igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Milla Magee wari uri mu bakobwa bahanganiye ikamba rya Miss World 2025 ahagarariye u Bwami bw’Ubwongereza yivanye muri irushanwa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Milla Magee wari uri mu bakobwa bahanganiye ikamba rya Miss World 2025 ahagarariye u Bwami bw’Ubwongereza yivanye muri irushanwa
AMAKURUIMYIDAGADURO

Milla Magee wari uri mu bakobwa bahanganiye ikamba rya Miss World 2025 ahagarariye u Bwami bw’Ubwongereza yivanye muri irushanwa

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 25, 2025 5:01 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Milla Magee wari uri mu bakobwa bahanganiye ikamba rya Miss World 2025, ahagarariye Ubwami bw’u Bwongereza yivanye muri iri rushanwa.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 yatanze impamvu zo kugira impungenge ku buryo abitabiriye irushanwa bari gufatwa.

Milla yabaye uwa mbere wikuye muri iri rushanwa ukomoka mu Bwongereza mu myaka 74 rimaze ritegurwa.

Aganira na The Sun, uyu mukobwa yagize ati “Nagiye nshaka gukora impinduka, ariko batugize nk’inyamaswa zikinira abantu. Irushanwa ryasigaye inyuma. Ku bw’umuco sinashoboraga kurigumamo.”

Milla, wari ubabaye cyane, yavuze ko yumvise ameze “nk’indaya” ndetse ko yakoreshejwe nk’igikoresho cyo kwidagaduriraho n’abategura Miss World.

Ati “Abakobwa babiri bashyirwaga ku meza imwe y’abashyitsi batandatu. Twasabwaga kwicarana na bo umugoroba wose no kubasusurutsa nk’ishimwe. Sinabyiyumvishaga na gato. Nibuka ntekereza nti ‘ibi ni amahano’. Sinaje hano ngo nkoreshwe nk’igikinisho cy’abantu.”

Icyemezo Magee yafashe cyatunguranye cyane mu bafana n’abandi bakobwa bari bahanganye na we.

Charlotte Grant wabaye Igisonga cya mbere muri Miss England ni we wahawe inshingano zo guhagararira u Bwongereza mu irushanwa rya Miss World 2025.

Biteganyijwe ko rizasozwa ku wa 31 Gicurasi 2025 rikazanyuzwa kuri televiziyo zo mu bihugu birenga 180. Iri rushanwa riri kubera mu Buhinde.

Kugeza ubu Miss World Organization itegura Miss World ntiragira icyo itangaza ku bivugwa na Magee.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Uburusiya bukomeje kugaba ibitero bishya kuri Ukraine
Next Article Abari n’abategerugori bo mu Ngabo z’u Rwanda bari muri UNMISS bigishije ababyeyi bo muri Sudani y’Epfo gutegura indyo yuzuye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Amakimbirane hagati ya Pamella Innocente, AB Godwin na Clapton Kibonge ku mushinga wa filime akomeje gufata indi ntera
May 25, 2025
Israel Mbonyi yahawe igihembo mpuzamahanga muri Tanzanian Gospel Music Awards 2025
May 25, 2025
Senior Manager Trade Finance at BPR by 28/05/25
May 25, 2025
Bakorewe igitangaza n’ikigo cy’ishuri nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo
May 25, 2025
IT Change & Governance Manager(1) at BPR: Deadline: 28/05/25
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Ntakibasha kugenda, Umukecuru w’imyaka 94 wafunzwe azira kwiba ubwatsi akaba yafunguwe

Sabina Isutsa utuye mu karere ka Kakamega muri Kenya, kuri ubu ufite imyaka 94,  yafunguwe nyuma yo kumara hafi umwaka…

1 Min Read
AMAKURU

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba ntaguca kuruhande yasabye RDC kweguza Guverineri wa Ituri

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa bya gisirikare byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye…

2 Min Read
AMAKURU

Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo Kinshasa akanasigira ubutegetsi Antoine Felix Tshisekedi yamushinje kuba nyirabayazana w’ibibazo igihugu gifite

Mu ijambo ry’iminota 45, Joseph Kabila yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwagendeye ku bihuha ko yagiye i Goma butangira kumugendaho.…

2 Min Read
IMYIDAGADURO

Ross Kana yasezeye muri 1:55 AM Ltd abashinja kutubahiriza amasezerano

Umuhanzi Rosskana yasezeye mu nzu ifasha abahanzi ya 1:55 Am atangaza ko avuyemo kubera ko hari ibitarubahirijwe mu masezerano yagiranye…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?