i Goma butangira kumugendaho.…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?