igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abakoresha MTN Rwanda bari kubyinira ku rukoma
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abakoresha MTN Rwanda bari kubyinira ku rukoma
AMAKURUIMYIDAGADURO

Abakoresha MTN Rwanda bari kubyinira ku rukoma

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 25, 2025 4:34 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Sosiyete y’Itumanaho mu Rwanda, MTN Rwanda, yamuritse ‘pack’ nshya yiswe ‘DESA DE’ yitezweho gufasha abakunda kuvugira kuri telefone kuko itanga SMS n’iminota myinshi yo guhamagara.

Ni pack yamuritswe mu muhango wabereye ku Cyicaro Gikuru cya MTN Rwanda.

Iyi pack izajya itanga iminota yo guhamagara 200, n’ubutumwa bugufi (SMS) 200 kuri 200Frw.

Umwihariko w’iyi pack ni uko izajya irangira Saa Sita z’ijoro z’umunsi ukurikiye uwo wayiguriyeho.

Umuyobozi ushinzwe kwamamaza iyi pack muri MTN, Ritah Umurungi, yavuze ko ubu buryo bworohereza Abanyarwanda bakunda gukoresha telefone mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati “Iyi pack ya DESA DE, yaba umuntu uvuga cyane, yaba uri gutereta, yaba uvuga ubucuruzi, mbese igihe cyose ushatse guhamagara, DESA DE ni yo gisubizo.”

Yakomeje avuga ko “Iyo mvuze Desa, abantu bahita bumva ibiceri 200 Frw, rero ni uburyo bwiza bwo gutuma umuntu yumva vuba icyo dushaka kuvuga, ni pack ya 200 Frw, iguha iminota 200 na SMS 200.”

MTN ubusanzwe igira pack zigenewe urubyuriko ndetse n’izigenewe abantu bakuru, gusa DESA DE yo ishobora kugurwa n’abantu b’ingeri zose aho baherereye hose mu gihugu.

Ni pack ikoreshwa ku murungo wa MTN gusa, aho ushobora kuyigura ukanze *140*22#.

Iyi pack kandi ushobora kuyigura ukoresheje MoMo wigurira cyangwa ugurira undi muntu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article 2 Chainz yakoze urugendo rw’amaguru ajya kwishyuza Birdman $900
Next Article NESA yatangaje uburyo bushya amanota y’abakoze ibizamini bya Leta azajya atangazwamo
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Amakimbirane hagati ya Pamella Innocente, AB Godwin na Clapton Kibonge ku mushinga wa filime akomeje gufata indi ntera
May 25, 2025
Israel Mbonyi yahawe igihembo mpuzamahanga muri Tanzanian Gospel Music Awards 2025
May 25, 2025
Senior Manager Trade Finance at BPR by 28/05/25
May 25, 2025
Bakorewe igitangaza n’ikigo cy’ishuri nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo
May 25, 2025
IT Change & Governance Manager(1) at BPR: Deadline: 28/05/25
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Papa Francis, amuvugaho amagambo akomeye

Ku wa Mbere tariki ya 21 Mata 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa…

3 Min Read
AMAKURU

U Burusiya bwasubije Ukraine imibiri y’abasirikare 909 baguye ku rugamba

Umudepite uri muri komite ishinzwe kugenzura ibikorwa bya gisirikare by’u Burusiya mu ntambara buhanganyemo na Ukraine yatangaje ko u Burusiya…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Nonaha ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo rigabye igitero gikomeye kuri M23 i Nyangenzi

Amakuru aturuka mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aravuga ko ingabo za Leta zifatanyije n’ihuriro ryazo zimaze…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Nangaa asaba ko Tshisekedi ava ku butegetsi kubera imiyoborere mibi ya RDC

Corneille Nangaa, Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi agomba…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?