igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umutoza wa Manchester United Ruben Amorim yatangaje ko yiteguye gusaba imbabazi abafana b’iyi kipe
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umutoza wa Manchester United Ruben Amorim yatangaje ko yiteguye gusaba imbabazi abafana b’iyi kipe
AMAKURUIMIKINO

Umutoza wa Manchester United Ruben Amorim yatangaje ko yiteguye gusaba imbabazi abafana b’iyi kipe

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 25, 2025 5:30 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim, yatangaje ko yiteguye gusaba imbabazi abafana b’iyi kipe ku kibuga cya Old Trafford nyuma y’umukino wa nyuma wa Premier League urabahuza na Aston Villa.

Manchester United irasoreza umwaka w’imikino kuri Aston Villa ya Unai Emery iri guhatanira itike yo kwerekeza muri Champions League, kuri iki Cyumweru. Manchester United yabuze amahirwe yo gukina Champions League nyuma yo gutsindwa na Tottenham mu mukino wa nyuma wa Europa League wabereye i Bilbao.

Uko gutsindwa byakomeje kongera umubabaro ku bafana b’iyi kipe nyuma y’igihe cy’umusaruro mubi cyane mu mateka ya shampiyona yabo, aho bibaye ubwa mbere kuva mu 1973-74 basoje umwaka nabi bene aka kageni. Kandi ibi byatumye banabura gukina amarushanwa y’i Burayi umwaka utaha, ku nshuro ya kabiri gusa kuva mu 1990.

Nubwo bimeze bityo, Amorim yavuze ko byaba ikosa rikomeye kwirengagiza abafana, ndetse no kutitabira umuhango usanzwe wo kuzenguruka ikibuga bashimira abafana.

Amorim w’imyaka 40 wahoze atoza Sporting CP, yavuze ati: “Izo mbabazi ni ngombwa, nta mwanya mfite wo gutanga ibisobanuro birebire. Ndabwira abafana ukuri, mbabwire icyo ntekereza, cyane cyane icyo umutima wanjye umbwira.”

Nubwo atari igikorwa cyoroshye kubera umwuka mubi ukomeje hagati y’abafana n’abayobozi b’iyi kipe, by’umwihariko umuryango wa Glazer n’impinduka zakozwe n’umunyamigabane mushya Sir Jim Ratcliffe harimo no kugabanya abakozi, Amorim yiteguye guhura n’abafana no kubaganiriza.

Biteganyijwe ko abafana barongera gukora urugendo rwo kujya kuri Old Trafford mbere y’umukino, nk’imwe mu myigaragambyo y’uko ikipe iyobowe nabi.

Ariko abayobozi b’iyi kipe bavuga ko benshi mu bafana bemera ko Amorim ari umuntu ukwiye gutangiza impinduka, kandi na we ubwe yiteguye kubaganiriza.

Amorim ati: “Ni umuco wa hano kandi tugomba kubyemera. Byaba ikosa rikomeye cyane kubireka. Nzi ko umutoza aganiriza abafana kandi nanjye nzabikora, ni bwo buryo buke bwo kubashimira. Mfite igitekerezo cy’icyo nshaka kuvuga ariko nzafata umwanzuro ejo. Niba hari igihe dukwiye kubikora, ni uyu mwaka.”

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Peter Okoye [Rudeboy] yahishuye ko ntako batagize ngo itsinda P-Square rigumeho ariko riranga rirasenyuka
Next Article Byinshi wamenya kuri ’album’ nshya Mariya Yohana yahimbiye Perezida Kagame n’Inkotanyi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Rc Berkane yambuye Simba SC igikombe cya CAF confederation Cup
May 26, 2025
Nubwo ari mu buroko, Tundu Lissu yagizwe Visi Perezida w’Umuryango uharanira Demokarasi muri afurika
May 26, 2025
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique bagiye gusimbuzwa
May 26, 2025
Amakimbirane hagati ya Pamella Innocente, AB Godwin na Clapton Kibonge ku mushinga wa filime akomeje gufata indi ntera
May 25, 2025
Israel Mbonyi yahawe igihembo mpuzamahanga muri Tanzanian Gospel Music Awards 2025
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

U Burusiya bwagabye ibitero bya drones zirenga 250 muri Kyiv

Ingabo za Ukraine zirwanira mu Kirere zatangaje ko u Burusiya bwagabye ibitero bya drones 250 n’ibisasu bya misile birenga 14…

1 Min Read
AMAKURU

Israël yatangaje ko yarashe ku kibuga cy’indege cya Yémen

Israël yatangaje ko yarashe ku bikorwa remezo by’aba Houthis i Hodeida, mu burengerazuba bwa Yémen, nyuma y’uko inyeshyamba zo muri…

2 Min Read
AMAKURU

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ishaka gusenya ishyaka PPRD rya Joseph Kabila

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani, yasabye Umushinjacyaha mu rukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga gutangira…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Intambara ya Ukraine n’u Burusiya ntizarangira vuba – James David Vance

James David Vance, Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko  intambara iri guhuza u Burusiya na Ukraine…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?