igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Icyiciro cya karindwi cy’ibikoresho bya SAMIDRC kiri kunyuzwa mu Rwanda
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Icyiciro cya karindwi cy’ibikoresho bya SAMIDRC kiri kunyuzwa mu Rwanda
AMAKURU

Icyiciro cya karindwi cy’ibikoresho bya SAMIDRC kiri kunyuzwa mu Rwanda

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 25, 2025 6:32 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Icyiciro cya karindwi cy’ibikoresho by’ingabo zari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zakoreshaga zihangana n’umutwe wa M23, cyacyuwe binyujijwe mu Rwanda.

SAMIDRC yatangiye gucyura ibikoresho byayo tariki ya 29 Mata 2025, hashingiwe ku cyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) tariki ya 13 Werurwe 2025, cyo guhagarika ubutumwa bwayo.

Muri iki cyiciro hatashye amakamyo 35 atwaye ibikoresho by’intambara, byanyujijwe mu Rwanda, bigakomereza muri Tanzania.

Mu masaha ashyira saa 16h00’ z’umugoroba wo kuri uyu wa 25 Gicurasi 2025, imodoka zitwaye ibi bikoresho by’intambara bitwikiriye amahema, ni bwo zahagurutse ahazwi nko mu Rugerero mu Karere ka Rubavu zikomeza zerekeza Musanze-Kigali.

Abasirikare bagize SAMIDRC abenshi muri bo baracyari mu bigo byabo i Goma no mu nkengero za Sake, amakuru ahari ni uko bazataha ibikoresho byabo bimaze gushira muri iki gihugu.

Tariki ya 19 Gicurasi 2025, mu masaha y’ijoro nibwo icyiciro cya gatandatu cy’ibikoresho bya SAMIDRC cyaherukaga kunyuzwa mu Rwanda.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Terms of Reference for the Consultancy Services Related to Vulnerability Assessment & Penetration Testing in Development Bank of Rwanda (BRD)
Next Article Uganda yaciye umubano w’ubufatanye n’u Budage mu bya gisirikare
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Zelensky yikomye Amerika ikomeje guceceka kandi ibitero by’u Burusiya bibahora ku mutwe
May 26, 2025
Rc Berkane yambuye Simba SC igikombe cya CAF confederation Cup
May 26, 2025
Nubwo ari mu buroko, Tundu Lissu yagizwe Visi Perezida w’Umuryango uharanira Demokarasi muri Afurika
May 26, 2025
Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique bagiye gusimbuzwa
May 26, 2025
Amakimbirane hagati ya Pamella Innocente, AB Godwin na Clapton Kibonge ku mushinga wa filime akomeje gufata indi ntera
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

RDC: Abarwanyi ba AFC/M23 bisubije uduce twinshi two muri Walikale

Mu ntambara ikomeje kuzambya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abarwanyi ba AFC/M23 bongeye kwigarurira uduce…

3 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yahaye ikipe ya Simba SC indege yihariye izayifasha kujya muri Maroc

Perezida wa Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan, yahaye ikipe ya Simba SC indege yihariye izayifasha kujya muri Maroc gukina umukino…

1 Min Read
AMAKURU

Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’abagizi ba nabi bamutemye

Umukecuru w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Karere ka Nyamasheke yishwe n’abagizi ba nabi bamutemye, bamusanze aho yari…

1 Min Read
AMAKURU

Hashizweho umuhuza mushya mu bibazo by’u Rwanda na Congo

U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bagiye guhuzwa na Faure Essozimna Gnassingbé, Perezida wa Repubulika ya Togo, nk’umuhuza…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?