igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique bagiye gusimbuzwa
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique bagiye gusimbuzwa
AMAKURU

Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique bagiye gusimbuzwa

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 26, 2025 12:25 am
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Abasirikare n’abaporisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado ho muri Mozambique, bahawe impanuro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano.

Mu ijambo rye, Maj Gen Nyakarundi yabwiye abasirikare n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa ko abo bagiye gusimbura bakoze ibyo batumwe ndetse babyujuje kandi neza mu gufasha gusubiza ibintu ku murongo mu ntara ya Cabo Delgado, abasaba kubyubakiraho na bo bakubahiriza inshingano zibajyanye.

Yabasabye kandi guhora barangwa n’ikinyabupfura ndetse no kwimakaza gushyira hamwe mu rwego rwo kubasha kubahiriza ishingano batumwe n’igihugu.

Uku kohereza Ingabo n’abaporisi mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique, bikubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye ku busabe bwa Mozambique mu 2021.

Ibi byabaye nyuma y’uko ibyihebe byigaruriye Intara ya Cabo Delgado, kuva mu 2017 kugeza mu 2021, bikica abaturage bagera kuri 3000, benshi baciwe imitwe, ibyo byanatumye abagera ku bihumbi 800 bava mu byabo, bahungira mu nkambi zitandukanye.

Mu mwaka wa 2022 inzego za gisirikare z’u Rwanda na Mozambique zasinye amasezerano yo kwagura imikoranire hagamijwe kurushaho gushyira imbaraga mu bikorwa biri kubera i Cabo Delgado no kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano z’imbere mu gihugu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Amakimbirane hagati ya Pamella Innocente, AB Godwin na Clapton Kibonge ku mushinga wa filime akomeje gufata indi ntera
Next Article Nubwo ari mu buroko, Tundu Lissu yagizwe Visi Perezida w’Umuryango uharanira Demokarasi muri Afurika
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Musanze: Umusore w’imyaka 21 yasanzwe mu giti cya voka yimanitse
May 26, 2025
Kayonza: Bamwe mu bana bagaburirwa n’ishuri ku manywa na nijoro, bavuga ko batawe n’ababyeyi babo
May 26, 2025
Zelensky yikomye Amerika ikomeje guceceka kandi ibitero by’u Burusiya bibahora ku mutwe
May 26, 2025
Rc Berkane yambuye Simba SC igikombe cya CAF confederation Cup
May 26, 2025
Nubwo ari mu buroko, Tundu Lissu yagizwe Visi Perezida w’Umuryango uharanira Demokarasi muri Afurika
May 26, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Kenya:Umuganga yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo kugura telefoni yaguze yarakoreshejwe

Muri Kenya, umuganga witwa Clement Munyau usanzwe abaga indwara zifata ubwonko mu bitaro bya Leta bya KNH, yasobanuye uko telefoni…

3 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umukinnyi wa filime mu Rwanda Natacha Ndahiro yahamije ko yakina filime akora imibonano mpuzabitsina

Natacha Ndahiro umaze kubaka izina muri sinema y’u Rwanda, yemeje ko nta kintu byamutwara gukina filime akora imibonano mpuzabitsina, mu…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

U Burusiya bwaburijemo ibitero bya drones zirenga 100 byari bigamije kuburimbura

Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko yakumiriye igitero gikomeye cy’ibisasu bya za ’drones’ zirenga 100, cyari giturutse muri Ukraine mu…

1 Min Read
AMAKURU

Mu Rwanda hagiye kumurikwa ibikoresho bya girikare bijyanye biri mu bigezweho

Mu Rwanda hagiye kubera inama mpuzamahanga izamurikirwamo ibikoresho bigezweho bya gisirikare n’ikoranabuhanga mu rwego rwo guteza imbere umutekano Ku itariki…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?