Sosiyete y’Itumanaho mu Rwanda, MTN Rwanda, yamuritse ‘pack’ nshya yiswe ‘DESA DE’ yitezweho gufasha abakunda kuvugira kuri telefone kuko itanga SMS n’iminota myinshi yo guhamagara.
Ni pack yamuritswe mu muhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cya MTN Rwanda.
Iyi pack izajya itanga iminota yo guhamagara 200, n’ubutumwa bugufi (SMS) 200 kuri 200Frw.
Umwihariko w’iyi pack ni uko izajya irangira Saa Sita z’ijoro z’umunsi ukurikiye uwo wayiguriyeho.
Umuyobozi ushinzwe kwamamaza iyi pack muri MTN, Ritah Umurungi, yavuze ko ubu buryo bworohereza Abanyarwanda bakunda gukoresha telefone mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ati “Iyi pack ya DESA DE, yaba umuntu uvuga cyane, yaba uri gutereta, yaba uvuga ubucuruzi, mbese igihe cyose ushatse guhamagara, DESA DE ni yo gisubizo.”
Yakomeje avuga ko “Iyo mvuze Desa, abantu bahita bumva ibiceri 200 Frw, rero ni uburyo bwiza bwo gutuma umuntu yumva vuba icyo dushaka kuvuga, ni pack ya 200 Frw, iguha iminota 200 na SMS 200.”
MTN ubusanzwe igira pack zigenewe urubyuriko ndetse n’izigenewe abantu bakuru, gusa DESA DE yo ishobora kugurwa n’abantu b’ingeri zose aho baherereye hose mu gihugu.
Ni pack ikoreshwa ku murungo wa MTN gusa, aho ushobora kuyigura ukanze *140*22#.
Iyi pack kandi ushobora kuyigura ukoresheje MoMo wigurira cyangwa ugurira undi muntu.