Mu Rwanda haravugwa impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga, aho umukobwa witwa Pamella Innocente Bizimana, wamamaye mu mafilime nka Bamenya, yashinje abahanzi n’abatunganya filime AB Godwin na Clapton Kibonge kumwiba umushinga wa filime ye. Ibi byose byatangiye kuvugwa ubwo aba bagabo batangazaga ko bagiye gushyira hanze filime nshya bise “Deceiver”, ibintu Innocente ahamya ko bifitanye isano ya hafi n’iyo yari yarakoreye umushinga mbere

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Godfather kuri X (yahoze ari Twitter), Innocente yavuze ko yari yaragiranye ubufatanye na AB Godwin ku mushinga wa filime ye, ariko igihe cyo kuyitunganya (editing) kigeze, uyu musore ngo yamurushijeho amaninaza. Avuga ko yaje kubona ibimenyetso simusiga ko uwo mushinga we wakoreshejwe mu buryo butemewe, ubwo AB Godwin na Kibonge batangazaga umushinga mushya wa “Deceiver”.
Pamella yagize ati: “Nkunda kurota inzozi nkazikabya! Ku wa Kane, tariki 22 Gicurasi 2025, nabonye ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga umutima uhita umbwira uti iyi filime ni iyawe.” Yongeyeho ko hari umuntu wemeje ko ibyari gukorwa n’abo basore bisa cyane n’iyo yari yarakoze mbere, ndetse amubwira ko Kibonge na AB Godwin bishakiye igitekerezo cy’umushinga bagendeye ku we.
Uyu mukobwa yavuze ko yahise ahamagara AB Godwin amusaba gusiga umushinga we bakibanda ku wabo, ariko ngo ntiyamwitayeho. Yahise atangira inzira yo kugana urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo aharanire uburenganzira bwe.
Icyatangaje benshi ni uko AB Godwin atigeze yemeza cyangwa ahakana ibyavuzwe yahisemo kumusaba ko yasaba imbabazi. Mu butumwa yanditse, yagize ati: “Wa kana we urahubuka. Andikira Clapton Kibonge umusabe imbabazi mbere unampe screenshot”
Na ho Clapton Kibonge, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yahakanye uruhare rwose muri iyi dosiye. Yavuze ko Innocente yamukoresheje mu nkuru adafitemo aho ahuriye nazo. Yagize ati: “Sinigeze ngeramo. Yakoresheje izina ryanjye mu bintu ntarimo. Ibyo byose ni inkuru mpimbano.”
Hari n’abavuze ko Innocente yaba yarabikoze nk’uburyo bwo kwamamaza indirimbo nshya ya RunUp agaragaramo, ariko we yavuze ko atajya yishora mu mikino nk’iyo.
