igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Joseph Kabila Yashinje Leta ya Tshisekedi Igitugu, Anatangaza Gahunda yo Gucyemura Ibibazo by’Umutekano muri DRC
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Joseph Kabila Yashinje Leta ya Tshisekedi Igitugu, Anatangaza Gahunda yo Gucyemura Ibibazo by’Umutekano muri DRC
AMAKURUPOLITIKE

Joseph Kabila Yashinje Leta ya Tshisekedi Igitugu, Anatangaza Gahunda yo Gucyemura Ibibazo by’Umutekano muri DRC

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 25, 2025 4:02 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yamaganye bikomeye ubutegetsi buriho buyobowe na Félix Tshisekedi, abushinja kuyobora mu buryo bw’igitugu no kunanirwa gucunga neza igihugu.

Ibi yabivugiye mu ijambo ryaciye kuri YouTube live ku mugoroba wo ku wa gatanu, Kabila w’imyaka 53, yavuze aya magambo nyuma y’uko Sena ya DRC imukuyeho ubudahangarwa, kugira ngo atangire gukurikiranwa mu rukiko ku byaha birimo ubugambanyi n’ibyaha by’intambara. Leta imushinja gukorana n’inyeshyamba za M23 zafashe ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa Congo.

Yatangaje ko yahisemo guceceka imyaka myinshi kubera impamvu z’ubumwe bw’igihugu, ariko ko ubu atabona impamvu yatuma atongera gutanga ijwi rye. Yamaganye bikomeye uburyo ubutegetsi bwa Tshisekedi buyobowe, avuga ko busubiza inyuma demokarasi ndetse ko ibikorerwa abatavuga rumwe na bwo ari iterabwoba rya politiki.

Mu ijambo rye, Kabila yanashyize ahagaragara gahunda igizwe n’ingingo 12 avuga ko zagira uruhare mu kugarura ituze mu burasirazuba bw’igihugu. Yavuze ko yiteguye gusubira i Goma mu minsi iri imbere, kandi ko adafite impamvu yo gutinya ko yatabwa muri yombi, kuko uwo mujyi ugenzurwa n’inyeshyamba za M23.

Mu bijyanye n’ubukungu, Kabila yavuze ko igihugu kiri mu manga kubera imyenda ya leta yiyongereye cyane, ubu igeze hejuru ya miliyari 10 z’amadolari y’Amerika, akanenga ruswa n’imiyoborere mibi.

Kabila yanenze bikomeye inteko ishinga amategeko n’urukiko rw’ikirenga rwa Congo, avuga ko byataye umurongo bikemera gukorera mu nyungu za politiki.

Yashoje ijambo rye asaba kongera kubaka ubumwe bw’igihugu, kubahiriza itegeko nshinga no kugarura agaciro k’ingabo z’igihugu, yongeraho ko adateze kuzibukira igihugu cye cyangwa kuyoboka ubuhunzi, ahubwo ko yiteguye kurwanira ishema n’ubusugire bwacyo igihe cyose byaba ngombwa.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Inyeshyamba za M23 zikomye bikomeye MONUSCO
Next Article Yuko, umukecuru w’imyaka 89 aracyabasha gukina filime z’urukozasoni
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Zelensky yikomye Amerika ikomeje guceceka kandi ibitero by’u Burusiya bibahora ku mutwe
May 26, 2025
Rc Berkane yambuye Simba SC igikombe cya CAF confederation Cup
May 26, 2025
Nubwo ari mu buroko, Tundu Lissu yagizwe Visi Perezida w’Umuryango uharanira Demokarasi muri Afurika
May 26, 2025
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique bagiye gusimbuzwa
May 26, 2025
Amakimbirane hagati ya Pamella Innocente, AB Godwin na Clapton Kibonge ku mushinga wa filime akomeje gufata indi ntera
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Inka zirenga 100 z’Abanyamulenge zanyazwe n’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe iyishamikiyeho

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Mata 2025, ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo…

2 Min Read
AMAKURU

Nyamasheke: Umukobwa nyuma yo guhora ashinjwe gusangira umugabo na nyina yahisemo kwiyahura

Umwana w'umukobwa washinjwaga na nyina ko yabaye mukeba we yahisemo kwiyahura mu mugezi asangwa ku nkombe y'amazi yahapfiriye Mu Mudugudu…

2 Min Read
AMAKURU

Nyamasheke: Umukecuru yiyahuye atabarwa n’umuntu waruje kurahura umuriro

Musanababo Esther w’imyaka 67 wo mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke yakuwe mu…

3 Min Read
AMAKURU

Dore impamvu ikomeye yatumye ahazwi nko kwa Yezu Nyirimpuhwe hafungwa

Kuwa 17 Gicurasi 2025, Urwego rw'Igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB mu ibaruwa rwandikiye, Mgr Dr. NTIVUGURUZWA Balthazar Umwepisikopi wa Diocese Gatolika ya…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?