igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Jose Chameleon yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kuva i Nyamirambo yishimiye ubwiza bwaho
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Jose Chameleon yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kuva i Nyamirambo yishimiye ubwiza bwaho
AMAKURUIMYIDAGADURO

Jose Chameleon yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru nyuma yo kuva i Nyamirambo yishimiye ubwiza bwaho

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 25, 2025 9:10 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Kuri uyu munsi wa kabiri we mu Rwanda, Jose Chameleon yasuye Nyamirambo mu marange ahantu yabaye ndetse agirana ikiganiro n’itangazamakuru yatunguranyemo n’umuhanzi Rafiki.

Ni ikiganiro cyabereye muri Kigali Universe aho n’ubundi iki gitaramo kizabera ku munsi w’ejo ku mugoroba. Aganira n’itangazamakuru, Jose Chameleon yavuze ko iki gitaramo agiye gukorera i Kigali gifite intego eshatu: Kwishimira ko akiri muzima, kwishimira ko aheruka kuzuza imyaka 47 ndetse no kwishimira umuziki wa Afurika.

Kubera izo mpamvu zose avuga ko zikomeye, Jose Chameleon yavuze ko yazanye Band ye kugera ngo izamufashe gutanga ibyishimo ku bafana be bari bamukumbuye nyuma y’imyaka igera ku 8 adataramira mu Rwanda.

Jose Chameleon yongeye gushimira u Rwanda ku bwo gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo by’umwihariko iby’imyidagaduro. Ati “Ndashimira Leta y’u Rwanda ku bwo kubaka ibikorwa remezo by’akataraboneka nk’ibingibi.”

Rafiki watunguranye azana na Jose Chameleon akaba ari umwe mu bazaririmbana n’uyu munyabigwi kuri iki cyumweru, yavuze ko Jose Chameleon ari “Mwarimu wanjye” bityo avuga ko gutaramana nawe ari “Amahirwe adasanzwe ngize kuko ninjye mufana we wa mbere.”

Ubwo yavugaga ku ndirimbo akunda cyane, Jose Chameleon yavuze ko bibaye ngombwa ko aririmba indirimbo imwe mu buzima bwe bwose yaririmba “Mama mia” kuko ari indirimbo yamufunguriye inzira ndetse akaba ari nayo yagize uruhare mu kwamamara kwe.

Avuga kandi ko imbogamizi zikomeye yagize mu buzima bwe bw’umuziki ari ukumenya uko yitwara nyuma yo kuba icyamamare abantu bose bamaze kumumenya.

Mbere yo kugirana ikiganiro n’itangazamakuru, Jose Chameleon yabanje gusura Nyamirambo aho yabaye igihe kirekire aza yirahira uburyo hateye imbere ndetse n’imihanda myiza ihari kuko ahaheruka hari umuhanda umwe.

Jose Chameleon yafashe amafoto na bamwe mu bamubonye mu marange ndetse harimo n’umusaza umwe yemereye itike we n’umugore we nyuma y’uko avuze ko ijuru rye ari ukubona Jose Chameleon aririmba amaso ku maso.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports yemereye Perezida Kagame ibikombe mpuzamahanga
Next Article Ishyaka PSD ryatoye abarihagarariye mu Ntara y’Iburengerazuba
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Rc Berkane yambuye Simba SC igikombe cya CAF confederation Cup
May 26, 2025
Nubwo ari mu buroko, Tundu Lissu yagizwe Visi Perezida w’Umuryango uharanira Demokarasi muri afurika
May 26, 2025
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique bagiye gusimbuzwa
May 26, 2025
Amakimbirane hagati ya Pamella Innocente, AB Godwin na Clapton Kibonge ku mushinga wa filime akomeje gufata indi ntera
May 25, 2025
Israel Mbonyi yahawe igihembo mpuzamahanga muri Tanzanian Gospel Music Awards 2025
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Ingabo z’u Buhinde na Pakistan ziri kurasanira ku Mupaka wa Kashmir

Mu ijoro rya gatatu ryikurikiranya, ingabo z’u Buhinde n’iza Pakistan zongeye gukozanyaho, zarasana hakoreshejwe imbunda nto ku mupaka wa Kashmir,…

1 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

Abantu barenga ibihumbi 10 basanzwemo indwara ya Malariya mu Mujyi wa Kigali

Abantu 10, 399 bo mu Mirenge 15 yo mu Mujyi wa Kigali, basanzwemo indwara ya Malariya, muri gahunda inzego z’ubuzima…

4 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Umukobwa w’imyaka 24 yapfuye yiyahuye nyuma yo kubura aba-followers kurubuga rwa Instagram

Umukobwa wari ukomeye ku mbuga nkoranyambaga, Misha Agrawal, yapfuye ku wa 24 Mata 2025 yiyahuye, nk’uko byemejwe n’umuryango we. Yari…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Nyuma y’igitero yagabye kuri Gen MUHOOZI, CODECO igiye kumusaba imbabazi

Abayobozi CODECO umutwe witwaje intwaro wa urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko umutwe bayoboye uteye ingabo…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?