igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Imbangukiragutabara irenze umuhanda ikomeretsa umunyegare
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Imbangukiragutabara irenze umuhanda ikomeretsa umunyegare
AMAKURU

Imbangukiragutabara irenze umuhanda ikomeretsa umunyegare

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 25, 2025 2:38 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Mibilizi mu Karere ka Rusizi, yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi, igonga umunyegare arakomereka mu gihe yihutaga ijya kureba umurwayi.

Ni impanuka yabaye ahagana saa moya, ikaba yari igiye kureba umurwayi ku Kigo Nderabuzima cya Kiyisilamu cya Bugarama, ikaba yagenderaga ku muvuduko uri hejuru nk’ujo bishimangirwa n’ababonye aho impanuka yabereye.

Bivugwa ko iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kabonabose, Akagari ka Hangabashi, Umurenge wa Gitambi, aho iyo mbangukiragutabara yari itwawe na Nsengiyumva Maurice w’imyaka 35.

Muri iyi mbangukiragutabara hari harimo umuforomo witwa Ahadi Kasi Wilson wari ugiye kuzana uwo murwayi.

Umwe mu bahaye Imvaho Nshya ayo makuru yagize ati: “Yageze hano mu Mudugudu wa Kabonabose umushoferi yihuta cyane, agonga umuturage witwa Ingabire Jean Claude wari uri ku igare ajya mu mirimo ye.”

Uwo muturage akimara kwikubita hasi yahise akomereka ndetse atangira gutaka umugongo, amaguru n’amaboko.

Yakomeje agira ati: “Imbangukiragutabara yahise yibirundura, ita umuhanda, amapine ajya hejuru, irangirika ariko ku bw’amahirwe ntibagira icyo baba.”

Umujyegare yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha, ahageze akorerwa iby’ibanze, hanafatwa icyemezo cyo kumujyana ku Bitalo bya Mibilizi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi Niyirora James, yavuze ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi umushoferi yari afite.

Ati: “Umushoferi yafashe feri cyane biramugora, birangira ibirindutse amapine ajya hejuru ariko ku bw’amahirwe ntiyamurengana ngo ibarohe munsi y’umukingo.”

Yavuze ko ku bw’amahirwe umushoferi n’umuforomo ntacyo babaye nubwo umunyegare we bitamuhiriye agakomereka.

Ati: “Ingabire Claude wagonzwe twari twamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha ariko bitewe n’uko ameze yahise ajyanwa  ku Bitaro bya Mibilizi. Arataka cyane umugongo n’amaguru, yanakomeretse ibiganza no mu mutwe.”

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Joe Biden yongeye kugaragara nyuma yo gutangaza ko arwaye kanseri ya ‘Prostate’
Next Article NESA yatangajwe igihe abanyeshuri bazakorera ibizamini bya Leta
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Zelensky yikomye Amerika ikomeje guceceka kandi ibitero by’u Burusiya bibahora ku mutwe
May 26, 2025
Rc Berkane yambuye Simba SC igikombe cya CAF confederation Cup
May 26, 2025
Nubwo ari mu buroko, Tundu Lissu yagizwe Visi Perezida w’Umuryango uharanira Demokarasi muri Afurika
May 26, 2025
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique bagiye gusimbuzwa
May 26, 2025
Amakimbirane hagati ya Pamella Innocente, AB Godwin na Clapton Kibonge ku mushinga wa filime akomeje gufata indi ntera
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Million 4 ku kiraro i Nyagatare hagarajwe uko zakoreshejwe

Nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hagaragajwe ugushidikanya ku ngego y’imari ivugwa ko yakoreshejwe, bubaka ikiraro ya millione enye mu karere…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Donald Trump yavuze ku bibazo bya Congo n’u Rwanda, ashimangira uruhare rw’intumwa ya Amerika mu kugarura ituze

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko adafite uruhare rugaragara mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi…

3 Min Read
AMAKURU

Imiryango irenga 1600 i Nyabisindu igiye kwimurirwa mu nzu zigezweho mu rwego rwo kunoza imiturire

Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gukomeza umushinga wo guteza imbere imiturire i Nyabisindu, aho imiryango isaga 1600 yari ituye…

2 Min Read
Abaturage bari kurara imitima yabo ihagaze biteze ko Boko Haram ishobora kongera kugaba ibitero simusiga
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Nigeria: Abaturage bari kurara imitima yabo ihagaze biteze ko Boko Haram ishobora kongera kugaba ibitero simusiga

Guverineri w’Intara Borno muri Nigeria, Babagana Zulum, yatangaje ko umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram umaze kongera kwiyubaka ndetse wanigaruriye ibice…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?