igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Jose Chameleon yabwiye ijambo rikomeye abahanzi bakora umuziki
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Jose Chameleon yabwiye ijambo rikomeye abahanzi bakora umuziki
AMAKURUIMYIDAGADURO

Jose Chameleon yabwiye ijambo rikomeye abahanzi bakora umuziki

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 25, 2025 1:29 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Nyuma yo kugera mu Rwanda aho agiye gutaramira, Jose Chameleone yavuze ko abantu benshi bava mu muziki atari ukubera ko ubananiye ahubwo kubera kudakunda ibyo bakora.

Ni mu kiganiro Versus gitambuka kuri RTV yabivuze ubwo yabazwaga ku rugendo rwe rw’umuziki n’ikintu cyatumye akomeza gukora umuziki mu bihe bitoroshye kuri ubu akaba afatwa nk’umunyabigwi wa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba cyane ko ubwo Diamond aherutse muri Uganda yabyivugiye ko amufata nk’uwa mbere muri Afurika y’Iburasirazuba.

Jose Chameleone yavuze ko mu gutangira ari bwo yahuye n’imbogamizi cyane zo gukora umuziki ariko uko yagiye ahanyanyaza akubaka izina gake gake byagiye birushaho gukomeza kuworohereza mu gukora umuziki.

Yagize ati: “Imbogamizi zikomeye nahuye nazo mu muziki ni intangiriro zawo. Iyo navugaga ngo nitwa Jose Chameleone nta muntu wabaga urizi. Kugira ngo bamenye iryo zina, bisaba gukora indirimbo zigakundwa. Gukora ubwo bugenge ngo havemo indirimbo ikunzwe na benshi nibyo bibazo bikomeye.”

Yavuze kandi ko mu myaka 25 amaze mu muziki yaranzwe no guhanga udushy, kwigirira ikizere kuko kuba afite impano n’abandi bayigira ahubwo uburyo bwo kuyibyaza umusaruro akaba aribyo atandukaniyeho n’abandi.

Ati: “Imyaka 25 nyisobanura nko guhanga udushya, kwigirira ikizere kuko impano iri hose. Tuba muri sosiyete ifite abantu baguca integer ngo ibyo ukora ubikora nabi ariko mu gihe nabikoraga mu buryo bwange, numvaga aribyo bya nyabyo.”

Yavuze kandi ko “Iyo umuntu aje aririmba kugira ngo ashimishe abandi, abura wa mwihariko we. Ntabwo nigeze mbikora. Niyo mpamvu wumva ijwi rya Chameleone ari rya rindi kandi ndabizi ko abantu bankunda, ndabishimira Imana. Ntabwo nzi impamvu bankunda.”

Asobanura impamvu atigeze areka umuziki muri ibi bihe bitoroshye yanyuragamo, Jose Chameleone yavuze ko na Bibiliya isaba abantu kuririmba kugira ngo bishime nawe akaba yarabikoreraga kwishima atagamije gushimisha abantu.

Ati: “Na Bibiliya irabivuga iti ‘Ririmba kugira ngo wishime’ kuri njye rero, ndirimbira impamvu nyinshi. Ndirimba kugira ngo nishime hanyuma abandi bakishima nyuma. Nta mafaranga ayo ariyo yose wampa ngo ndekere kuririmba.”

Nyuma y’uko yaherukaga gutaramira i Kigali mu mwaka wa 2018, Jose Chameleone yagarutse mu Rwanda aho yitegura gutaramira muri Kigali Universe kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abantu umunani nibo bapfuye abandi barenga 30 bakomerekera mu bitero bya ‘drones
Next Article Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports yemereye Perezida Kagame ibikombe mpuzamahanga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Senior Manager Trade Finance at BPR by 28/05/25
May 25, 2025
Bakorewe igitangaza n’ikigo cy’ishuri nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo
May 25, 2025
IT Change & Governance Manager(1) at BPR: Deadline: 28/05/25
May 25, 2025
Senior Manager Ecosystem and Value Chain Banking at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025
Consumer Protection Manager at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUncategorized

Nonaha: Muri Kivu y’Amajyepfo habereye imirwano ikomeye hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Congo FARDC

Ksuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Mata 2025, habaye imirwano ikaze hagati y’umutwe wa M23/ AFC n’ihuriro ry’ingabo za…

3 Min Read
AMAKURU

Perezida wa Sena ya RDC, Michel Sama Lukonde yasabye Kabila uri mu buhungiro kwitaba

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yasabwe kwitaba Sena…

3 Min Read
AMAKURU

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni muri Centrafrique bambitswe imidali

Abapolisi b’u Rwanda 313 bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Central Africa (MINUSCA), bambitswe imidali bashimirwa ubwitange n’umusanzu…

2 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Yuko, umukecuru w’imyaka 89 aracyabasha gukina filime z’urukozasoni

Umuyapani Yuko Ogasawara bivugwa ko ari we muntu ukina filime z’urukozasoni ukuze kurusha abandi kuko afite imyaka 89, gusa umuhate…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?