igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umunyemari Elon Musk yatangaje ko yasezeye akazi yari afite muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umunyemari Elon Musk yatangaje ko yasezeye akazi yari afite muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika
AMAKURU

Umunyemari Elon Musk yatangaje ko yasezeye akazi yari afite muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 25, 2025 12:37 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umunyemari Elon Musk yatangaje ko yasezeye akazi yari afite muri Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agaragaza ko agiye gusubira gukora muri sosiyete ze zirimo Tesla, X, xAI ndetse n’izindi umunsi ku wundi.

Elon Musk yari amaze ukwezi akorana bya hafi na Perezida wa Amerika, Donald Trump, aho yari ahagarariye Urwego rushinzwe kugabanya amafaranga Leta ikoresha mu buryo budakwiye, DOGE.

Musk yatangaje iki cyemezo cye abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa X ku wa 24 Gicurasi 2025.

Yavuze ko umwanya we agiye kuwushyira muri sosiyete zatumye kugeza ubu ari we muherwe wa mbere ku Isi.

Ati “Ngiye gusubira mu kazi iminsi yose yewe nzajya ndyama mu byumba by’inama cyangwa ububiko. Nkwiriye guha umwanya wanjye xAI ndetse na Tesla cyane ko tuzohereza icyogajuru mu isanzure mu cyumweru gikurikiraho.”

Musk yaherukaga gukomoza kuri iki cyemezo mu nama yabaye ya Tesla, aho yagaragaje ko agiye kugabanya umwanya we mu bikorwa bya Politiki.

Yagize ati “Ndatekereza ngiye kuzajya mara umunsi umwe cyangwa ibiri mu kazi ka Leta cyereka igihe Perezida ubwe azajya ankenera ko hari icyo nakora gikenewe, ariko guhera mu ntangiriro z’ukwezi gutaha umwanya wanjye uzajya wibanda mu kazi ka Tesla cyane ko ako akazi nari mfite muri DOGE gasa nk’aho karangiye.”

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abatwara taxi mu Bufaransa bariye karungu nyuma y’uko Guverinoma ifashe ibyemezo itabagishije inama
Next Article Inyandiko z’umuvandimwe wa Papa Léon XIV zateje ururondogoro mu batuye Isi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Senior Manager Trade Finance at BPR by 28/05/25
May 25, 2025
Bakorewe igitangaza n’ikigo cy’ishuri nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo
May 25, 2025
IT Change & Governance Manager(1) at BPR: Deadline: 28/05/25
May 25, 2025
Senior Manager Ecosystem and Value Chain Banking at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025
Consumer Protection Manager at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Trump yatangije gahunda nshya igamije kugabanya amafaranga Leta itanga mu bikorwa byo kwirukana abimukira

Perezida Donald Trump yatangije gahunda nshya igamije kugabanya amafaranga Leta itanga mu bikorwa byo kwirukana abimukira badafite ibyangombwa, aho abemera…

1 Min Read
AMAKURU

“Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.” – Perezida Paul Kagame

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Perezida Wa repubulika y’u…

1 Min Read
AMAKURU

Nyarugenge: Abiyita “Imparata” batawe muri yombi

Itsinda ry’abantu icyenda ryiyise 'Imparata', ryatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere Nyarugenge, bakekwaho kwiba amabuye y’agaciro…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Emery Bayisenge yasezeranye imbere y’amategeko

Myugariro wakiniye amakipe arimo APR FC ndetse n'Ikipe y'Igihugu Amavubi kuri ubu akaba ari umukinnyi wa Gasogi United, Bayisenge Emery,…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?