igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Merkel yaburiye u Burayi ko bushobora gusenyuka
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Merkel yaburiye u Burayi ko bushobora gusenyuka
AMAKURUMU MAHANGA

Merkel yaburiye u Burayi ko bushobora gusenyuka

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 26, 2025 9:52 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Angela Merkel wabaye Chancelière w’u Budage yavuze ko gahunda zo gukumira abimukira no gufunga imipaka y’u Burayi bizaganisha uyu Mugabane mu manga, nyuma y’uko u Budage bushyizeho ingamba zikakaye zigamije gukumira abimukira binjira muri icyo gihugu.

Uyu muyobozi yanenzwe cyane kuri politiki ye yo gufungura umupaka, dore ko ku buyobozi bwe mu Budage hinjiye abimukira barenga miliyoni imwe hagati ya 2015 na 2016.

Gusa ibintu byarahindutse kuko Minisitiri w’Umutekano mu Budage, Alexander Dobrindt, aherutse guhagarika ibikorwa byo gusaba ubuhungiro byose byakorerwaga ku mipaka yo ku butaka, bivuze ko n’abimukira binjiraga mu Burayi bafite intego yo kuzasaba ubuhungiro bageze ku mupaka w’u Budage, bambuwe ayo mahirwe.

Kuri Merkel, asanga ibi bihabanye n’amahame yo koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Uyu mugore uherutse kwandika igitabo yise ’Freedom’ yavuze ko mu gihe ibihugu biri muri EU bikwiye kwemeranya ku ngamba zifatirwa abimukira, atanga umuburo ati “bitabaye ibyo, dushobora kubona u Burayi busenyuka.”

Nyuma y’uko iki cyemezo gifashwe, ku mipaka y’u Budage hari umubare w’abantu babujijwe kwinjira, aho inzego z’umutekano ziherutse gutanga umuburo zivuga ko abo bantu bashobora kuba ari benshi ku buryo kubarindira umutekano birenze ubushobozi bwabo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, abapolisi ibihumbi bitatu boherejwe ku mipaka, biyongera ku bandi ibihumbi 11 bari bahashyizwe, icyakora ibi nabyo ntibihagije, nk’uko abasesenguzi bakomeza kubisobanura.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Joseph Kabila yagarutse mu mujyi wa Goma, ahabwa ikaze n’abayobozi ba M23
Next Article Uwashinze urubuga rwa Telegram yasabwe guhunga mu maguru mashya
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri yageze mu Rwanda
June 1, 2025
Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira muri Algeria
June 1, 2025
Buri mwaka ku isi hajugunywa Toni miliyoni 400 za pulasitiki
June 1, 2025
Umujyi wa Kigali hari igihe wasenye inzu zisaga 123 mu cyumweru kimwe
June 1, 2025
U Rwanda na Misiri byiyemeje imikoranire mu kwagura ubutwererane mu bya gisirikare 
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Burundi: Imirambo y’abagabo bambaye impuzankano z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasanzwe mu mugezi wa Rusizi

Imirambo ibiri y’abagabo bambaye impuzankano z’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasanzwe ku nkengero z’umugezi wa Rusizi, ku musozi…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

DRC: Umusirikare wa Leta yahitanye abantu Batatu abarasiye mu rusengero

Abaturage batatu barashwe n'umusirikare wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirwanira mu mazi ziba mu kigo cya…

1 Min Read
AMAKURU

Ambasaderi wa Palestine muri Loni yaturitse ararira ubwo yavugaga ko hari abana bari kwicirwa muri Gaza

Ambasaderi wa Palestine mu Muryango w’Abibumbye yafashwe n’ikiniga ararira ubwo yari mu Nteko ya Loni, avuga ko ibintu bikomeje kuba…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Nyuma y’igitero yagabye kuri Gen MUHOOZI, CODECO igiye kumusaba imbabazi

Abayobozi CODECO umutwe witwaje intwaro wa urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko umutwe bayoboye uteye ingabo…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?