igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Chairman wa APR FC yagize ibyo atangaza nyuma yo gutwara igikombe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMIKINO > Chairman wa APR FC yagize ibyo atangaza nyuma yo gutwara igikombe
IMIKINO

Chairman wa APR FC yagize ibyo atangaza nyuma yo gutwara igikombe

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 25, 2025 2:21 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa, yagaragaje ko intsinzi yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona yagizwemo uruhare runini n’ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino wahuje APR FC na Muhazi United, ugafasha iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu guhita yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya.

Brig Gen Deo Rusanganwa watangiye kuyobora ikipe ihanganye n’imikino y’ibirarane byatumaga ikomeza kuba inyuma ya mukeba wayo Rayon Sports, yavuze ko rwari urugendo rukomeye ariko rurangiye ari ukubyina intsinzi.

Ati “Ni ibintu bitangaje cyane kandi bikomeye cyane, ni ibyishimo biri hejuru. Nta kintu nahinduye cyane kuko n’ubundi APR FC irakomeye. Ni ubufatanye bw’abayobozi bacu n’abakinnyi.”

“Ndashimira abayobozi cyane kuko ntacyo batakoze. Abandi nshimira ni abatoza twatandukanye, na bo iki gikombe ni icyabo ndabashimira. Icyatugoye cyane ni ugukina ibirarane, ariko ubu ndishimye.”

APR FC iri ku mwanya wa mbere wa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 64, irusha Rayon Sports ya kabiri amanota ane, mu gihe habura umukino umwe ngo shampiyona irangire.

Umukino wa nyuma wa Shampiyona y’u Rwanda APR FC izakira Musanze FC, ndetse ihite inashyikirizwa Igikombe cya Shampiyona cya 23 mu mateka yayo. Ni umukino uteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 29 Gicurasi 2025.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abihishe inyuma y’ubujura bwakorewe Kim Kardashian i Paris bakatiwe
Next Article Joe Biden yongeye kugaragara nyuma yo gutangaza ko arwaye kanseri ya ‘Prostate’
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Zelensky yikomye Amerika ikomeje guceceka kandi ibitero by’u Burusiya bibahora ku mutwe
May 26, 2025
Rc Berkane yambuye Simba SC igikombe cya CAF confederation Cup
May 26, 2025
Nubwo ari mu buroko, Tundu Lissu yagizwe Visi Perezida w’Umuryango uharanira Demokarasi muri Afurika
May 26, 2025
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique bagiye gusimbuzwa
May 26, 2025
Amakimbirane hagati ya Pamella Innocente, AB Godwin na Clapton Kibonge ku mushinga wa filime akomeje gufata indi ntera
May 25, 2025

You Might Also Like

IMIKINO

FC Barcelone yatsinze Real Madrid ibitego 4-3, ikomeza kuyobora Shampiyona ya Espagne

Mu mukino w’umunsi wa 35 wa La Liga wabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Gicurasi 2025, FC Barcelone yatsinze…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Amakuru simeza muri Inter Milan na FC Barcelona biraza guhura

Ikipe ya FC Barcelona iraza gukina na Inter Milan mu mukino utoroshye wo kwishyura wa UEFA Champions League. Kuri uyu…

2 Min Read
IMIKINO

BAL: APR BBC yatsindiwe mu maso y’Umukuru w’Igihugu

Mu mukino Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bajemo kwihera ijisho, Ikipe ya APR BBC yawutsinzwemo na Ahli…

2 Min Read
IMIKINOMU MAHANGA

Kaboyi yabaye umwataka mwiza muri Yanga Princess

Mukandayisenga Jeannine umwataka wa Yanga Princess uzwi nka ’Kaboyi’ yahawe igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi muri iyi kipe ikina Shampiyona ya…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?