igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yakubiswe urushyi n’umugore we?
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yakubiswe urushyi n’umugore we?
AMAKURU

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yakubiswe urushyi n’umugore we?

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 26, 2025 1:57 pm
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Amashusho akomeje kuvugisha benshi no kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru, yerekana Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, akubitwa urushyi n’umugore we Brigitte.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2025, ubwo Macron na Brigitte bamanukaga mu ndege bageze i Hanoi muri Vietnam, aho bagiye mu ruzinduko rw’icyumweru mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Asia.

Aya mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye Brigitte asunika cyane n’ibiganza bye byombi mu maso ya Macron, asa nk’umukubise, mbere y’uko bafata inzira bamanuka indege.

Byatumye aya mashusho ahita akwirakwira hirya no hino bivugwa ko Macron yakubiswe n’umugore we. Bimwe mu binyamakuru byavuze ko aba bombi barimo gutongana.

Icyakoze ibiro bya Perezida i Paris byabanje kubihakana. Nyuma, ibitangazamakuru by’i Burayi byemeje ko ayo mashusho ari ukuri.

Inkuru y’uko Perezida Macron yakubiswe n’umugore we yatewe ibyatsi, ahubwo bitangazwa ko ibyabaye byari imikino barimo bikinira.

Abari hafi y’umuryango wa Perezida Macron bavuze ko bari barimo “gukina no gusabana”, bahakana amakuru avuga ko barimo gutongana.

Bongeyeho bati “Byari ibihe byo gusabana hagati yabo. Ntabwo ari ibintu bikomeye ku buryo byaha ababeshya urwaho rwo gukomeza kubyaza umusaruro ibihuha”.

Ubusanzwe Macron n’umugore we bakunze kugarukwaho cyane mu bitangazamakuru kubera itandukaniro riri hagati y’imyaka yabo aho Brigitte amurusha imyaka 24, ndetse akaba yarahoze ari umwarimu we.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Rubavu: Umumotari wateye ibyuma umugabo ari guhigishwa uruhindu
Next Article Coach Gaël umaze kumenyekana nk’umwe mu bashoramari bakomeye mu Rwanda yateguje igitaramo azazanamo Chris brown
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Bashunga Abouba wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports aravugwaho kwiyitirira impunzi kugira ngo abone ubwenegihugu mu Budage
June 1, 2025
Palestina: Abantu 21 bapfiriye mu muvundo w’abashakaga inkunga muri Gaza, abandi 175 barakomereka bikabije
June 1, 2025
Gicumbi: “Ntituzongera kwitiranya abanyerondo n’abajura” Abaturage bashimira gahunda nshya y’umutekano
June 1, 2025
BNR yashyizeho amabwiriza mashya akumira ikoreshwa ry’amadevize imbere mu gihugu
June 1, 2025
Ikipe ya Pyramids FC yegukanye igikombe cya mbere cya CAF Champions League mu mateka
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ingabo za SADC zashinje M23 gutegura ibitero bya nyirarureshwa

Ingabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo zihuriye mu muryango wa Africa Y'epfo za SADC zatangaje…

2 Min Read
AMAKURU

Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga

Senateri Gaston Sindimwo wabaye Visi Perezida w’u Burundi kuva mu 2015 kugeza mu 2020, yagaragaje ko Perezida Paul Kagame yashatse…

2 Min Read
AMAKURU

Kinshasa: Sena ya RDC yashyizeho Komisiyo yo gusuzuma niba Joseph Kabila yakwamburwa ubudahangarwa

Inteko ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashyizeho Komisiyo idasanzwe igiye gusuzuma mu mizi ko Kabila yavanirwaho…

1 Min Read
AMAKURU

Umugore wa Kabila Olive Lembe Kabila yashinje abasirikare ba RDC kurya inka ze

Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo boherejwe mu rwuri rw’inka za Joseph Kabila mu gitondo cyo kuri uyu wa…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?