Abakozi bane b’abakobwa b’ikigo Access to Finance Rwanda (AFR) bahawe buruse zo kujya kwihugura ibijyanye n’akazi bakora binyuze mu bufatanye icyo kigo cyagiranye n’Umuryango Women in Finance Rwanda (WIFR), uharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire mu rwego rw’imari mu Rwanda.
Izo buruse zatanzwe binyuze mu masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati ya AFR na WIFR tariki ya 21 Gicurasi 2025 agamije kwimakaza uburinganire.
Ni intambwe itewe binyuze mu bufatanye busanzwe hagati ya WIFR n’Ishyirahamwe ry’Abanyamwuga mu by’Imari n’Imigabane ku rwego mpuzamahanga (CISI) ryo mu Bwongereza ritanga impamyabumenyi mpuzamahanga mu nzego zirimo imari.
Ni mu rwego rwo gufasha abagore n’abakobwa kubona impamyabumenyi zikomeye mu by’imari kuko ubusanzwe bakunda kuzitirwa n’amikoro yo kuzigondera.
Amasomo bagiye kwiga azamara umwaka, ariko umunyeshuri ashobora kurangiza amasomo mu byumweru 12, bitewe n’uko yabonetse.
Umuyobozi Mukuru wa AFR, Iyacu Jean Bosco yavuze ko gusinya ayo masezerano y’ubufatanye bidakwiye gufatwa nk’umuhango gusa, ahubwo ari indi ntambwe mu gukomeza urugamba rwo kwimakaza uburinganire.
Ati “Aya masezerano si ikimenyetso gusa ahubwo ni ugushimangira ko tukiri mu rugendo rwo kwimakaza uburinganire. Ntabwo turagera aho twifuza kugera.”
Amasezerano ya AFR na WIFR kandi akubiyemo ikorwa ry’ubushakashatsi bwa mbere ku nzitizi abagore bahura na zo mu kazi kajyanye n’imari, kuko kugeza ubu nta nyigo ihamye igaragaza ikizitera mu Rwanda.
Imibare iheruka igaragaza ko abagore bagize 48,2% by’abakozi mu Rwanda ugereranyije na 65,6% by’abagabo, ariko muri abo 32% gusa ni bo bafite imyanya mu nzego zifata ibyemezo mu bigo byigenga.
Abagore bake cyane ni bo baba mu myanya ihemba neza muri izo nshingano bikabangamira ubushobozi bwabo bwo kugira uruhare mu itegurwa rya politiki z’imari.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali akaba n’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya WIFR, Dr. Karusisi Diane yashimye AFR ku bw’uruhare rwayo mu guteza imbere uburinganire mu rwego rw’imari.
Ati “Uburinganire ntibwagerwaho twicaye gusa ngo dutegereze. Bisaba ubuyobozi bufite icyerekezo n’umwete. Ni yo mpamvu ubu bufatanye bwa AFR na WIFR ari ubw’ingirakamaro cyane.”
Dr. Karusisi yasobanuye ko kwimakaza uburinganire bisaba ibikorwa bifatika atanga urugero rw’umwe mu bahawe buruse zo kwiga muri CISI wahawe umwanya w’ubuyobozi nyuma yo kurangiza ayo amasomo.
Isimbi Honnête ushinzwe ibijyanye n’uburinganire no kudaheza muri AFR, yavuze ko izo buruse zirenze kuba amasomo, ahubwo ari uburyo bwo gufungura amarembo y’amahirwe mu guteza imbere imibereho y’abagore.
Women in Finance Rwanda kandi yatangije gahunda yo kumenyereza urubyiruko rw’abakobwa mu mirimo y’imari aho mu mezi icyenda ruhugurwa n’abagore 30 bafite uburambe bakarusangiza inararibonye n’inama zirufasha gutera imbere.