igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Imibare igaragaza ko umubare w’abakobwa mu mashuri abanza uruta uw’abahungu 
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Imibare igaragaza ko umubare w’abakobwa mu mashuri abanza uruta uw’abahungu 
AMAKURUUBUREZI

Imibare igaragaza ko umubare w’abakobwa mu mashuri abanza uruta uw’abahungu 

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 25, 2025 8:33 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Raporo y’umwaka ushize wa 2024 ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC),igaragaza ko umubare w’abakobwa mu mashuri abanza uruta uw’abahungu kuko abakobwa ari 50.5% mu gihe abahungu ari 49.5%.

Ubwo yari mu muhango wo kwizihiza imyaka 20 ishize Umuryango Imbuto Foundation utangije gahunda y’Inkubito y’Icyeza igamije gushimira abana b’abakobwa baba batsinze neza ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza n’ayisumbuye, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, yavuze ko ababyeyi n’umuryango nyarwanda muri rusange bamaze gusobanukirwa ko uburezi ari uburenganzira bw’umwana wese.

Yagize ati “Ibizami bisoza icyiciro bitwereka ko abana b’abakobwa ari nabo batsinda ku kigero gishimishije, aho indashyikirwa muri bo, nibo twizihiza uyu munsi, kuko kuva mu mwaka wa 2005 kugeza uyu munsi, nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika abagenera ishimwe, akanabatera ishyaka ryo kwiga no gukora ibirenzeho.”

Mu mashuri yisumbuye imibare igaragaza ko higamo abarenga ibihumbi 900, naho umubare w’abakobwa ukaba uruta cyane uw’abahungu bitandukanye n’uko byari bimeze mu mwaka ushize.

Irere Claudette ati “Umubare w’abakobwa niwo munini kurenza uw’abahungu, kuko dufitemo abakobwa 60% mu gihe abahungu ari 40%. Iki cyiciro muri rusange nicyo kidutera impungenge nka Minisiteri y’uburezi, kuko nk’uko mubyumva umubare w’abakobwa ni munini, kandi nibyo, n’ibyo kwishimirwa, ariko turacyasabwa imbaraga nyinshi cyane ngo tuzamure umubare w’abiga bakanarangiza iki cyiciro.”

Mu kwitabira amashuri makuru na Kaminuza, raporo ya MINEDUC, igaragaza ko nubwo muri rusange hakirimo umubare muto w’abanyeshuri, ariko umubare w’abakobwa ugabanuka mu buryo bukabije muri icyo cyiciro.

Irere ati “Umubare w’abakobwa ni 36%, mu gihe abahungu ari 64%. Iki cyiciro kiraduhamagarira twese guhaguruka tugakora iyo bwabaga, nibyo umubare w’abakobwa ariko n’uwabasaza babo muri rusange ukiyongera.”

Ubushakatsi bwa Karindwi ku mibereho y’ingo bwagaragaje ko 4.3% by’Abanyarwanda ari bo bonyine impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza. Ni umubare muto ugereranyije n’intumbero z’Igihugu z’icyerekezo 2050.

Nubwo bimeze bityo ariko raporo ya MINEDUC igaragaza ko abakobwa bakangukiye kwiga amasomo ya Siyanse, kuko umubare wabo wavuye kuri 56.6% mu 2023, ukaba ugeze kuri 58.7%.

Si mu mashuri yisumbuye gusa umubare w’abakobwa biga ibijyanye na Siyanse wazamutse gusa, kuko no mu mashuri ya Kaminuza wazamutse ukava kuri 36.9% ukagera kuri 39%, ibigaragaza ko imyumvire yabo yahindutse bagatinyuka amasomo yafatwaga nkaho atabagenewe.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article The Ben na Diamond batanze ibyishimo i Ntungamo yo muri Uganda
Next Article Umuhanzikazi Sheebah Karungi ugezweho muri Uganda yagarutse nyuma yo kubyarira mu mahanga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Urutonde rw’abakinnyi 10 ba filime Nyarwanda bakunzwe cyane mu mwaka wa 2025
May 25, 2025
Abari n’abategerugori bo mu Ngabo z’u Rwanda bari muri UNMISS bigishije ababyeyi bo muri Sudani y’Epfo gutegura indyo yuzuye
May 25, 2025
Milla Magee wari uri mu bakobwa bahanganiye ikamba rya Miss World 2025 ahagarariye u Bwami bw’Ubwongereza yivanye muri irushanwa
May 25, 2025
Uburusiya bukomeje kugaba ibitero bishya kuri Ukraine
May 25, 2025
NESA yatangaje uburyo bushya amanota y’abakoze ibizamini bya Leta azajya atangazwamo
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUBUKUNGU

“Nta we ushobora gutsinda iyi ntambara yo kuzamura imisoro ikivamo ni ugusigara mu kato.” – Xi Jinping yaburiye Amerika

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, aburira Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitagoheka mu kuzamura imisoro ku bicuruzwa bituruka mu bihugu…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

DRC: Mu gace ka Rugezi hari kubera imirwano ikomeye iri guhuza Wazalendo ndetse na Twirwaneho

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu gace ka Lugezi kari muri Gurupoma ya Basimukuma-Sud Teritwari ya Fizi…

2 Min Read
AMAKURU

Ubuvumvu bwahinduye ubuzima bwa Nyirabagesera

Nyirabagesera, umugore w’imyaka 52 utuye mu Mudugudu wa Bwinyana, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, amaze…

2 Min Read
AMAKURU

Musanze: Imvura idasanzwe yasenye inzu yabagamo umuryango w’abantu bane igisenge kigwira umwana w’imyaka 4 ahita yitaba Imana

Imvura idasanzwe yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu mu Karere ka Musanze, yasenye inzu yabagamo umuryango w’abantu bane mu…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?