igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: NESA yatangaje uburyo bushya amanota y’abakoze ibizamini bya Leta azajya atangazwamo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > Uncategorized > NESA yatangaje uburyo bushya amanota y’abakoze ibizamini bya Leta azajya atangazwamo
Uncategorized

NESA yatangaje uburyo bushya amanota y’abakoze ibizamini bya Leta azajya atangazwamo

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 25, 2025 4:38 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyatangaje ko hagiye kujya hatangazwa amanota y’ibizamini bya Leta ku ijana (%) kugira ngo hamenyekane impamvu ituma abana boherezwa mu mashuri atandukanye.

Byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, mu kiganiro cyagarukaga kuri gahunda ‘Nzamurabushobozi n’imyiteguro y’ibizamini bya Leta’ cyatambutse kuri RBA.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, yavuze ko umukandida utagize inota fatizo mu bizamini bya Leta, aba afite amahirwe yo gusubira ku ishuri, kwiyandikisha nk’abakandida bigenga cyangwa bakiyigisha ubwabo bakazajya gukora ikizamini cya Leta.

Akomeza agira ati: “Ubu amanota azajya atangazwa ku ijana, si mu byiciro, kugira ngo hamenyekane impamvu abana bafite amanota atandukanye, bashyirwa mu mashuri atandukanye.”

Ubuyobozi bwa NESA buvuga ko atari buri mwana ubona ishuri yasabye kuko ngo imyanya iba mike ugereranyije n’abasaba amashuri akunzwe.

Ati: “Urugero, ishuri rifite imyanya 120 rishobora gusabwa n’abanyeshuri barenga 1 000.”

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati, avuga ko amasomo yose ari ingenzi, ariko ko atanganya uburemere. Yasobanuye ko umunyeshuri watsinzwe amasomo y’ingenzi, adashobora kuzamurwa nuko yatsinze amasomo y’inyongera.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo mu myigire yabo, cyane cyane abitegura ibizamini bya Leta.

Yagize ati: “Abana bakwiye kwitegura neza ibizamini bya Leta no kwirinda igihunga. Ni isuzuma nk’ayandi basanzwe bakora.”

Akomeza avuga ko umubare w’abana bakora ibizamini bya Leta wiyongereye ugereranyije n’umwaka ushize.

Ibi ngo biterwa no kuba abana bata ishuri baragabanutse, ikindi kandi ngo na Porogaramu yo kurira ku ishuri ‘School Feeding’ yagize uruhare runini mu kongera uwo mubare.

Abazakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye uyu mwaka barenga ibihumbi 101.

Muri abo, abagera ku 66 958 barimo gukora ibizamini ngiro bangana na 66.25% by’abazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bose.

Abiga ubuforomo bari gukora ibyo ibizamini ngiro ni 459, mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro ni 36 267, mu burezi ni 3 829, mu ibaruramari ni 3 892 naho abo mu masomo ya siyansi ni 22 530.

Ni mu gihe abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri bose hamwe bamaze kwiyandikisha ari ibihumbi 471.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Abakoresha MTN Rwanda bari kubyinira ku rukoma
Next Article Uburusiya bukomeje kugaba ibitero bishya kuri Ukraine
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Rc Berkane yambuye Simba SC igikombe cya CAF confederation Cup
May 26, 2025
Nubwo ari mu buroko, Tundu Lissu yagizwe Visi Perezida w’Umuryango uharanira Demokarasi muri afurika
May 26, 2025
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique bagiye gusimbuzwa
May 26, 2025
Amakimbirane hagati ya Pamella Innocente, AB Godwin na Clapton Kibonge ku mushinga wa filime akomeje gufata indi ntera
May 25, 2025
Israel Mbonyi yahawe igihembo mpuzamahanga muri Tanzanian Gospel Music Awards 2025
May 25, 2025

You Might Also Like

Uncategorized

Nyanza: Umugabo akurikiranyweho gutema umuvandimwe we akamusiga ari intere

Nyanza : Karemera Edouard akurikiranyweho gutema umuvandimwe we akamusiga ari intere. Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Murenge wa Muyira…

2 Min Read
AKAZIUncategorized

Itangazo ry’akazi ko kwigisha ku mwanya wa A2 | Itariki ntarengwa 14 Mata 2025

Ubuyobozi bw’ishuri ryigenga rya adepr nyakabungo christian school buramenyesha abantu bose ko rifite imyanya y’akazi yo kwigisha, rikaba rikeneye abarimu…

1 Min Read
Uncategorized

Zimbabwe abaturage bari mu myigaragambyo igamije kweguza umukuru w’Igihugu

Leta ya Zimbabwe yohereje amagana y’abapolisi mu murwa mukuru Harare, kugira ngo baburizemo imyigaragambyo yateguwe n’abaturage basaba ko Perezida Emmerson…

1 Min Read
Uncategorized

Rubavu: Umugabo yasanzwe muri Lodge yapfuye amazemo iminsi ibiri yose

Umugabo ukomoka mu Karere ka Rwamagana yasanzwe mu nzu icumbikira abantu (Lodge) yo mu Karere ka Rubavu yapfuye, Ubuyobozi bw’Akarere…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?