Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyatangaje ko hagiye kujya hatangazwa amanota y’ibizamini bya Leta ku ijana (%) kugira ngo hamenyekane impamvu ituma abana boherezwa mu mashuri atandukanye.
Byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, mu kiganiro cyagarukaga kuri gahunda ‘Nzamurabushobozi n’imyiteguro y’ibizamini bya Leta’ cyatambutse kuri RBA.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, yavuze ko umukandida utagize inota fatizo mu bizamini bya Leta, aba afite amahirwe yo gusubira ku ishuri, kwiyandikisha nk’abakandida bigenga cyangwa bakiyigisha ubwabo bakazajya gukora ikizamini cya Leta.
Akomeza agira ati: “Ubu amanota azajya atangazwa ku ijana, si mu byiciro, kugira ngo hamenyekane impamvu abana bafite amanota atandukanye, bashyirwa mu mashuri atandukanye.”
Ubuyobozi bwa NESA buvuga ko atari buri mwana ubona ishuri yasabye kuko ngo imyanya iba mike ugereranyije n’abasaba amashuri akunzwe.
Ati: “Urugero, ishuri rifite imyanya 120 rishobora gusabwa n’abanyeshuri barenga 1 000.”
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati, avuga ko amasomo yose ari ingenzi, ariko ko atanganya uburemere. Yasobanuye ko umunyeshuri watsinzwe amasomo y’ingenzi, adashobora kuzamurwa nuko yatsinze amasomo y’inyongera.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo mu myigire yabo, cyane cyane abitegura ibizamini bya Leta.
Yagize ati: “Abana bakwiye kwitegura neza ibizamini bya Leta no kwirinda igihunga. Ni isuzuma nk’ayandi basanzwe bakora.”
Akomeza avuga ko umubare w’abana bakora ibizamini bya Leta wiyongereye ugereranyije n’umwaka ushize.
Ibi ngo biterwa no kuba abana bata ishuri baragabanutse, ikindi kandi ngo na Porogaramu yo kurira ku ishuri ‘School Feeding’ yagize uruhare runini mu kongera uwo mubare.
Abazakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye uyu mwaka barenga ibihumbi 101.
Muri abo, abagera ku 66 958 barimo gukora ibizamini ngiro bangana na 66.25% by’abazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bose.
Abiga ubuforomo bari gukora ibyo ibizamini ngiro ni 459, mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro ni 36 267, mu burezi ni 3 829, mu ibaruramari ni 3 892 naho abo mu masomo ya siyansi ni 22 530.
Ni mu gihe abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri bose hamwe bamaze kwiyandikisha ari ibihumbi 471.