Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim, yatangaje ko yiteguye gusaba imbabazi abafana b’iyi kipe ku kibuga cya Old Trafford nyuma y’umukino wa nyuma wa Premier League urabahuza na Aston Villa.
Manchester United irasoreza umwaka w’imikino kuri Aston Villa ya Unai Emery iri guhatanira itike yo kwerekeza muri Champions League, kuri iki Cyumweru. Manchester United yabuze amahirwe yo gukina Champions League nyuma yo gutsindwa na Tottenham mu mukino wa nyuma wa Europa League wabereye i Bilbao.
Uko gutsindwa byakomeje kongera umubabaro ku bafana b’iyi kipe nyuma y’igihe cy’umusaruro mubi cyane mu mateka ya shampiyona yabo, aho bibaye ubwa mbere kuva mu 1973-74 basoje umwaka nabi bene aka kageni. Kandi ibi byatumye banabura gukina amarushanwa y’i Burayi umwaka utaha, ku nshuro ya kabiri gusa kuva mu 1990.
Nubwo bimeze bityo, Amorim yavuze ko byaba ikosa rikomeye kwirengagiza abafana, ndetse no kutitabira umuhango usanzwe wo kuzenguruka ikibuga bashimira abafana.
Amorim w’imyaka 40 wahoze atoza Sporting CP, yavuze ati: “Izo mbabazi ni ngombwa, nta mwanya mfite wo gutanga ibisobanuro birebire. Ndabwira abafana ukuri, mbabwire icyo ntekereza, cyane cyane icyo umutima wanjye umbwira.”
Nubwo atari igikorwa cyoroshye kubera umwuka mubi ukomeje hagati y’abafana n’abayobozi b’iyi kipe, by’umwihariko umuryango wa Glazer n’impinduka zakozwe n’umunyamigabane mushya Sir Jim Ratcliffe harimo no kugabanya abakozi, Amorim yiteguye guhura n’abafana no kubaganiriza.
Biteganyijwe ko abafana barongera gukora urugendo rwo kujya kuri Old Trafford mbere y’umukino, nk’imwe mu myigaragambyo y’uko ikipe iyobowe nabi.
Ariko abayobozi b’iyi kipe bavuga ko benshi mu bafana bemera ko Amorim ari umuntu ukwiye gutangiza impinduka, kandi na we ubwe yiteguye kubaganiriza.
Amorim ati: “Ni umuco wa hano kandi tugomba kubyemera. Byaba ikosa rikomeye cyane kubireka. Nzi ko umutoza aganiriza abafana kandi nanjye nzabikora, ni bwo buryo buke bwo kubashimira. Mfite igitekerezo cy’icyo nshaka kuvuga ariko nzafata umwanzuro ejo. Niba hari igihe dukwiye kubikora, ni uyu mwaka.”